Digiqole ad

Abashoramari banini bashobora gusonerwa imisoro mu myaka 7

Mu itegeko rishyiraho amabwiriza agenga abashoramari rya 2015 riri kwigwaho mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, rirateganya kuzakuriraho abashoramari banini umusoro mu gihe kingana n’imyaka 7.

Clare Akamanzi yemeza ko ibi byemezo bizafasha cyane mu kuzamura umubare w'abashoramari banini
Clare Akamanzi yemeza ko ibi byemezo bizafasha cyane mu kuzamura umubare w’abashoramari banini

Biteganyijwe ko hari indi misoro izagabanywa ku kigero cya 30 ku ijana ku bashoramari baciriritse mu rwego rwo kuborohereza akazi.

Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bw’Abongereza the Reuters, ibi byemezo bifashwe mu rwego rwo gutuma ishoramari ryiyongera kandi bikazatuma u Rwanda ruva ku nkunga z’amahanga mu gihe kiri imbere kitarambiranye.

Clare Akamanzi ushinzwe ibikorwa muri RDB yagize ati: ” Ntaho turagera ariko ubu dufite gahunda yo gusonera imisoro abashoramari banini mu gihe cy’imyaka irindwi.”

Uyu muyobozi yirinze kuvuga ubunini bw’imari shingiro izaba yashowe kuri aba bashoramari kugira ngo babone gusonerwa.

Yabwiye the Reuters ko nta mpungenge abaturage bagomba kugira kubera izi ngamba kuko ubukungu bw’u Rwanda bwiyubatse kandi ibi nabyo bizaba bije mu rwego rwo kubuzamura.

N’ubwo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse neza mu myaka 20 ishize bwagiye bukomwa mu nkokora n’ihagarikwa rya hato na hato ry’inkunga y’amahanga bigakoma mu nkokora imishinga miremire y’igihugu.

Akamanzi yemeza ko afite icyizere ko Inteko ishinga amategeko izemeza iri tegeko bitarenze mu mpera z’uyu mwaka kuko riri mu nyungu z’Abanyarwanda, bityo mu ntangiriro z’umwaka utaha gahunda ikazatangira gushyirwa mu bikorwa.

Clare Akamanzi yavuze ko hari imisoro y’indi izagabanywa cyane cyane iya abashoramari baciciritse hibanzwe ku nzego z’ubukungu zifitiye abaturage akamaro kurusha izindi.

Igipimo cy’igabanywa ry’iyi  misoro ngo kizaba kiri kuri 30 ku ijana nk’uko yabibwiye The Reuters.

Inzego zizitabwaho harimo izijyanye n’ishoramari mu bikorwa remezo, ingufu, imari, itumanaho, ikoranabuhanga n’ubukorikori.

Akamanzi yavuze ko kugeza ubu ubuhinzi n’ubworozi byinjiza 30  ku ijana mu bukungu bw’igihugu.

Yongeyeho ko kugira ngo abahinzi b’ikawa n’icyayi ndetse n’abohereza amabuye y’agaciro hanze  bazabone amahirwe yo kurebwa n’iri tegeko bizabasaba ko bohereza hanze umusaruro urenga  kimwe cya kabiri cy’uwo basaruye.

Kuri we ngo imisoro mike nta ngaruka mbi izagira ku mafaranga yinjira.

The Reuters yemeje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 4.6 mu mwaka ushize, ariko Leta y’u Rwanda n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF, bemeza ko uyu mwaka ubukungu buzazamukaho gatandatu ku ijana nubwo uyu mubare ari muto ugereranyije na 11 ku ijana Leta yari yihaye mu ngengo y’imari yayo mu myaka itanu ishize.

Akamanzi ariko yemeje ko iki cyemezo kigoye kugerwaho ariko ko ari ngombwa kugifata, abantu bagakora cyane ngo bakigereho niba ibyo igihugu cyiyemeje kugeraho muri 2020 bigomba kugerwaho koko.

Yagize ati: “ Twizera ko bishoboka n’ubwo bwose bisa n’ibigoye. Ariko mu rwego rwo kugera ku cyifuzo cy’uko Abanyarwanda bazaba batakibarizwa mu bakene muri 2020, tugomba gufata icyemezo nk’iki kugira ngo ubukungu bwihute.”

Inkunga y’amahanga ingana na 38 ku ijana. Iyi mibare Akamanzi asanga ari myinshi bityo ikaba igomba kuvaho igihugu kikihaza muri byose kandi ngo birashoboka binyuze mu kongera ishoramari risora make cyangwa ridasora mu gihe cy’imyaka runaka kandi Abanyarwanda bagakora cyane.

Ibihugu bitera inkunga u Rwanda byemera ko u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa bityo ibi bigatanga icyizere ko imigambi y’ubukungu rwihaye ishobora kugerwaho.

The Reuters

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ibi bizigweho neza n’ababishinzwe maze iyi misoro igabanywe ariko mu rwego rwo kureshya abashoramari benshi maze amafaranga twashakaga mu nkunga aveho burundu twihaze

  • Nikundira ukuntu uyu mudamu avuga ikinyarda akora efforts ariko hari abandi bayobozi bakomeye batazikora bigasaba gusemura uhm uhm

  • iyi gahunda niyo gushyigikirwa kabisa uyu mudamu numuhanga

Comments are closed.

en_USEnglish