Kenya: ICC yanze icyifuzo cya Kenyatta cyo kwigizayo urubanza

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC  rwanze icyifuzo cya President wa Kenya , Uhuru Kenyatta cy’uko uru rukiko rwakwigizayo urubanza rwe rwari ruteganyijwe ku italiki 8, Ukwakira, 2014, kubera impamvu z’akazi kenshi azaba afite muri ariya mataliki. Uyu muyobozi ahakana ibyaha aregwa byo kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwahitanye abantu 1200 bwabaye nyuma y’amatora yo muri 2007, […]Irambuye

Nta mpungenge z’umuvuduko w’ibiciro ku masoko – Rwangombwa

30 Nzeri 2014 – Mu nama ngarukagihembwe  ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nzeri, ubuyobozi bwa BNR bwatangarije itangazamakuru ko imibare  y’ubukungu bw’u Rwanda yerekana ko bumeza neza. Abayobozi ba BNR bamaze ko impungenge abaturage ku kibazo cy’uko  mu mezi atatu asigaye ngo uyu mwaka urangire, ibiciro bishobora kuziyongera […]Irambuye

Kamonyi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere yatawe muri yombi

Amakuru agera ku UM– USEKE aravuga ko mu ijoro ryakeye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi Emmanuel Bahizi  yaraye atawe muri yombi kubera impamvu zitaratangazwa. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere  ka Kamonyi yemejwe n’Umuyobozi w’aka karere, Rutsinga Jacques mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Umuseke, Muhizi Elisee ukorera mu Ntara y’Amajyepfo ariko yamutangarije ko na […]Irambuye

Itangazamakuru ntabwo ari iryo kwishisha – Prof Shyaka

Mu nama iri kubera mu Mujyi wa Kigali ihuza abanyamakuru bo mu karere k’Ibiyaga bigari, RGB, RMC  na MHC bigira hamwe uko inzego zitandukanye zakorana ngo itangazamakuru rikorere abaturage mu bwisanzure, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) Prof Anastase Shyaka yasabye abayobozi kutishisha itangazamakuru ariko buri rwego  rugakurikiza itegeko. Abanyamakuru bari muri iyi nama nabo banenze […]Irambuye

Uganda- S.Sudan: Impanuka yahitanye abarenga 30

Igipolisi cya Sudani y’epfo kiri gushakisha umushoferi w’ikamyo yagonze bus hagapfa abarenga 30. Nk’uko bitangazwa na Daily Monitor abenshi mu bapfuye ni Abagande. Igipolisi cya Sudani y’epfo kivuga ko iyi mpanuka yabereye hafi y’ahitwa Nesitu ku birometero 25 uvuye Juba ku muhanda wa Nimule. Iyi kamyo yahitanye bus yitwa Bakulu Bus ifite nomero ya UAS073P […]Irambuye

U Rwanda rwumvikanye n'Ubudage ubufatanye mu ngendo z’indege

Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nzeri 2014  ku kicyaro cya Minisiteri y’ibikorwa remezo ku Kacyiru Dr Alexis Nzahabyanimana wari uhagaririye Leta y’u Rwanda na  Ambasaderi w’Ubudage  Peter Fahrenhlz  basinye amasezerano ku mikoranire y’ingendo z’indege hagati y’ibi bihugu byombi. Minisitiri wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Dr. Alexis Nzahabwanimana  yavuze ko aya masezerano ari ingenzi cyane […]Irambuye

Kenya: Umugore yakubise umwana aramwica amuziza 20Ksh

Police yo muri Kenya yafunze umugore wiyemerera ko yakubise umwana we akamwica amazijije  amashilingi 20,  ni hafi amafaranga 150 y’u Rwanda. Uyu mwana w’umukobwa witwaga Esther  wishwe na Nyina  yari afite imyaka icyenda y’amavuko. Uyu mugore witwa Janet Sakwe w’imyaka 37, yabwiye The Daily Nation ko yafashwe n’uburakari bwinshi agakubita umwana we ngo kuko yamubazaga aho […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish