Homo Sapiens (twebwe) ngo azasimburwa na Homo Deus
Umwanditsi w’ibitabo witwa Yuval Noah Harari akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Giheburayo y’i Yeruzalemu yasohoye igitabo Homo Deus: A Brief History of Tomorrow, aho avuga ko inyoko muntu iri kuva mu gihe cyayo cy’ubwihindurize kitwa Homo Sapiens (ba twebwe) ijya mu kindi gihe yise Home Deus aho umuntu azaba ari nk’imana( Home-Deus).
Home Sapiens ubusanzwe bivuga Home Sage cyangwa Umuntu uzi ubwenge ariko ngo kubera ikoranabuhanga azava ku kuba umuntu uzi ubwenge gusa yongere ubwenge n’imbaraga ze ku rwego rwo hejuru bityo abe Umuntu-mana( Homo Deus).
Uyu mwarimu muri Kaminuza yemeza ko mu gihe kiri imbere ubucuruzi buzaba bufite ingufu kurusha ubundi buzaba ari ubushingiye ku ikoranabuhanga ryo kuzamura abantu mu ntera bakaba nk’imana.
Yemeza ko abantu mu myaka hagati ya 60 – 100 iri imbere bazaba bafite ikoranabuhanga ribemererea kwihindura ibimana bagakora ibintu bidasanzwe.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru MartetWatch avuga ko amateka yerekana ko abantu bariho muri iki gihe batangiye gutegurirwa kuzaba Homo Deus mu myaka irenga 200 000 ishize.
Yemeza ko muri iki gihe usanga abantu batekereza ko ikoranabuhanga ryo mu myaka iri imbere rizaba rishingiye ku ntwaro zikoresha imirasire, imodoka zigendera mu kirere n’ibindi bitangaje.
Ku rundi ruhande ariko ngo umuntu niwe uzabanza kugira ikoranabuhanga ryo mu bwonko bwe rikomeye cyane rizatuma ahindura n’ibimukikije byose.
Abanyapolitiki mu bihe biri imbere ngo nibo bazagena urwego abantu batagomba kurenza baba ibimana kuko byabagora kubayobora kubera imbaraga bazaba bafite.
Nubwo hari abashobora kumva ibi ngo bakabifata nk’amakabyankuru, ngo bakwiye kumenya ko mu myaka 100 gusa ishize nta wemeraga ko hashobora kubaho ibyuma bibaga abarwayi kwa muganga bagakira, cyangwa se ko habaho indege zitwara zikagemurira abantu amaraso.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ngo bakora nk’Imana? Tuvuge se ko bazakuraho urupfu? Bazabaho iteka ryose nk’Imana?
ABANTU BANZE KUMVA UKURI KW’IJAMBO RY’IMANA KUVUGAKO ISI N’IBIYIRIHO BIZASHIRA ABIZEYE KRISTO NK’UMWAMI N’UMUKIZA W’UBUGINGO BWABO BAGAHINDURWA BAKAMBIKWA UNDI MUBIRI UDAPFA BAFITE N’UBUNDI BUSHOBOZI BUDASANZWE, NONE BATANGIYE KUJYA BABIREBA BYEGEREJE KUBA ARIKO NTIBABISOBANUKIRWE,
ABAHEBURAYO BWA BWOKO BUTURA UKWABWO NIZEREKO IYO MUSOMYE IBI MURUSHAHO KUBYUMVA CYANE KUKO BIRIMO NA RYA JAMBO RIVUGA NGO IZAJYA IHAGARARA KU BITUGU BY’ABAPFAPFA IBWIRIZE ABANTU BAYO UBUTUMWA BWIZA.
UFITE UGUTWI NIYUMVE IBYO UMWUKA ABWIRA AMATORERO.
Amen y Amen.
Ameeeeeeeeeeen
Comments are closed.