Muri Nzeri 2017 icyahoze ari KIE kizimukira i Rukara muri Kayonza
Amakuru ava muri Kaminuza y’u Rwanda yemeza ko muri Nzeri uyu mwaka aribwo ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha uburezi (ryahoze ari kaminuza ya KIE) rizimukira mu ishami ryayo rya Rukara mu Karere ka Kayonza.
Kugeza ubu ngo ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha uburezi n’andi arishamikiyeho ryigamo abanyeshuri barenga ibihumbi birindwi.
Kwimukira i Rukara ngo bishingiye ahanini ku kuba ibikorwa remezo biriyo ngo bihagije mu gutuma abanyeshuri bakwiga neza.
Ibi kandi ngo biri muri gahunda yo kwegereza uburezi abaturage, aho kuguma mu mijyi gusa.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ibintu byo kwimura ibigo n’abakozi bya hato na hato muri kaminuza bikwiye guhagarara kuko binabuza amahwemo abakozi bahora bikoreye utwabo bimuka.
Iyi mpamvu ituma ishuri ryimurwa ntiyumvikana rwose; nimba ari uburyo bwo kwegereza abaturage uburezi barabyangije ahubwo kuko KIGALI niho hari abaturage benshi nkandi niho hagati mugihugu. So, mbere yo kwimura ririya shuri barebeko bitabangamira abanyarwanda benshi harimo nabakozi baryo bimurwa nta mpamvu igaragara.
Ubwo se abanyeshuri bigaga bicumbikira ayo macumbi bazayabona muri Rukara?
Hariya se barateganya kuhashyira iki noneho? Nizere ko atari ikigo cya gisirikare.
babandi bigaga kie bataha mungo zabo ntibahuye nikibazo iyi leta kirigukoribintu ihubutse nubuhoro
KIE n ubundi turayimenyereye mugukora amakosa kujyeza nubu ntibigeze bagira icyo bavuga kuri Degree bahaye abaharangije 2013 zidafite aho zihuriye ni Indanga manota (transcripts )
ubu iyo bajyize aho basaba ama Scholarships iyo babi rebye babafata nk abafite ibicupuri
Transcripts nk uwize Science hariho Faculty of Science Dregre bakandikaho BA of Education hhhhhhh Yewe Kie weee
Ariko ubwo ntimubona ukuntu i Rukara bagiye gutera imbere?!
LETA yacu irakabyara! Ahubwo iyiba yateraga akajisho no kuri za RAB, REB, WDA,…. ikabyimura nabyo n’ahandi bikabageraho
Comments are closed.