Digiqole ad

Rukumberi: Umugore n’umugabo bafatanywe ibitoki ‘bibye’ babihisha mu buriri bwabo

 Rukumberi: Umugore n’umugabo bafatanywe ibitoki ‘bibye’ babihisha mu buriri bwabo

Umugore n’umugabo begeranye bafite bimwe mu bitoki bafatanywe bibye, uw’iburyo we ahakana ko yibye kwa Ndabamenye mu cyumweru gishize

Ngoma – Mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 09 Mata 2017 mu mudugudu wa Ruyenzi, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Rukumberi haraye hafatiwe umugabo n’umugore we bashakanye bivugwa ko bari bamaze kwiba ibitoki by’uwitwa Ndabamenye.

Umugore n'umugabo begeranye bafite bimwe mu bitoki bafatanywe bibye, uw'iburyo we ahakana ko yibye kwa Ndabamenye mu cyumweru gishize
Umugore n’umugabo we begeranye bafite bimwe mu bitoki bafatanywe bibye, uw’iburyo we ahakana ko yibye kwa Ndabamenye mu cyumweru gishize. Aha bari bajyanywe kuri Police

Amakuru abatuye muri uyu mudugudu batangarije Umuseke ni uko umugore ari we wagiye gutema ibitoki abihisha hafi y’urugo rwabo kuko baturiye urutoki rw’uwo bibye.

Nyuma ngo we n’umugabo we barabifashe bajya kubihisha mu buriri barabyorosa.

Ndabamenye wibwe avuga ko uyu mugore bamuketse nyuma y’uko atanze amakuru y’umujura wibye kwa Ndabamenye mu cyumweru gishize, bagatangarira uburyo azi neza uwo wibye.

Abaturage n’abayobozi b’ibanze ngo bahise basaka ku rugo rw’uyu mugabo n’umugore we basanga ibitoki bibye kwa Ndabamenye babihishe mu buriri barabyorosa.

Bahise bajyanwa ku biro bya Polisi ku murenge wa Rukumberi.

Uvugwaho kwiba amasuka, amatara na rondereza mu cyumweru gishize arabihakana ariko abandi bo bemeye icyaha kuko bafatanywe ibitoki byatemwe mu rukoti kwa Ndabamenye.

Umugabo n’umugore bafashwe bafite abana barindwi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • nabo sibo buriya bari bakennye.iyo bigeze aho umuntu yiba ibiryo,burya biba bikaze.uwibwe iyo aba intwari akabababarira cg agatwara ibitoki bye gusa

  • amakuru nkaya ubu ni ngombwa hari icyo adufasha? jye kubwange ikuru nkiyi sinayitangaza ntacyo mbona ifasha abasoma
    abantu babashonji ibi s’ukwiba mujye mwandika inkuru z’amabandi aba si amabandi.

  • Mwiriwe, nabona contacts z’aba bantu gute ko nifuzaga kubagezaho ubutumwa?
    murakoze

  • Ubu se na hari ya babicaje koko! Yewe nabo sibo! Ubwo se wagaya impundu zurushishi ureba amata ma yarwo? Aforodisi arabona icyo avuga? Ngo agendera muri forotonata iyo ageze imbere yacu dusa kuriya niko atubwira. Mana weeeee!

  • Aba si amabandi, ahubwo ni inzara, iki ni ikimenyetso kigaragza uko mu giturage byifashe, inzara iraca ibintu. Uyu munyamakuru ntazi ibyo yandika!!! Ubukene buranuma rwose mu cyaro

  • Inzara iraryana rero ikindi afite abana benshi. Gusa ubutabera burareba uko bwamuhana kuko kwiba ni ukwiba nta gato nta kanini!? Ariko rero ni uguca inkoni zamba kuko abo bana ntibabona uko babaho ababyeyi bafunzwe

  • uko bigaragara aba biba kubera inzara,ahubwo bakwiye kwitabwaho hakarebwa uko gahunda yo kuva mubukene yabageraho nk’abandi b’abanyarwanda bose,biragaragara bari mubukene bukabije pe!

  • ICYIHUTIRWA SI UGAHANA UYU MURYANGO, ABANYARWANDA TURI ABAVANDIMWE, NI BAHUZWE NA GAHUNDA YA GIRINKA, VUP N’IBINDI. KUGABURIRA ABANA 7 URI NTAHO NIKORA,…UBANZA ABATAKWIBA ATARI BENSHI, SO AHO KWICA GITERA, BAREBE IKIBIMUTERA.

  • IBI BINTU BIRAMBABAJE PEE TEKEREZA AHO INZARA YARI IBAGEZE ABANA BABURAYE ABABYEYI NABO NTAKO BIFASHE.

  • Yewe ubusubujura pe musoka sinjya shyigikira abatwara ibyabandi batabihawe ariko aba ndabababariye ahubwo ngaye uwabanitse hano

Comments are closed.

en_USEnglish