Digiqole ad

Umuhanzi Micomyiza yemeza ko gukorera hamwe byateza bagenzi be imbere kurushaho

 Umuhanzi Micomyiza yemeza ko gukorera hamwe byateza bagenzi be imbere kurushaho

Micomyiza Isaie

Isaïe  Micomyiza ni umuhanzi ukizamuka ariko uvuga ko yifuza gukomeza gukora akagera kure mu myuga we. Uyu muhanzi yemeza ko muzika yo mu Rwanda iri gutera imbere ariko ko yarushaho  gukomeza gutera imbere abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahuriye na muzika  bemeye guhuriza hamwe imbaraga.

Micomyiza Isaie
Micomyiza Isaie

Yabwiye Umuseke ati: “Ndasaba abahanzi bagenzi banjye ko  twasenyera umugozi umwe tugaharanira iterambere ry’umuziki wacu, tukigira ku bihugu byadutanze imbere mu ugukora no mu ugutunganya muzika, tugakora ibyacu, itangazamakuru rikadufasha kubimenyekanisha kandi twese twabyungukiramo.”

Micomyiza yasabye abakunzi ba muzika gukomeza  gufasha abahanzi bakunda kandi  haba hari ibyo banenga bakabinenga ariko bagashima n’ibikwiriye gushimwa.

Yasabye abakunzi ba muzika ko bakomeza guteza imbere abahanzi binyuze mu ukugura ibihangano  byabo haba ku mazu agurisha indirimbo n’ibindi bihangano.

Nubwo akizamuka ariko, Micomyiza amaze gukora indirimbo zirimo iyitwa “Igikobwa” yasohotse vuba aha kandi ngo iyi ndirimbo izaba ari iya kabiri kuri album izasohoka mu minsi iri imbere iriho izindi ndirimbo icumi.

Muri Gashyantare uyu mwaka yashyize hanze indi ndirimbo yise ‘Uwimicomyiza’.

Mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo afatanyije n’Umushinga witwa Heza Project wakoreraga ku Kimisagara yakoze indirimbo yise ‘Akazi’

Hari n’izindi ndirimbo zitwa “Rya uri menge”  na “Sindyohewe” yakoze abifashijwemo n’abandi baterankunga.

Agarutse ku ndirimbo “Igikobwa” ngo yayikoreye abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abashimishwa n’Ikinyarwanda cy’umwimerere kitavangiye.

We ngo iyo akora indirimbo yirinda kuvanga indimi kugira ngo hatagira uyoberwa cyangwa se ukitiranya ubutumwa buri mu ndirimbo ze.

Yanenze bamwe mu bahanzi ngo bashyira mu ndirimbo zabo amagambo yo mu ndimi z’amahanga akavangwa n’Ikinyarwanda.

Yabasabye ko byaba byiza habayeho kwandika no kuririmba indirimbo mu rurimi rumwe umuhanzi yahisemo.

Micomyiza yasoje asaba Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo  gushyira ingufu mu ugufasha abahanzi gutera imbere cyane ko ngo umuziki uri umuyoboro mwiza wo kunyuzamo umuco n’indangagaciro zawo.

Umva indirimbo Igikobwa ya Micomyiza 

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • afite ibitekerezo bya bien. but kuri title si “byatera” ahubwo ni “byateza”

  • a very nice song!!!

  • byaterwa na context hari igihe kuvanga indimi bituma indirimbo iryoha man. gusa congz iyi ndirimbo ni nziza.

  • babwire my smart bro!!!

Comments are closed.

en_USEnglish