F. Ndayisaba arifuza ko ikimenyane kivugwa mu itangwa ry’akazi gihagurukirwa
*Ngo bishobora kuba bifitanye isano n’ubutegetsi bubi bwaaranzwe n’ikimenyane…
Mu mwiherero wahuje Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu n’abakozi ba Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri iki cyumweru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Ndayisaba Fidel yasabye ko ikinewabo n’ikimenyane bikomeje kuvugwa mu gusaranganya amahirwe y’igihugu nko mu itangwa ry’akazi gikurukiranwa kuko bibangamira politiki y’ubumwe n’ubwiyunge.
Muri uyu mwiherero wari witabiriwe n’Abakomiseri ba Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Venantie Tugireyezu yagiriye inama ubuyobozi bwa Komisiyo kugirana imikoranire n’izindi nzego zirimo izirwanya akarengane.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo, Fidel Ndayisaba yavuze ko kimwe mu byo iyi Komisiyo iteganya kuganiraho n’inzego bireba nk’Umuvunyi ari ikimenyane gikomeje kuvugwa mu gusaranganya amahirwe y’igihugu nko mu itangwa ry’akazi.
Ndayisaba uvuga ko ibi bikomeje kuvugwa mu nzego zitandukanye nko mu Itangazamakuru, avuga ko hari ibikorwa bica amarenga ko iki kibazo kiriho.
Ati “…Iyo habaye gapiganirwa umwanya, hari abantu usanga bavuga bati ‘nahamagara runaka kuko ari umuyobozi, kuko nzi ko aziranye na runaka,…ati nasabye, ndashaka akazi aha n’aha wamfasha’.”
Ndayisaba uvuga ko uretse kuba iki kibazo cyabuza abanyagihugu kugira uburenganzira bungana mu gihugu cyabo, avuga ko kinabangamira politiki y’ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “ Abanyarwanda babibonamo kubangamira ubumwe n’ubwiyunge igihe byabangamiye gusaranganya ibyiza by’igihugu no kumva ko abantu bafite amahirwe angana.”
Uyu muyobozi muri Komisiyo avuga ko ibi bivugwa bishobora kuba ari na baringa kuko amateka mabi y’ikimenyane yaranze ubuyobozi bwo hambere ashobora kuba yarinjiye mu banyarwanda bakumva ko yabakurikiranye.
Ati “ Niba bihari bikosorwe, niba bidahari abantu bamarwe impungenge kuko bimwe bituruka ku mateka mabi twabayemo muri iki gihugu, murabizi ko hari igihe abayobozi bakuru batatinyaga kukubwira ko umwana wa majoro, wa Burugumesitiri atabura ishuri ngo umwana wa ngofero aribone.”
Ndayisaba avuga ko aya mateka mabi yaba akomeje kuba mu mitwe y’Abanyarwanda nayo yabangamira ubumwe n’ubwiyunge.
Ati ” Abantu babayeho muri ayo mateka ntabwo byoroshye kugira ngo bihite bikira, haramutse habayeho ibimenyetso bibiganishaho birumvikana ko bihita bibasubiza inyuma.”
Raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta, igaragaza ko mu mwaka wa 2014-2015 ruswa ishingiye ku kenewabo mu itangwa ry’akazi yari iri ku mwanya wa Gatatu iri ku gipimo cya 19% mu gihe iyari iyoboye izindi ari ruswa ishingiye ku gitsina yari ifite 40%.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
8 Comments
Kuba Ndayisaba atinyutse kuvuga ukuri iki kibazo cy’ivangura n’icyenewabo mu gusaranganya ibyiza by’igihugu, cyane cyane mu gutanga akazi, ubwabyo ni ubutwari bukomeye akwiye gushimirwa, kuko buriya arabibona ko kubeshyana tubiziranyeho ntaho byazatugeza. Ariko kuko nawe yabonye ko ari ikibazo cy’ingutu, ariseguye avuga ko gishobora no kuba ari baringa. Reka da! Niba abifitiye uburenganzira, azasabe ko bamuha listi y’abakozi b’ibigo bikomeye byose bya Leta, nka Rwanda revenue Authority, RSSB, RDB, RBC, asabe iz’amabanki nka BNR na BK, ajye nko mu Ntara y’Uburasirazuba asabe listi z’abakora mu Turere, imirenge ndetse n’utugari, asabe listi z’abakora muri ambassades nakwita stratégiques, NTIBIZAMUSABA ISESENGURA RIHAMBAYE NGO ABONE KO ABAHUTU BAKORA AHO HOSE ARI MBARWA, TWOYE GUCA IBINTU I RUHANDE. Si cyo kibazo cy’ikimenyane n’icyenewabo kigaragara gusa, ariko ni cyo gifite ubukana kurusha ibindi. Simvuze iby’inzego nkuru za gisirikare n’iza polisi, batarara bantambikanye. UBU SE ABAJENERALI IGIHUGU GIFITE NTAZI ABO ARI BO? Ufashe inzego za leta mu buryo bwa rusange, izitokora izindi ni Inteko Ishinga amategeko (abadepite n’abasenateri gusa ariko), MINAGRI, MINEDUC (ubwarimu gusa ariko), na MINALOC mu ntara zindi zitari iy’Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali. Mu nzego zihagaze nabi kurusha izindi, usibye aho navuze haruguru, hari n’aho ntashobora no gutinyuka gutunga urutoki. Reka reka reka..
BIROROSHYE; ICYAMBERE NUKO BYABA BYIZA AHUBWO TUREBYE UKO HASHYIRWAHO ITEGEKO RIGENGA IKIMENYANE KUKO MWIBUKE KO MURI AFRICA IKIMENYANE KIRI MU MARASO YACU. ICYA 2 KUKI HADASHYIRWAHO UBURYO ABATSINZE IKIZAMINI CY’AKAZI BAMENYEKANA UWO MUNSI KANDI BISHOBOKA????
Ni ukuri ikimenyane kirahari kandi simbona ko kukivuga byonyine bizagica. Kuko impamvu nyamukuru yagihaye intebe itajegajega mu Rwanda ni politiki y’umurimo mu Rwanda.
Reka nisobanure gato: abantu babiri barangije ishuri rimwe umwe ashobora guhembwa inshuro zirenga eshanu umushahara mugenzi we ahembwa. Nk’urugero umwarimu ufite BSc akorera 120,000Frw mu gihe umukozi biganye ukorera wa RRA cg ahandi ashobora kugeza kuri 600,000Frw cg arenga.
Abatanga akazi rero bahera kubo baziranye cg se bakundana kandi nawe ntiwaba ufite umuvandimwe wawe ngo ajye guhembwa ubusa n’urangiza uhe akazi gahemba neza uwo utazi. Ninde muri mwe wasiga umugorewe cg umugabowe, mushikiwe cg musazawe ahembwa intica ntikize akihera akazi uwo atazi?
Ibi bituma usanga ababona akazi gahemba neza ari baba bafitenya amasano cg se ikindi bahuriyeho. Kandi bitinde bitebuke bizabyara ingorane ku gihugu kuko turimo turavangura abakene n’abakire kuboryo bukabije.
Umuti rero waca ibi byose waba uyu:
MIFOTRA ikwiriye kuvugurura politiki y’umurimo. Umuntu wese ukorera leta akagenerwa umushahara hakurikijwe amashuri yize. Abafite BSc bose bagahembwa angana, abafite MSc bikaba uko abafite PhD gutyo gutyo. Hanyuma bitewe n’akazi kagoranye cg se gukora amasaha y’ikirenga hakabo incentives zajya zihabwa abafite ingorane zo gukora akazi kabagora cyane bitewe n’imiterere yako ariko izo incentives ntizikabye ngo zibe zarenga ¾ bya wa mushahara usanzwe.
Ibi bikozwe ntabwo abantu bajya birirwa bahinduranya akazi ngo bagiye gushaka aho bahembwa neza kuko wajya usanga byose bisa.
Nemera ko leta ifite ubushobozi bucye bwo kuzamura umushahara w’abahembwa macye. Ariko se ni gute twemera ko ntabushobozi buhari bwo kuzamura umushahara wa bamwe ariko kubandi bukaboneka? Iri ni ivangura mumbarire niko mbibona kandi amaherezo benshi bazabibona ko ariko kuri.
Niba amafaranga ataboneka yo guhemba bose menshi reka bose tubahemba macye kuko nibyo dushoboye aho gutera abana bígihugu kimwe umutima mubi tubavangura twarangiza tugashakira ibibazo aho bitari kuko abasangiye ubusa bitana ibisambo.
Dutange amahirwe angana ku bana b’u Rwanda niba dushaka ko buri wese atanga umusaruro ukwiriye uko ubushobozi yavukanye bungana. Ikindi ni uko imyanya y’ubuyobozi itakaba igenerwa umushahara kuko nta shuri ryigisha ubudiregieri cg se ubuminitiri ribaho. Bityo uhawe uwo mwanya yagahembwe wa mushahara bijyanye n’amashuri yize hanyuma agahabwa indemunite bitewe n’umwanya akoramo bikaba mu itegeko bikaba bizwi. Hanyuma mu kazi gasanzwe hakaba promotion horizontale bijyanye n’imyitwarire y’umukozi mu kazi n’uburambe.
Murakoze.
Mu rwego rwo kurwanya ikimenyane mu itangwa ry’akazi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yari ikwiye gushyiraho “ikigo cyigenga” gitegura ibizami, kikabitanga, kikanabikosora hanyuma MIFOTRA igashyikirizwa amanota buri mukandida yabonye, hanyuma abantu bagahabwa imyanya y’akazi hagendewe ku manota yo hejuru.
Icyo kigo cyigenga cyahabwa isoko ryo gutegura, gutanga no gukosora ibizamini, cyakagombye kuba ari ikigo mpuzamahanga kibifitemo ubunararibonye, ku buryo ibizamini byategurwa n’abantu b’inzobere kandi bigategurirwa hanze y’igihugu bikaza mu Rwanda bifunze mu mabahasha, ayo mabahasha agafungurwa ku munsi w’ikizamini kandi agafungurirwa mu cyumba abakandida bakoreramo ikizamini imbere yabo bose babireba. Nyuma yo gukora ikizamini, impapuro zakoreweho ikizamini zigashyirwa mu mabahasha agafungwa hanyuma akohererezwa abagomba gukosora icyo kizamini, barangiza gukosora icyo kizamini bakabona kohereza kwa MIFOTRA urupapuro basinyeho rugaragaza amanota buri mukandida yabonye.
Mu gihe cy’ikizamini, Urupapuro umukandida yakoreyeho ikizamini ntabwo ashyiraho amazina ye ahubwo ashyiraho kode (code) aba yahawe. Nyuma y’ikosora akaba aribwo bajya kureba ya kode amazina yayitiriwe.
Ku bijyanye na Interview, nabwo abakandida bagize amanota menshi mu kizamini cyanditse bahabwa buri wese kode ye noneho umunsi wo gukora interview bakagezwa mu cyumba bakoreramo iyo interview, ababakoresha interview bakaza bakabasanga mu cyumba noneho buri wese ukora interview igihe cye cyagera cyo kuyikora bakamujyana mu kindi cyumba akoreramo iyo interview yayirangiza bagahita bamuha amanota agataha. Nyuma y’uko interview irangiye ku bakandida bose, abakoresheje interview bagahurira hamwe bakareba amanota buri mukandida yabony bakayateranyaho ayo yabonye mu kizami cyanditse, noneho bagakora liste ya batatu ba mbere kuri buri mwanya wapiganiwe, bakayisinyaho, hanyuma bakayohereza kwa MIFOTRA. iyo liste MIFOTRA akayimanika ahabugenewe ku cyicaro cya MIFOTRA ndetse bakanayishyira kuri website ya MIFOTRA. Noneho MIFOTRA igafata buri mu kandida wagize amanota yo hejuru ikamuha umwanya w’akazi yapiganiye.
Kurwanya ikimenyane ni mission presque impossible kuko abakagombye kukirwanya ari bo giturukaho! malheur aux victimes !
Iki nikibazo cyagize uruhare muguteranya Abanyarwanda kuva kungoma yacyami kugeza ubu.
biroroshye. hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga. ibizami bigakorwa online. urangiza ikizami ubonye amanota yawe ukayaploadinga kubo bireba bose icyarimwe.
Yeweeee abenshi gukora exams nukugirango utazicira urubanza ko utagiyeyo tuba twaherekeje. Niyo utsinze ecrit ugirango wageze muri interview uba ikiragi. Nawe se wambwira ukuntu warusha umuntu muri ecrit amanita 15 muri interview akakurusha tujye twicecekera tubiture Imana. No comments nuwo muyobozi aba yabibonye ariko azavuga bizahoraho kugeza kuishyira ryisi amina
Comments are closed.