Amashyaka ya Politiki yasinye amasezerano na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, Bishop John Rucyahana avuga ko amasezerano iyi komisiyo yagiranye n’imitwe ya Politiki kuri uyu wa 12 Nyakanga azatuma Abanyapolitiki bagarurirwa ikizere kuko ari bo batanyije Abanyarwanda bikanabageza ku bwicanyi bwari bugamije kurimbura ubwoko bw’Abatutsi.
Bishop John Rucyahana uyobora Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko imitwe ya politiki yagize uruhare runini mu gutanya Abanyarwanda bikanavamo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko kugirana amasezerano y’ubufatanye n’Ihuriro ry’imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda bizakuraho iki cyasha Amashyaka yambitswe n’ababanjirije.
Ati “ …Kugira ngo Abanyarwanda babone ko hari icyahindutse muri bo ni uko bafatanya n’abandi banyarwanda kunga Abanyarwanda …”
Bishop Rucyahana avuga ko mu bihe byatambutse Abanyapolitiki baranzwe n’ibikorwa by’urugomo no kwicana. Yemeza ko aya masezerano azabagarurira ikizere n’ubwabo hagati yabo.
Ati “ N’Abanyapolitiki ubwabo ntibazaba abanzi b’abandi nk’uko byagenze mu bihe byashize ubwo bicanaga cyangwa bakajya baterana amagi mu bihe bya kampanye (campagnes), ubu ni yo bagira imitekerereze itandukanye ariko bagomba kubana bakamenya ko bagomba gushyira imbere ubwiza bw’u Rwanda.”
Umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya politi, Christine Mukabunani uyobora ishyaka PS Imberakuri, avuga ko aya masezerano azatuma abarwanashayaka b’amashyaka atandukanye bahugukirwa ubumwe n’ubwiyunge.
Mukabunani uvuga ko bagiye guhita batangira gusoroma imbuto kuri aya masezerano y’ubufatanye, avuga ko imitwe ya politi igiye guhabwa imfashanyigisho izajya ikoreshwa mu guhugura Abarwanashyaka ku mibanire myiza y’Abanyarwanda.
Mukabunani avuga ko aya masezerano yemerera buri mutwe wa politiki ukorera mu Rwanda kwohereza umuntu umwe nk’imboni muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Mukabunani avuga ko imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda igomba kujya yigisha Abanyarwanda uburere mboneragihugu kugira ngo bazage bagira uruhare mu guhangana n’abakomeje kugoreka amateka y’u Rwanda.
Abakomiseri ba NURC basabwe kwirinda ba ‘Umva ibyo mvuga ntukore ibyo nkora’
Mu kiganiro cyabanjirije aya masezerano, Minisitiri mu biro by’Umukuru w’igihugu, Venantie Tugireyezu yasabye abakozi n’abakomiseri ba Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) kuba inyangamugayo aho batuye, bakaba intangarugero.
Ati “ Twirinde kuba nka wa mwigisha uvuga ngo ‘mwumve ibyo mvuga ntimurebe ibyo nkora’. Aho utuye niba bazi ko ugiye gukora muri komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ariko muri bya biganiro byo ku mashyiga utanga ubutumwa butandukanye n’ubwiyunge, urumva ko uzaba wabaye nka wa mwigisha.”
Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo bagaragarije Minisitiri Tugireyezu ko bimwe mu bibabuza kugera ku ntego zabo ari ingengo y’imari idahagije ihabwa iyi komisiyo.
Amafoto © M. Niyonkuru/Umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW