Digiqole ad

Kigali: Abakorera mu nzu 968 bazafungirwa mu mezi 3 kuko ari izo guturwamo

 Kigali: Abakorera mu nzu 968 bazafungirwa mu mezi 3 kuko ari izo guturwamo

Busabizwa Parfait avuga ko uzageze iki gihe atarimuka azafungirwa ibikorwa

*Ngo hari aho basangaga inzu ari urusengero kandi nyirayo yarandikishije ko ari Boucherie,
*Ngo abafite amazu yemerewe gukorerwamo batangiye kugabanya ibiciro,
*Igihe nikigera batarimuka, Busabizwa ati « Nta kindi ni ukubafungira. »

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko inzu 968 ari zo zimaze gutahurwa ko zikorerwamo ibikorwa bibyara inyungu kandi zarubakiwe guturwamo. Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait avuga ko abakorera muri izi nzu bahawe amezi atatu yo gushaka ahandi bakorera habigenewe, akavuga ko utazabyubahiriza nta bundi bwinyagamburiro azaba afite uretse kumuhagarikira ibikorwa.

Busabizwa Parfait avuga ko uzageze iki gihe atarimuka azafungirwa ibikorwa
Busabizwa Parfait avuga ko uzageze iki gihe atarimuka azafungirwa ibikorwa

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait avuga ko mu igenzura bakoze kuva mu Ukwakira 2016 basanze izi nzu zikorerwamo n’ibigo n’indi miryango mu mujyi wa Kigali kandi zaragenewe guturwamo zirimo 517 zo mu karere ka Gasabo, 95 zo mu karere Kicukiro na 356 zo muri Nyarugenge.

Avuga ko abakorera muri izi nzu bahawe amezi atatu, akavuga ko utazubahiriza aya mabwiriza hazitabazwa izindi mbaraga. Ati « Tuzitabaza izindi nzego tuhafunge, nta kindi wakora, ntabwo wafunga umuntu.  Tuzaza tuhafunge.»

Busabizwa avuga ko abakorera muri aya mazu bakwiye kuyimukamo bakayaharira abagomba kuyaturamo kuko ari cyo yagenewe.

Ati ” Icyo twifuza ni uko bajya gukorera koko mu mazu yateganyirijwe gukorerwamo noneho ya mazu yo guturamo abantu bakayaturamo.” 

Busabizwa uvuga ko iki cyemezo kije no mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, avuga ko inzu zo gukoreramo zihari ku bwinshi ndetse ko zabuze n’abazikodesha.

Avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakoze ubuvugizi kuri ba rwiyemezamirimo bubatse amazu yo gukoreramo bakumvikana ko bagiye kugabanya ibiciro ku buryo ntawe ukwiye gukangwa n’ibiciro by’ubukode, .

Ati ” Birumvikana ko kuva mu nzu wishyuraga amadolari 1 000 ukajya ahandi bakwaka amadolari 3 000 murumva ko bitososhye ni yo mpamvu twegereye abafite inyubako zitandukanye kugira ngo na bo bagabanye amafaraga y’ubukode,

Bamwe barabitangiye hari abari bafite amadolari 25/m2  ubu batangiye kumanuka bakagera ku madolari 15/m2.”

Avuga ko bizanatuma abantu bakora neza kandi bisanzuye kuko basabye ba nyiri izi nzu zemewe gukorerwamo kugabanya ibiciro kandi ibigenwe bikaba bikubiyemi serivisi zose zizakenerwa n’uwakodesheje nk’umutekano, isuku no kubafasha guhorana amashanyarazi (umuriro wagenda hagakoreshwa Generator).

Uyu muyobozi mu mujyi wa Kigali uvuga ko iki cyemezo kizanongera amahirwe ku bifuza inzu zo guturamo, avuga ko ubwo bakoraga igenzura z’ibikorerwa mu mazu yo mu mujyi wa Kigali, batunguwe n’ibyo ba nyir’inzu bagiye bandikisha kuko byabaga bihabanye n’ibikorerwamo.

Ati ” Hari aho twasanze barandikishije ko ari Boucherie (inzu icuruzizwamo inyama) ariko dusanga ari urusengero.”

Busabizwa Parfati avuga ko amezi atatu yahawe aba bantu ahagije kuko ari igihe cyagenwe n’itegeko ko ushaka kwimuka abimenyesha mu mezi abiri cyangwa atatu.

Avuga ko abafite amasezerano arenze iki gihe cyegenwe (amezi atatu) boroherejwe ku buryo bazahabwa amahirwe yo kurangiza iki gihe bakodesheje bakabona kwimuka.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • HAHAHA ya miturirwa muri kuyishakira abakiriya ku ngufu!

  • Ibi bintu nibyizaaaaaaaaaa wee nzahita njya gutura muri cadastre kuko bazihendaga ubundi.ubu nzayibona kuri 150 niberemo na famille yanjye kugeza nubatse iyanjye.

  • Other countries are encouraging people to work from home for many reasons. Working from home is sustainable, reduce the traffic on the roads (therefore cutting the budget for the government) especially with limited roads in Kigali, this could be to their benefits.

    It will not take too long until they find out that working from home is very important. Wait until they change their mind and start encouraging people to work from home.

    Decisions like this should be evaluated-by considering different aspects. Not just waking up and say something that benefits only certain group of people.

    • Abadakora neza bari ku bureau wumva bazakora neza mu bitanda byabo.
      On n’ a pas encore cette maturite de travailler à la maison!!! Mbona abakozi benshi bagikeneye gukora bahwituwe…
      Muri abo bakozi bose ni bangahe bafite ubushobozi matériel bwo gukorera 100% mu rugo (internet,…)….
      Igitekerezo cyawe si kibi ariko ntituragera kuri urwo rwego

  • Abubatse amagorofa yabo bakeneye abapangayi, abataratangira kubakodesha muve mu miteto.

  • Inzu 968, nta n’ubwo zaturamo imiryango 2000 ku miryango irenga ibihumbi magana abiri iba muri Kigali City. Ni ukuvuga 1/100 cy’ikibazo. Une tempete dans un verre d’eau.

  • Akabazo k’amatsiko(?);
    Ni ukubera iki ibiciro bivugwa mu madolari kandi bitemewe kuyishyuramo? Nta nzobere iri hano ngo imfashe kubyumva?
    (No2; n’utubari natwo biratureba ko mbona ku Kisimenti ari twinshi cyane? Amavuriro yigenga yo bite?)

  • Ibintu byinshi byo mu Rwanda bikorwa nta Planning, bikorwa nta sesengura nta na Assessment. Abantu barubaka amazu y’imiturirwa batarabanje kwiga isoko rihari, bayuzuza bakabura abayajyamo, hanyuma bakitabaza Leta ngo ibashakire abakiriya. Bityo Leta nayo igatangira kubangamira uburenganzira bw’abaturage ngo irabirukana aho bari ngo bajye muri iyo miturirwa. Iki kibazo gikwiye kwigwa neza, kuko niba umuntu adafite ubushobozi Leta idakwiye kumuhatira kujya munzu ikodeshwa za Miliyoni kandi we ntazo afite. Please let us be realistic, ibyo kwirarira no kwiyerekana uko tutari tubivemo burundu.

  • ahubwo se nibanafunga uzafunga inzu ya General? uzafunga inzu ya Afande unaka? mbiswa ra bazafunga iz’abatazwi ….

    ikindi kandi niba hariho uburenganzira, ubwisanzure mu rwand aha mwabajije ba nde mufata iki cyemezo? depite se we uraho gusa by umuhango yarabajijwe? nubwo abenshi nabo icyo cyemezo kizabakoma mu nkokora? kuko nibo bagira amazu kandi babasha kwigerera ku ma NGO akabakodesha? so umutyurage azajya agira uruhare mu bimukorerwa ryari? mu ndirimbo gusa? Nyakubahwa Kagame wadufashije rwose serivisi nziza tukazihabwa tugahakana imbi? zitungurana? zitubangamira. gahirane Imana n’ubugingo

    • Niko se jima, uyu wiyambaza ngo abatabare wibagiwe ko igihe batahaga Makuza Plaza ariwe wiyemereye ko agiye kubashakira abazijyamo? Nibyo byatangiye rero

  • Iyi miturirwa ya ba BOSS irasigamo intege nke benshi kabisa!!! Ziruzura imihanda igafungwa Parkings zimwe zikavanwaho kugirango byanze bikunze ujye muri ya Nyubako ya ba Boss!! NTAMAHITAMO AHARI !!! Izindi zakuzura ama offices menshi agafungwa kugira ngo bayoboke inzu za ba Boss !!!!! Abandi bo baraharasirwa bakahasiga ubuzima !!!! Imiryango yari yaraguze inzu zo gukoreramo nimwihanagure ,ntayandi mahitamo mufite ni ukuyoboka.
    Ba Boss baragura amamodoka yo gutwara Abagenzi ,ayandi yose agahita yirukanwa (Impamvu nyine ihita itekinikwa), ubwo nyine isoko ryose bakaba bararyihariye , ama lignes bakayagabagabana ntihagire uwundi wibeshya ngo ahatware abagenzi, ubwo uwemeye gukorana nabo nyine muri izo companies zabo nawe arabyumva !maze GARE zose zikuzura imirongo y’abagenzi bategereje ko za modoka nke za ba Boss zizaza kubatwara hari n’abamara 3 hours bazitegereje !

    Mwambwira ibyaho Utunozasuku twahereye ?!! Ese baba barasanze icyemezo bari bafashe baribeshye cg umushoramali yarahombye itegeko rivaho?cg ryabaye rihagaritse kubahirizwa kugeza igihe azagira kurangurira utundi?
    Gahunda nyinshi zigirwa ITEGEKO riherekejwe na DEADLINE mu nyungu z’abantu bake cyane bihariye ubukungu bw’Igihugu hatitawe ku mibereho n’amikoro y’Abanyarwanda benshi mu Gihugu.
    Nyamara kuri Microphone mu itangazamakuru bakagaragazako Abanyarwanda bagira uruhare mu gufata no kwihitiramo ibibakorerwa !!!!!
    Mbona mwareka Isoko rikisanzura ,Abafite imbaraga n’ubushobozi bwo gutanga services nziza bakaba aribo baryigarurira hatabayeho gushyiraho ITEGEKO riherekejwe na DEADLINE. Mbese AKEZA KAKIGURA bityo AKABI KAKAZIVANA KU ISOKO.

    • @kamali, ndemeranya nawe pee…nyuma yibyo wavuze byose bikorwa munyungu zaba boss, iyi miturirwa itatse umujyi ntituyanze ariko ba boss ubwabo hatagombye gukoreshwa ingufu bagakwiye gukora publicity/advert yamazu yabo kubitangaza makuru bakagaraza ibyiza byo kugana ubishatse akagana ayo mazu naho ibi bizahutaza rubanda rugufi, amazu nyarutaramo akodeshwa nibigo bikomeye nayabakomeye ba afande baza techinika ko contract zari izigihe kirekire nyamara baduke muri rubanda banagaho ingufuri….

      We need dialogue and debate about this impunity kuko imyigaragambyo ntiyemewe tube murwanda rutari urwaba boss gusa nyamuneka ba depite mugaragaze icyo mukora sukwicara munteko gusa…

  • itegeko na deadline zihoraho: dictatorship irenze iyi ni iyihe….ese ko nta Njyanama njya numva yagishije inama abaturage kuri ibi? NISHIMIYE KUBA UMUNYARWANDA NO KUYOBORWA NA PAULO KUKO WE NTARYA IMINWA UMUJYI WA KIGALI AZAWUGAYA BIDATIZNE

  • Ariko ibi bintu ni byiza mu kuri! Wasanagaga inazu zose zo guturamo zibasiwe n’ama businesses atandukanye bigatuma zihenda, cg n’intiya abantu babamo ugasanga zirakosha! None rero nibazivemo twikodeshereze ibizu binini kuri make! Hahahha

  • Ibi nibyo byatumye Hillary atsindwa, “establishment system”. Nawe se leta irebera abakire gusa (abubatse imiturirwa), uwatungwaga nako kazu ke yakodeshaga ubwo arihanagura. Abakize baragumya bakire, abakene muve mumurwa!

  • Amazu n’iterambere birajyana kuko n’ahandi hose mu mijyi ikomeye tuhabwirwa n’imizamukire y’amagorofa! Kuki se abantu bajya kwitegereza ya miturirwa y Dubai cg ubu wajya NY ntutangazwe n’imiturirwa ihari? Simbona na Nairobi iyo umuntu ahaze bwambere ararama! Mureke na Kigali itume abantu bararama sha!

  • Ariko muzadusobanurire neza: Amazu yari atuwemo akagenda shyirwamo utubari nayo utubari tuzavamo? Amazu akoreshwa mu makwe nkaho bakorera ibikorwa byo gusaba, gutwikurura aherereye muri za karitsiye zituwemo nka kimironko na kicukiro nayo arebwa nibyo byemezo, niba yo atarimo se ubwo yo ntari mu mazu akorerwamo business?? Muzadusobanurize neza uko bimeze, cg hazabeho gutanga ibisobanuro kuri za radio na TV abaturage nabo babone umwanya wo kubaza ibyo badasobanukiwe no gutanga ibitekerezo.

    • Oyaaaa, nka gisement ni zone yagenewe utubari, ahubwo twashishikariza n’abahatuye kuzavamo bakimuka, ubundi amazu agashingwamo utubari! Naho amazu y’ubukwe yo bazayavaneho biriya byapa ahinduke ayo guturwamo, amakwe ajye abera mu ma salle ubundi batwikururire iwabo w’abageni! Gusaba nubundi bibera mu ngo cg ku miharuro y’iwabo w’umukobwa, nibahabura bajye bajya mu busitani. Batuma amazu yo guturamo aduhenda gusa! Nizere ko kandi n’insengero bizireba, ziziyubakire amazu yazo zireke kurara zidusakuriza

  • Uwitwa Kamali yatanze igitekerezo hano, ibyo yanditse nibyo tubona mu buzima bwa buri munsi muri Kigali. Hari abaturage batse bank inguzanyo bagura amamodoka yo gutwara abagenzi nyuma abo ba boss babonye ko transport irimwo amafranga bagura I modoka zo gutwara abagenzi lignes nziza zirimwo abagenzi bashiramwo imodoka zabo ku ngufu zazindi z’abaturage bazijyanye ahadashobotse bidashoboka kwishyura inguzanyo batse hanyuma abo ba boss bagasaba abo baturage imisoro idasanzwe (450,000 frw ku kwezi). N’ukuri president KAGAME turamusaba agire icyo akora kuko abaturage benshi bararira ayo kwarika kuko za bank zirimwo zitaza cyamura amazu n’amamodoka y’abaturage bashoye muri transport kuko iyo transport mu Rwanda iri mu biganza byabo ba boss bigatuma inyungu zikajya hagati yabo, umuturage we akahomba ibye bigatezwa cyamunara kubera kubura imikorere itwagwa nabo ba boss.

    • Freeman ibyo uvuga ndetse n’ibyo Kamali yanditse turemeranywa 100%, ariko se aho usaba president Kagame ngo agire icyo akora urigiza nkana cg urivugira ikinyarwanda kimwe kizimije?! Ugira ngo bikorwa atabizi!!!

  • ICYO NABWIRA ABANYARWANDA NUKWIHANGANA!!!!!! UKO BYAGENDA KOSE TUZABAHO!!BIRABABAJE KUBONA UMUNTU ABYUKA MUGITONDO AGASHYIRAHO ITEGEKO RIKENESHA ABANTU BENSHI, MUGIHUGU KIZIMAA KIYOBOWE MUBURYO BWA DEMOKARASI!!! YABA WOWE WASHYIZEHO IRYO TEGEKO KUNYUNGU ZAWE NUNDI WESE WASHYIZEHO AMATEGEKO KUNYUNGU ZE NABABWIRA KO UBUZIMA NIBUTO NIYO WAKUNGUKA IBYAMIRENGE WIBUKE KO NTAMUNYARWANDA UPFA KURENZA IMYAKA 80, UZAPFA UBISIGE. INAMA YANGE RERO KURIMWE MUSHATSE MWAKWIHANA IZONDA NUBWO BUGOME NO KWIBONA CYANE KUVANZE NO KWIKUNDA CYANE MWABIREKA KUKO IMANA IBYANGA CYANE. SIMBANGA ARIKO NANGA IMWE MUMYANZURO MUFATA IDAFITE ICYO YAFASHA ABANYARWANDA. MBABAJWE NIBYO BYANYU. MWARETSE UMUNYARWANDA AKISANZURA KWELI MUMIBEREHO YE RWOSE, MAZE UBUYOBOZI BWO MUKAYOBORA RWOSE PAKA NARYARI ARIKO MUKAREKA UFITE UDUSHYIMBO AKATUGURISHA UKO ABISHAKA UFITE IKI AKAKIRYA UKO ABYIFUZA UTAMUBWIYE NGO TAMIRA AKA KARIYA UKAMPE

  • Ngo ibiciro kuri m2 byagabanijwe kugerakumadorali 15. Kuki banyiramazu igiciro bagishyira mumadorali kandi tugomba gukoresha amanyarwanda? Ese ibi ntibyongera guhenda kwidorali ugereranije nirinyarwanda? Ese gucuruza mumadorali biremewe. BNR ibirebe kuko niyo ishinzwe politike yifaranga.

  • Mwiriwe ntangazwa nabayobozin nako abategetsi mwabanje mugakemura ikibazo kiri ku Muhima ku muhanda wa poid lourd aho Gasarabwe alpfonse yahawe uburenganzira n’Umugi wa Kigari kubaka station ya Essence mubikoni byabaturange aharikiwe nabo bategetsi none barikumushakira nabajya gukorera muri riya nzu akuriye ya chic ahahaha abategetsi weeeeeeee harya ifi nini zizakomeza kujya zitunga ifi ntoya kuzageza ryari harya Ngo mwatowe nabaturage ninabo mukorera !!!!!!!!!!!!!!! Muteguha Nyakubahwa peresida wa repubika peeeeeee kuko mubeshya abayobozi bo hejuru.

  • Gukosora ifi nini zizakomeza kujya zitugwa nifi ntoya

Comments are closed.

en_USEnglish