Digiqole ad

Modeling mu Rwanda ntiratera imbere ugereranyije n’ibihugu duturanye -Mugisha

 Modeling mu Rwanda ntiratera imbere ugereranyije n’ibihugu duturanye -Mugisha

Mugisha umurika imideli avuga ko u Rwanda rukiri inyuma mu by’imideli ugereranyije n’ibihugu by’ibituranyi

Jean Bosco Mugisha ni umusore usanzwe akora akazi ko kumurika imideli avuga ko kumurika imideri mu Rwanda bikiri hasi ugereranyije n’ibihugu by’ibituranyi.

Mugisha umurika imideli avuga ko u Rwanda rukiri inyuma mu by'imideli ugereranyije n'ibihugu by'ibituranyi
Mugisha umurika imideli avuga ko u Rwanda rukiri inyuma mu by’imideli ugereranyije n’ibihugu by’ibituranyi

Mugisha umaze imyaka ibiri amurika imideri kuko yatangiye mu 2015 afite uburebure bwa 1.82 m, yabwiye Umuseke ko amaze kumurika imideri mu bitaramo bibiri, Kigali fashion week  na Kitenge fashion show.

rateganya gukomeza amurika no mu bindi bitaramo bitandukanye birimo n’ibyo hanze y’u Rwanda.

Uyu musore uteganya kumurika imideli mu bihugu byo hanze, ntaramara igihe kinini muri uyu mwuga avuga ko icyamuteye kwinjiramo ari uko yabikundaga.

Ati “Nahisemo kumurika imideri kuko  nakundaga aka kazi cyane, nakundaga kubireba kuri TV nkumva ndabikunze, inshuti zanjye nazo buri munsi zakomezaga zimbwira ko nabishobora . nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nahisemo kubitangira, ubu mbikora nk’akazi .”

N’ubwo inzozi  ze yatangiye kuzikabya, kumurika imideri mbere ngo yabifataga nk’aho ari ukwishimishimisha , akemeza ko imyumvire yahindutse ndetse ngo kuva atangiye aka kazi yabonyemo amafaranga ,yakuyemo  ‘connection’ n’akandi kazi akora agakesha kuba amurika imideri.

Kumurika imideri mu Rwanda n’ubwo biri gutera imbere , kuri we asanga hakiri byinshi byo gukora

Ati “Ugereranyije n’ibihugu duturanye ubona ko ‘Modeling’ yacu ikiri hasi cyane, gusa nizera ko mu myaka iri imbere hari urwego rwiza tuzaba tugezeho. “

Nk’uko hari abashoramari batandukanye bashora amafaranga yabo muri muzika cyangwa n’ibindi bijyanye n’imyidagaduro, Mugisha yifuza ko no mu kumurika imideri  batangira kuhatekereza kuko ari indi nzira iboneye yo kumenyekanisha u Rwanda biciye mu myambaro ihangirwa imbere mu gihugu.

Mu bindi yifuza ko byahinduka muri uyu mwuga, harimo no kubona akazi  gaturutse hanze y’igihugu.

Ati “Ntituratera intambwe mu gusinya amasezerano na kompanyi zo hanze , ubusanzwe icyerekana ko umurika imideri yateye imbere nuko aba yatangiye gusinya amaserano na kompanyi zo hanze zishinzwe kugurisha no gushakira amasoko abamurikamideri mu kwamamaza no kumurika imideri mu bitaramo bitandukanye, kuri twe rero biracyagoranye cyane kuko umubare munini dukorera imbere mu gihugu, aho isoko rikiri rito.”

Ngo ibyo kumurika imideli yabikunze kuva kera
Ngo ibyo kumurika imideli yabikunze kuva kera
Avuga ko inshuti ze zamukundishije uyu mwuga
Avuga ko inshuti ze zamukundishije uyu mwuga

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Courage Courage Muhungu wanjye (GABY)

Comments are closed.

en_USEnglish