Digiqole ad

Lt Gen K. Karake, Maj. Gen J. Nziza,…mu basirikare bahawe ikiruhuko cy’izabukuru

 Lt Gen K. Karake, Maj. Gen J. Nziza,…mu basirikare bahawe ikiruhuko cy’izabukuru

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) buratangaza ko bwashyize mu kiruhuko abasirikare 817 barimo Aba-Ofisiye na ba Suzofisiye 369 n’abandi 378 barangije amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF, naho abandi 70  bakuwe muri RDF kubera impamvu z’uburwayi. Mu bahawe ikiruhuko harimo Lt Gen Karenzi Karake, Maj Gen Jack Nziza na Brig Gen Gashayija Bagirigomwa.

Maj Gen Jack Nziza mu bahawe ikiruhuko cy'izabukuru
Maj Gen Jack Nziza mu bahawe ikiruhuko cy’izabukuru

Itangazo riri ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, rivuga ko kuva muri 2013 iki gikorwa cyo gushyira mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare kibaye ku nshuro ya gatanu nk’uko biteganywa n’Itegeko ryihariye rigenga ingabo z’u Rwanda.

Lt Gen Karenzi Karake wari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano na Maj Gen Jack Nziza wayoboraga ishami rishinzwe ibikorwa bihuriweho n’ingabo n’abaturage bari mu bahawe ikiruhuko cy’izabukuru.

Mu bandi basirikare bakomeye bahawe ikiruhuko cy’izabukuru, barimo Brig Gen Gashayija Bagirigomwa wari ushinzwe inkeragutaba mu ntara y’Uburasirazuba.

Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe wari uhagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu gikorwa cyo gusezerera izi ngabo yabashimiye umusanzu batanze mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu izina ry’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda mbashimiye umutima w’ubwitange busesuye mwakoresheje mu kubohora u Rwanda n’umusanzu wo kuruteza imbere.”

Yabasabye kuzakomeza gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere u Rwanda bakoresha ubunararibonye bwabo.

Ati “Mukuyemo umwambaro wa gisirikare ariko mube mwiteguye ko igihe cyose twabakenera mwatanga umusanzu wanyu aho bikenewe.”

Lt Gen Karenzi Karake wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye ubuyobozi bwa RDF n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda [Perezida wa Repubulika Paul Kagame] ku buyobozi babahaye mu gihe cyose bamaze bakorera u Rwanda muri RDF.

Ati “Tuvuye mu gisirikare ariko ntitunaniwe. Dufite ishema ryo kuba twarakoreye igisikirare kiyobowe n’Umugaba wavugaga kandi n’ubu wemeza ko aricyo musingi wa byose. Ubu dutanze imyambaro ya gisikare n’amapeti ariko tuzi inshingano zacu nk’abaturage basanzwe zo gukorera igihugu no kuba twiteguye gufasha aho rukomeye.”

Gen James Kabarebe yasabye izi ngabo kuzatanga umusanzu igihe cyose baba bakenewe
Gen James Kabarebe yasabye izi ngabo kuzatanga umusanzu igihe cyose baba bakenewe
Lt Gen Karenzi Karake mu bahawe ikiruhuko
Lt Gen Karenzi Karake mu bahawe ikiruhuko
Brig Gen Gashayija Bagirigomwa ari mu bahawe ikiruhuko
Brig Gen Gashayija Bagirigomwa ari mu bahawe ikiruhuko

RDF

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Mwarakoze ntwari zacu kubyo mwatanze mu myaka ishize. Nimuruhukane ishema

  • Mwabagiriye imbabazi nabomukabaha manda ya 3 koko?

  • natwe turi abagabo bo guhamya ko muri intwari ibihe byose. nk’uko tubikesha Nyakubahwa wacu ubarangaje imbere. Tubifurije ishya n’ihirwe

  • Ni Karenzi umwe twigaragambirije ?

    • Na Rosa wacu twaramuririmbiye nonubu ntituzi iyaba abatebe kamugeze kure.

  • Tuvuye mu gisirikare ariko ntitunaniwe. Dufite ishema ryo kuba twarakoreye igisikirare kiyobowe n’Umugaba wavugaga kandi n’ubu wemeza ko aricyo musingi wa byose. Ubu dutanze imyambaro ya gisikare n’amapeti ariko tuzi inshingano zacu nk’abaturage basanzwe zo gukorera igihugu no kuba twiteguye gufasha aho rukomeye.” Gen K.K

    Well said General,

    Tubiziho ubushobozi,ubuhanga, umurava,Ntimwigeze mutenguha Umugaba w’Ikirenga mwaranzwe na Patriotism.

    Mwarakoze Nkotanyi cyane, Imana ibahe umugisha muzahirwe muri byose.

    Respect.

  • Izo nizo nkotanyi za vrai kabisa, ndacabibuka mbere ya 94. Mugende mwiruhukire rata!!! Karake mukunda kubi, narabasuye kumurindi shuti zanjye, babitaga inyenzi, twe batwita ibyitso.❤❤❤❤❤❤

    • @Keza babitaga ibyitso kimwe n’uko ubu basigaye batwita adui.Ntaho twavuye ntaho twagiye rero.

  • Uri Maheru koko izina ni ryo muntu!!! Kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nibyo wita gusubira kw’isuka? Nibura nabo bakoreye igihugu ni nayo mpamvu bajyanye mu kiruhuko pension itubutse, wowe se uzajyanamo angahe? Ishema se ringana iki? Nta wowe, nta S’engage, nta h n’abandi nabonye mwandika amahomvu gusa. Abo nabo bakangisha mandats ngo z’aba espagnols nimusubize amerwe mu isaho ziriya ni wa mujinya w’imbwa ushirira mu kuzunguza umurizo. Muzumirwa cyane

  • Uruhare rwanyu mu kuba igihugu kimeze neza uyu munsi rurakomeye, turi abagabo bo kubihamya. Muzakomeze ubutwari mu buzima bushya.

  • Mwarakoze mfura z’i Rwanda, imana ibabe hafi.

  • tous les ancien de la rebelion de APR a dehors parmis les generaux???? KARENZI KARAKE, JACK NZIZA , GASHAYIJA, moi je peur du futur?

Comments are closed.

en_USEnglish