Digiqole ad

Amavubi yatsindiwe i Bangui yageze mu Rwanda yakirwa n’umufana umwe

 Amavubi yatsindiwe i Bangui yageze mu Rwanda yakirwa n’umufana umwe

Haruna Niyonzima na Iranzi Jean Claude basanze ku kibuga nta bakunzi ba ruhago babategereje

U Rwanda ntirwatangiye neza amajonjora y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kuko rwatsinzwe na Centrafrique 2-1. Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri abasore b’Amavubi bageze i Kigali, umutoza wabo ahunga itangazamakuru.

Amavubi yageze mu Rwanda saa saba z'ijoro
Amavubi yageze mu Rwanda saa saba z’ijoro

Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kamena 2017 saa saba z’ijoro nibwo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yageze mu Rwanda ivuye i Bangui muri Centrafrique. Aho yatsindiwe ibitego 2-1 ku cyumweru mu mukino wa mbere w’irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun (AFCON2019).

Muri uyu mukino igitego cya Sugira nticyari gihagije ngo Amavubi atangire neza kuko yatsinzwe bibiri na Salif Keita  na Junior Gourrier. Kutitwara neza mu mukino wa mbere byatumye ubwo bageraga i Kigali mu Rwanda bakirwa n’umufana w’umupira w’amaguru umwe gusa, Munyaneza Jacques bita Rujugiro.

Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima yabwiye abanyamakuru ko batakaje umukino wa mbere kubera amahirwe make, kuko byarashobokaga ko babona amanota atatu cyangwa inota rimwe kuko iminota 90 ya nyuma yarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Antoine Hey umutoza mushya w’Amavubi we yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ahitamo kugenda atavugishije itangazamakuru.

Haruna Niyonzima na Iranzi Jean Claude basanze ku kibuga nta bakunzi ba ruhago babategereje
Haruna Niyonzima na Iranzi Jean Claude basanze ku kibuga nta bakunzi ba ruhago babategereje
Ndayishimiye Eric Bakame niwe wari mu izamu
Ndayishimiye Eric Bakame niwe wari mu izamu
Migi agisohoka yabwiye Rujugiro ati, wakoze kuza kutwakira
Migi agisohoka yabwiye Rujugiro ati, wakoze kuza kutwakira
Jacques Tuyisenge na Michel Rusheshangoga barahita basanga amakipe yabo muri Tanzania na Kenya
Jacques Tuyisenge na Michel Rusheshangoga barahita basanga amakipe yabo muri Tanzania na Kenya
Bamwe basohokaga bihisha camera z'abanyamakuru
Bamwe basohokaga bihisha camera z’abanyamakuru
Rujugiro niwe mufana rukumbi wari ku kibuga cy'indege
Rujugiro niwe mufana rukumbi wari ku kibuga cy’indege
Haruna avuga ko batakaje kubera amahirwe make ariko nta rirarenga
Haruna avuga ko batakaje kubera amahirwe make ariko nta rirarenga

Photo: R.Ngabo/UM– USEKE

Roben NGABO

UM– USEKE

 

9 Comments

  • ahahahha pauvre mavubi. Nabo bafite isoni ahahah

  • Amavubi yajyiye gufindafinda Bangui niyo mpamvu nta bafana bata igihe bajya kuyakira, dukeneye ikipe idafindafinda, niba barahisemo gufindafinda ntabwo abafana twabafinda inyuma.

  • Bye bye football yo mu Rwanda shame on Ferwafa and Minispoc. Mujye muwirebera tuba twasoze ayo kubahemba.

    • Hahaha, gusa birababaje. Wagira ngo foot yo mu Rwanda irarozwe.

  • Preparation and organization please. Njye sinarenganya bariya basore cyangwa umutoza, ahubwo muri FERWAFA harimo ikibazo gikomeye cyane. None se babonye umutoza ryari? Bakoze se izihe exercisses? Umupira wacu uzaguma aho uri cyangwa bijye irudubi.

  • ABANTU BATSINZWE BABA BASEKA? Hari aho bigaragara kuri ayo mafoto ko bababajwe no kuba batsinzwe? BIRABABAJEKABISA……NTA WINNING SPIRIT BANO BA TYPES BAFITE…….TURAKORERA UBUSA!!!! NI AKUMIRO……..!!!!

  • Haruna ngo nta rirarenga? Niyo mpamvu we na Iranzi bari guseka! Ubwo se abakinnyi batababajwe no gutsindwa n’igihugu nka RCA kimaze imyaka “gihombye” wabategaho intsinzi?

  • Kumurika imideri babishobora!

  • Ariko niki gituma abakinnyi nka Migi, iranzi ,Haruna ,bahora bahamagarwa imyaka ikarinda igera Kwi 10 ntanumusaruro batanga ibindi bihugu nubwo waba uriki udatanga umusaruro bagushyira kuruhande ibi nibigaragaza cya kimenyane na ruwsa mumupira wamaguru murwanda byimitswe na ferwafa hakeneye impinduka mumupira wacu birasaba imbaraga.ikindi bicaje abakinnyi bashoboye bakiniraga mugihugu bibanda kuri bariya ba stars badakunda igihugu ahubwo bikundira aamafranga .

Comments are closed.

en_USEnglish