Nyuma yo kugurisha Camara, Rayon igiye kumusimbuza Ismaila Diarra
Nyuma yo kugurisha rutahizamu Moussa Camara muri Ismaily Sporting Club yo mu Misiri, Rayon sports yatangiye ibiganiro n’abashobora kumusimbura. Mu bahabwa amahirwe harimo na Ismaila Diarra wayikiniye mu mwaka w’imikino wa 2015-16.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2017 nibwo Rayon sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu wayo Moussa Camara wayitsindiye ibitego 10 muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ y’uyu mwaka.
Uyu munya-Mali yasinyiye Ismaily Sporting Club yo mu Misiri amasezerano y’imyaka ibiri nyuma y’ibiganiro byamaze iminsi ibiri byahuje abayobozi ba Rayon sports n’intumwa z’iyi kipe ziri mu Rwanda.
Rayon sports yari isigaje amezi 13 ku masezerano ya Moussa Camara yahawe ibihumbi 50 by’amadolari yamaze gutangira gushaka rutahizamu wamusimbura barimo na Ismaila Diarra watsindiye Rayon ibitego 18 mu mwaka w’imikino 2015-16 harimo n’icyo yatsinze APR FC cyahesheje iyi kipe igikombe cy’Amahoro. Ubu ari muri Daring Club Motema Pembe.
Umunyamabanga wa Rayon sports Gakwaya Olivier yabwiye Umuseke ko Camara agomba gusimbuzwa undi munyamahanga ushoboye.
“Moussa Camara twamaze gutandukana. Ibiganiro n’ikipe ye nshya byagenze neza. Nkuko bisanzwe Rayon sports igomba kugira rutahizamu ukomeye. Tuzashakira hanze y’u Rwanda kuko uwagiye yari umunyamahanga tuzamusimbuza undi.”
Gakwaya yanze kugira icyo avuga ku biganiro na Ismaila Diarra cyangwa andi mazina y’abakinnyi bifuza kuko iminsi yo kugura no kugurisha mu Rwanda itaratangira.
Rayon sports yitegura umwaka utaha w’imikino yamaze kongerera amasezerano y’imyaka ibiri bamwe mu bakinnyi bayo; Nova Bayama na Mugisha Francois Master. Naho Ndayishimiye Eric Bakame, Nshuti Dominique Savio na Muhire Kevin bashobora kuyisinyira kuri uyu wa gatatu.
Roben NGABO
UM– USEKE