Digiqole ad

Police FC yasinyishije Ishimwe Issa Zappy wahoze muri Rayon

 Police FC yasinyishije Ishimwe Issa Zappy wahoze muri Rayon

Ishimwe Issa Zappy yasinyiye Police FC

Isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda rizatangira tariki 4 Nyakanga ariko amakipe yatangiye kugura abakinnyi mu ibanga. Police FC yamaze gusinyisha Ishimwe Issa Zappy myugariro wirukanwe na Rayon sports.

Ishimwe Issa Zappy yasinyiye Police FC
Ishimwe Issa Zappy (ibumoso) wirukanwe muri Rayon sports yasinyiye Police FC

Mu mpeshyi ya 2016 Rayon sports yasinyishije myugariro w’iburyo Ishimwe Issa Zappy avuye muri Sunrise FC. Uyu muvandimwe wa Nizigiyimana Abdul Karim  Makenzi ntiyatinze muri Rayon kuko yayikiniye imikino ine gusa.

Nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ y’uyu mwaka, umutoza wa Rayon sports Masudi Djuma yafashe umwanzuro wo kurekura Issa Zappy ngo yishakire ikipe yabonamo umwanya.

Uyu musore wari umaze amezi atanu adafite ikipe yamaze gusinyira Police FC amasezerano y’imyaka ibiri, ahabwa miliyoni enye za ‘recrutement’.

Umuvugizi wa Police FC CIP Jean de Dieu Mayira yavuze ko batangiye gushaka amaraso mashya avuga ati:

“Turimo kubaka ikipe yacu kuko turashaka kwitwara neza kurushaho umwaka utaha. Gusa igihe cyo gutangaza amakuru y’abakinnyi twifuza n’abo twumvikanye cyangwa twaguze ntikiragera.”

Ishimwe Issa Zappy agiye gusimbuzwa Jean Paul Uwihoreye warangije amasezerano bivugwa ko ashobora kujya muri Mukura VS.

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish