Amakipe afite ubushobozi yaguze abakinnyi batandukanye hari abagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ iterwa inkunga na AZAM TV. Nahimana Shassir yaguzwe na Rayon Sport aturutse muri VITAL’O y’I Burundi, uyu musore akomeje gushimisha abakunzi b’iyi kipe atsinda ibitego bitandukanye, ubu afite ibitego 11 mu mikino 15 y’igice […]Irambuye
Ibyiciro bitandukanye by’abakinnyi ba Tennis bakomeje gukoresha ibibuga bya Stade Amahoro bakina irushanwa ry’Itwari. Umukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki cyumweru. Amashyirahamwe y’imikino itandukanye yateguye amarushanwa agamije guha icyubahiro no kuzirikana intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu; Imanzi, Imena n’Ingenzi. Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda rifatanyije na BRD bateguye irushanwa ririmo ibyiciro […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY rifatanyije n’abatoza ba ‘Team Rwanda’ batangaje abakinnyi barindwi (7) bayobowe na Valens Ndayisenga bazahagararira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika. Ibihihugu bikina umukino w’amagare bigiye guhangana muri shampiyona ya Afurika. U Rwanda ni kimwe mu bikomeje kwitwara neza kuri uyu mugabane kuko rwanabonye umudari muri shampiyona y’umwaka ushize. Muri […]Irambuye
APR FC ishimangiye ubushobozi bwayo imbere ya mukeba wayo Rayon sports iyitsinda inshuro eshatu mu mezi ane. Kuri uyu wa gatatu yongeye kuyitsinda 1-0, inayitwara igikombe cy’Intwari. Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwateguye umukino uhuza amakipe abiri yabaye aya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize. APR FC yahanganiye na Rayon sports igikombe cyo […]Irambuye
Kanombe- Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari nk’abandi banyarwanda, abakinnyi n’abatoza ba APR FC basuye umudugudu w’abamugariye ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda. Harabura amasaha make ngo APR FC na Rayon sports zihatanire igikombe cy’ubutwari cyateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe. Umukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2017, saa […]Irambuye
Harabura amasaha make ngo Rayon sports na APR FC zihatanire igikombe cy’Ubutwari. Amakipe yombi akomeje imyiteguro. Umuseke wasuye Rayon sports izakina idafite umukinnyi wayo wo hagati Kwizera Pierrot. Mugheni Fabrice utakoze imyitozo yasanze abandi mu mwiherero. Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwashyizehjo umukino uzahuza Rayon Sports FC na APR FC, bahatanira igikombe cy’Ubutwari, […]Irambuye
Mukura VS yarangije shampiyona ishize iri ku mwanya wa gatatu ariko uyu mwaka ntihagaze neza. Kuri uyu wa mbere yasimbuje umutoza, Yvan Jacky Minnaert asinya amezi atandatu, Okoko arirukanwa. Uyu murundi wirukanywe azahabwa imperekeza ya miliyoni eshatu n’igice. Tariki 19 Nyakanga 2016 nibwo uwari umutoza wa Mukura Victory Sports Football Club Okoko Godefroid yongereye amasezerano […]Irambuye
Imikino ibanza ya shampiyona yarangiye Pépinière FC iri ku mwanya wa nyuma byatumye Kayiranga Jean Baptiste wayitozaga yegura. Iyi kipe idashaka kumanuka yasinyishije abakinnyi bane bafite inararibonye bayobowe na Sibomana Hussein. Umunsi wa 15 wa shampiyona wasoje imikino ibanza ya ‘AZAM Rwanda Premier League’ niwo Pépinière FC yabonyeho amanota atatu ya mbere itsinze Gicumbu FC […]Irambuye
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge yahawe inshingano zo kungiriza kapiteni mushya wa Gor Mahia FC, Umunya- Kenya Musa Mohammed. Mu birori byo kwerekana abakinnyi bashya muri Gor Mahia byabereye i Nairobi muri Kenya niho hanatangarijwe itsinda ry’abakinnyi bagiriwe ikizere n’ubuyobozi n’abatoza, bahabwa kuyobora abandi. Gor Mahia FC yagombaga gusimbuza uwari kapiteni wayo Fredrick Jerim […]Irambuye
Nyuma yo kwirukanwa muri AFC Leopards yo muri Kenya, umubiligi Yvan Jacky Minnaert agiye gusinya amasezerano y’amezi atandatu muri Mukura VS. Okoko Godefroid yamaze kwirukanwa. Kuwa gatanu tariki 27 Mutarama 2017 nibwo Yvan Jacky Minnaert yagarutse mu Rwanda aje mu biganiro na Mukura VS yo mu karere ka Huye. Ibiganiro hagati ye na Nizeyimana Olivier […]Irambuye