VIDEO: Imikino ibanza ya AZAM Rwanda Premier League yerekanye impano zikomeye
Amakipe afite ubushobozi yaguze abakinnyi batandukanye hari abagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ iterwa inkunga na AZAM TV.
Nahimana Shassir yaguzwe na Rayon Sport aturutse muri VITAL’O y’I Burundi, uyu musore akomeje gushimisha abakunzi b’iyi kipe atsinda ibitego bitandukanye, ubu afite ibitego 11 mu mikino 15 y’igice cya mbere cya shampiyona.
Usengimana Danny rutahizamu wa Police Fitego byinshi 16 kurusha abandi umwaka ushize, ubu niwe uyoboye abandi ba rutahizamu n’ibitego 12 mu mikino 15 y’igice kibanza cya shampiyona.
Muvandiwe Jean Marie Vianney myugariro ukina ibumoso muri Police FC nawe akomeje gutangaza abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, igitego cya coup franc yatsinze APR FC ni kimwe mu bitazibagirana.
Nshuti Innocent rutahizamu wa APR FC umusore w’imyaka 17 yabashije gutsinda igitego cyiza nyuma yo gucenga ba myugariro ba Sunrise FC. Ubu niwe muto mu myaka kurusha abandi bakina muri iyi shampiyona.
Rutayisire Egide myugariro ufite inararibonye wa Gicumbi FC nawe yitwaye neza muri iki gice cya mbere cya AZAM Rwanda Premier League. Yaragaragaje ubuhanga bukomeye mu gutsinda coup franc. Nubwo ari myugariro yatsinze ibitego 4, bibiri muri byo ni coup franc .
Manishimwe Djabel umukinnyi wo hagati wa Rayon sports ukina asatira niwe watanze imipira myinshi yavuyemo ibitego. 30% by’ibitego Rayon sports yatsinze ni imipira yavuye kuri Manishimwe w’imyaka 19, kuko yatanze ‘assists’ icyenda (9) mu bitego 31 mu mikino 15.
Igice cya mbere cya shampiyona AZAM Rwanda Premier League 2016-2017 cyarangiye Rayon Sport iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 36.
Azam TV ikaba izakomeza kubagezaho imikino yo kwishyura ya AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE (Phase Retour) n’imikino y’igikombe cy’amahoro (PEACE CUP 2017).
Usibye imikino kandi kuri Decodeur ya AzamTV usangaho amashene yerekana amafilimi, amakuru, iyobokamana, imiziki, ibiganiro by’abana,imyidagaduro n’ibindi nyinshi.
Ubu kandi ushobora kwigurira ifatabuguzi rya Azam TV ukoresheje MTN Mobile Money cyangwa se ukagurira ku tumashini twa Max pay tukwegereye aho waba uri hose mu gihugu.
“Azam Tv Imyidagaduro Kuri Bose”