GATATU! GATATU mu rugo rw’umugabo! APR FC isubiriye mukeba imutwara icy’Intwari
APR FC ishimangiye ubushobozi bwayo imbere ya mukeba wayo Rayon sports iyitsinda inshuro eshatu mu mezi ane. Kuri uyu wa gatatu yongeye kuyitsinda 1-0, inayitwara igikombe cy’Intwari.
Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwateguye umukino uhuza amakipe abiri yabaye aya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize. APR FC yahanganiye na Rayon sports igikombe cyo kuzirikana Intwari z’u Rwanda.
Umukino wabereye kuri stade Amahoro watangiye saa 15:30. Bitunguranye umutoza Masudi Djuma utoza Rayon sports yari yahinduye abakinnyi akunze kubanza mu kibuga. Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, Irambona Eric, Munezero Fiston na Nshuti Dominique Savio babanje ku ntebe y’abasimbura.
Wabaye umukino wa mbere kuri Mugabo Gabriel na Abouba Sibomana abakinnyi bashya ba Rayon sports. Ku rundi ruhande Jimmy Mulisa utoza APR FC yatangije mu kibuga abamufashije gutsinda Rayon mu minsi icyenda (9) ishize.
Mu minota itanu ya mbere umupira wihariwe n’abakinnyi bo hagati mu kibuga ba Rayon nka; Mugisha Francois Master na Mugheni Fabrice wari kapiteni mushya kuko Bakame na Kwizera Pierrot basanzwe bayobora batakinnye uyu mukino.
APR FC yahisemo gusatira iciye ku mpande za Sibomana Patrick Papy na Nkinzingabo Fiston. Byavuyemo ‘corners’ ebyiri mu minota icumi ya mbere. Ku munota wa 11 zinavamo igitego cy’umutwe cyatsinzwe na Rugwiro Herve kuri ‘corner’ yatewe na Papy.
Abakunzi ba APR FC bari benshi cyane muri stade bashimishijwe cyane n’ikipe yabo mu gice cya mbere kuko yakomeje kwitwara neza no gutindana umupira. Byashoboraga kubyara ikindi gitego ku munota wa 22 ubwo Bigirimana Issa yasigaranaga na Evariste Mutuyimana ariko agatera ku ruhande. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Bakigaruka mu kibuga Masudi yasimbuje. Nsengiyumva Moustapha aha umwanya Nshuti Dominique Savio. Naho muri APR FC Mucyo Freddy asimbura Fiston Nkinzingabo, mu gihe Ngabo Albert yasimbuye Bizimana Djihad agakina igice cya kabiri asatira aciye iburyo.
Rayon sports yihariye igice cya kabiri cyane kuko Manishimwe Djabel, Nahimana Shasir na Moussa Camara babonye uburyo bwo gutera mu izamu ariko ba myugariro ba APR FC; Herve Rugwiro, Aimable Nsabimana na Emery Mvuyekure bakomeza kwitwara neza.
Ku munota wa 72 rutahizamu Lomami Frank yasimbuye Yves Rwigema wakinnye na APR FC yavuyemo. Byatumye iminota 18 ya nyuma Rayon sports iyikina ifite ba myugariro batatu. Abatoza ba APR FC babibonye bakuramo Issa Bigirimana wagowe n’uyu mukino, aha umwanya Onesme Twizerimana ufite ibigango kandi ushobora kubangamira ba myugariro bari bake.
Ntibyatanze umusaruro ku mpande zombi kuko aba basore bagiyemo nta mipira myinshi babonye. Gusa Rayon sports igakomeza gusatira ikoresheje ba rutahizamu bayo.
Manishimwe Djabel wagaragazaga kuruha yasimbuwe na Nova Bayama nawe agerageza gushaka igitego ku ikipe yazamukiyemo ariko akazitirwa na Imanishimwe Emmanuel. Igice cya kabiri cyaranzwe no gushyamirana ku bakinnyi kubera ishyaka ryishi cyarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu. Igikombe cy’Intwari cyegukanwa na APR FC itsinze Rayon sports 1-0.
Abakinnyi bakoreshejwe ku mpande zombi:
APR FC: Emery Mvuyekure, Michel Rusheshangoga (c), Rugwiro Herve, Aimable Nsabimana, Emmanuel Imanishimwe, Imran Nshimiyimana, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad (asimburwa na Ngabo Albert), Sibomana Patrick Papy, Fiston Nkinzingabo (asimburwa na Mucyo Freddy), na Issa Bigirimana (asimburwa na Onesme Twizerimana)
Rayon sports: Evariste Mutuyimana, Yves Rwigema (asimburwa na Lomami Frank), Manzi Thierry, Gabriel Mugabo, Abouba Sibomana, Master Mugisha Francois, Mugheni Fabrice (c), Manishimwe Djabel (asimburwa na Nova Bayama), Nahimana Shasir, Nsengiyumva Moustapha (asimburwa na Nshuti Dominique Savio), na Moussa Camara
Photo/Mugunga Evode/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE
22 Comments
Masudi ntashoboye 3 kose koko
yibwirize kabisa arutwa na Sostene kabisa.
Rayon ibaye umugore koko ,komite itabare kuko sinzahora nimuka ubuse detour nanteza abacyeba nzongera nimuke k ntaguma muri quarter ntuyemo.
Ko barya imitsi yabanyarwanda se barabuzwa nande gutsinda!!! Umukinnyi mwiza wese ko igihugu kimubagurira, umusifuzi bakamuvugisha ni gute batatsinda. Imisirooo yacu irayitunze naho I yacu ibibazo by’amikoro barayizengereje.
ISMIC niwowe ubazwa:
Mu biranga Intwari harimo no kwihangana mu gihe watsinzwe ahubwo ukareba impamvu watsinzwe bigatuma ukosora aho wakoze ikosa. Amakosa yawe ntuyagereka kubandi. Uti imisoro yacu, wasanga ahubwo utazi naho imisoro itangirwa cg nawe uri muri bamwe bashakishwa kubera kuyinyereza. Ikindi nifuza kukubaza, iyo Rayon Sport yatsinze imisoro iba itaratanzwe? APR FC ihurira hehe n’imisoro? None se Rwanda Revenue umunsi yatangiye gukina Football uzavuga iki? Dore ahubwo ikintu ubura jye nkiguhere Ubuntu, Numara kucyakira uzatanga inama nzima kuri Equipe ubeshya ko ufana: 1. Spirit ya fanatisme uzabanze umenye iyo ariyo. 2. Uzige gutandukanya ijambo n’irindi (Ijambo rizima n’Ijambo ry’impfabusa). 3. Gufana s’amagambo n’inama ndetse no kugira ibikorwa. 4. Numero ya Compte ya Rayon urayizi? kuko ushobora kuba wowe nta 100 frw uratanga wabaho. 5. Rayon imaze imyaka ingahe ibayeho? Uherye icyo gihe kugeza none ntiyari ikwiye gutaka amikoro mufite abafana bangana n’uko mugaragara mu bururu n’umweru ku munsi w’umukino. 6. Iyo mwatsinze APR umukinnyi wanyu niwe uba yasifuye ko wumva mutsindwa kubera imisifurire mibi?
Uziko na Kiyovu ibatsinze yambaye Umukara n’Umweru wavuga ngo abasifuzi bayibeye kubera ko waba wikanga abamabara ukagira ngo ni APR? Pole sana.
Ariko Royon ntibuze amafaranga ahubwo ufite Management mbi ifite nabakinnyi beza yee ariko Management irarwaye sinumva ukuntu ikipe nkiriya ntamodoka igira igahora ikodesha iyo nimibare mike pe uziko abafana bonyine bishyize hamwe bayigura ariko nta management Rayon ifite nabarimo baririra gusa ntago yatera imbere nikomeje gutyo.
ahubwo se ko naherutse H.E abaha imodoka muri 2003 mwayishyize he? yarinze isaza mutayibyaje indi kweli? poor management muri Rayon niyo yangiza ikipe yanyu.
wowe ismic vana amatiku ahongaho wemere ko watsinzwe
Ujye wemera @ Ismic uvaneho inzitwazo,
niba wari kuri match wabonye umusifuzi hari amakosa yakoze? ko muvuga se ko rayon ari equipe y’Imana n’Abanyarwanda ubwo 12m z’abanyarwanda zabuze anukoro yo gutunga rquipe yanyu? ibyo by’imisoro uvuga urabeshya ahubwo nimwe mutungwa n’imisoro y’abanyarwanda, ntuzi ko akarere ka Nyanza kabahembaga mu ngengo y’imari y’akarere!!! abo banyarwanda uvuga abatanga imisanzu muri rayon harimo abakozi ba leta baba bashyizemo amafrw bahembwe na Leta kandi nayo ikura ku misoro yabanyarwanda, ibyo uvuze urabona ko bidafite ishingiro.
Roben NGABO ivugire. Ikipe yitwa APR ntayo muzi. Abanyamakuru ba sport muzishyire hamwe mushinge ikipe maze tureba ko irusyaho? Muvuga umupira w’u Rwanda ariko ntimuwuzi. APR ibikombe izabitwara kandi uretse amagambo murenzaho atagira fair play, ubushobozi, ubuyobozi… kila kitu iri nacyo.
Amashyi kuri APR!!!!!!!!!
dore uwo mu bencheur witwa Faustin uko arora. Ngo ni VIDIC da ahahahaha sha upfuye ubusa kubera kwiyemera umupira urakunaniye burundu
GASENYI IGOMBA KWEMERA KUTUBERA UMUGORE WIBIHE BYOSE NTAYANDI MANANIZA KANDI IGABANYE IBIGAMBO BITAGIRA UMUSARURO NIBA ISHAKA KU MBERA UMUGORE.NIYANGA UBUTAHA NZAYIKUBITIRA MUMUFUKA BITA AKADEYI.UWATSINZE NTAHO YAGIYE
GASENYI IGOMBA KWEMERA KUTUBERA UMUGORE WIBIHE BYOSE NTAYANDI MANANIZA KANDI IGABANYE IBIGAMBO BITAGIRA UMUSARURO NIBA ISHAKA KU MBERA UMUGORE.NIYANGA UBUTAHA NZAYIKUBITIRA MUMUFUKA BITA AKADEYI.UWATSINZE NTAHO YAGIYE
Tuzajya tureba match yatangiye kuba kbx, masudi we emera ko uri umutoza wungirije, gutsinda mukeba birakunaniye, umwaka washize ikipe ntabwo yari iyawe.byari nko kuguherekeza ballon gutsinda.
NARARITATSE. NA TUTATUMIKA HADI NGUNGA KUMI. CONGS.
barabuzwa niki kubitwara se ko uhagarikiwe ningwe avoma igitugu mumupira imisoro yabanyarwanda akarengane nibindi nibyo bibaranga
EMMANUEL Tega amatwi:
Mu biranga Intwari harimo no kwihangana mu gihe watsinzwe ahubwo ukareba impamvu watsinzwe bigatuma ukosora aho wakoze ikosa. Amakosa yawe ntuyagereka kubandi. Uti imisoro yacu, wasanga ahubwo utazi naho imisoro itangirwa cg nawe uri muri bamwe bashakishwa kubera kuyinyereza. Ikindi nifuza kukubaza, iyo Rayon Sport yatsinze imisoro iba itaratanzwe? APR FC ihurira hehe n’imisoro? None se Rwanda Revenue umunsi yatangiye gukina Football uzavuga iki? Dore ahubwo ikintu ubura jye nkiguhere Ubuntu, Numara kucyakira uzatanga inama nzima kuri Equipe ubeshya ko ufana: 1. Spirit ya fanatisme uzabanze umenye iyo ariyo. 2. Uzige gutandukanya ijambo n’irindi (Ijambo rizima n’Ijambo ry’impfabusa). 3. Gufana s’amagambo n’inama ndetse no kugira ibikorwa. 4. Numero ya Compte ya Rayon urayizi? kuko ushobora kuba wowe nta 100 frw uratanga wabaho. 5. Rayon imaze imyaka ingahe ibayeho? Uherye icyo gihe kugeza none ntiyari ikwiye gutaka amikoro mufite abafana bangana n’uko mugaragara mu bururu n’umweru ku munsi w’umukino. 6. Iyo mwatsinze APR umukinnyi wanyu niwe uba yasifuye ko wumva mutsindwa kubera imisifurire mibi?
Uziko na Kiyovu ibatsinze yambaye Umukara n’Umweru wavuga ngo abasifuzi bayibeye kubera ko waba wikanga abamabara ukagira ngo ni APR? Pole sana.
Muraho banyarwanda, ntaruhande mpagazeho ariko hari imvugo zikwiriye kuvaho zitabereye abanyarwanda. Abashinja APR FC kurya imisoro yabanyarwanda baribeshya ese kuki mutavuga Police FC cg amakipe yuturere. mu mupira wamaguru habaho gustinda, kunganya cg gustindwa nkabakurikirana umupira hafi mukwiye kubyemera. Ese ko imisifurire ari ikibazo, hari igitego mwashyizemo baracyanga? cg APR bayihaye icyo itatsinze. mureke twubake u Rwanda rutubereye
rayon bayirongoye baranayinyaza ahubwo ubutaha izanannya muburiri. pupupupu!! yarashwiragiye kabisa. abarayons barasebye pe!! ahubwo muri sudani bazababagira ibisiga byirire.
WOWE John ndakugaye , ugaragaje uwuriwe, ntabwo Intwari iganira ivuga ibyo uvuga, Reba Rucagu akujyane mu itorero uzagaruka uri umugabo uganirana ikinyabupfura n’abandi. Ntugatukane.
Rayon sport was raped by APR 3 time lawmay be applicable
NARARITATSE. APR TEAM… CONGS. NA TUTATUMIKA HADI NGUNGA KUMI.
wowe wiyise john, ns sommes humble, et ensemble … etc … congs.
Bravo Mulisa jimmy!