Irushanwa ry’Intwari muri Tennis rifasha urubyiruko-Ntageruka uyobora RTF
Ibyiciro bitandukanye by’abakinnyi ba Tennis bakomeje gukoresha ibibuga bya Stade Amahoro bakina irushanwa ry’Itwari. Umukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki cyumweru.
Amashyirahamwe y’imikino itandukanye yateguye amarushanwa agamije guha icyubahiro no kuzirikana intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu; Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda rifatanyije na BRD bateguye irushanwa ririmo ibyiciro bine; Abasheshe akanguhe (barengeje imyaka 60), Abatarabigize umwuga mu bagabo n’abagore, ababigize umwuga mu bagabo n’abagore, n’abana.
Umuyobozi wa RTF) Kassim Ntageruka yabwiye Umuseke ko imikino ari intwaro yabafasha kubaka ubutwari mu bakina Tennis.
Yagize ati: “Ni imikino ihuza abantu kandi iyo abantu bahuye mu bihe nk’ibi baganira ku butwari bwaranze abana b’u Rwanda. Dukina tunazirika abarwaniye ibyo twishimira ubu. Kandi bifasha urubyiruko kuko bacyubaka ubutwari bazibukwaho mu buzima bw’ahazaza.”
Imikino imaze kuba:
Niyigene Etienne 2-0 Ndagijimana Robert (6-1 7-5)
Harerimana 0-2 Ishaka (4-6 1-6)
Munyaneza JDamascene yateye mpaga Niyonsaba Thierry
Muvunyi Yannick 2-0 Rwasibo Mark (6-4 6-1)
Tuyishime Fabrice 2-0 Kanyandekwe Alphonse (6-2 6-4)
Roben NGABO
UM– USEKE