Digiqole ad

Okoko azahabwa na Mukura VS imperekeza ya miliyoni 3,5

 Okoko azahabwa na Mukura VS imperekeza ya miliyoni 3,5

Okoko wirukanywe na Mukura VS azahabwa imperekeza ya miliyoni 3 n’igice

Mukura VS yarangije shampiyona ishize iri ku mwanya wa gatatu ariko uyu mwaka ntihagaze neza. Kuri uyu wa mbere yasimbuje umutoza, Yvan Jacky Minnaert asinya amezi atandatu, Okoko arirukanwa. Uyu murundi wirukanywe azahabwa imperekeza ya miliyoni eshatu n’igice.

Okoko wirukanywe na Mukura VS azahabwa imperekeza ya miliyoni 3 n'igice
Okoko wirukanywe na Mukura VS azahabwa imperekeza ya miliyoni 3 n’igice

Tariki 19 Nyakanga 2016 nibwo uwari umutoza wa Mukura Victory Sports Football Club Okoko Godefroid yongereye amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga kurangira muri 2018. Uyu mutoza yashmirwaga uko yitwaye muri shampiyona 2015-16 kuko Mukura VS yayisoje ari iya gatatu.

Ibyishimo by’abakunzi b’iyi kipe y’i Huye ntibyatinze kuko uyu mwaka w’imikino Mukura yatangiye nabi itakaza bamwe mubo yagenderagaho nka; Celestin Ndayishimiye wagiye muri Police FC na Muhadjiri Hakizimana watsinze ibitego byinshi (16) muri shampiyona ishize.

Byagize ingaruka no ku musaruro wa Mukura VS kuko isoje igice cy’imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa 12 n’amanota 15, irushwa amanota 21 na Rayon sports iyoboye urutonde. Kudatangira neza byatumye Okoko Godefroid yirukanwa, asimbuzwa umubiligi Yvan Jacky Minnaert.

Umunyamabanga wa Mukura Niyobuhungiro Fidele yabwiye Umuseke ko batandukanye na Okoko ku bwumvikane.

Yagize ati: “Yvan ntabwo azakorana na Okoko. Twahisemo gutandukana na Okoko tukazana amaraso mashya. Hakozwe amasezerano y’uko tuzamuha ibyo tumugomba. Tuzamuha umushahara wa Mutara na miliyoni ebyiri n’igice. Byose hamwe ni 3 500 000frw.”

Uyu muyobozi yakomeje abwira Umuseke ko amasezerano bagiranye na Yvan Minnaert hatarimo intego z’igikombe cya shampiyona kuko basigaye mu manota. Ariko ngo agomba gutwara igikombe cy’Amahoro.

Iyi kipe izatangira imikino yo kwishyura tariki 11 Gashyantare 2017. Izasurwa na Pépinière FC kuri stade Huye.

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish