APR FC yasuye inagenera inkunga ingabo zamugariye ku rugamba
Kanombe- Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari nk’abandi banyarwanda, abakinnyi n’abatoza ba APR FC basuye umudugudu w’abamugariye ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Harabura amasaha make ngo APR FC na Rayon sports zihatanire igikombe cy’ubutwari cyateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe. Umukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2017, saa 15:30 kuri stade Amahoro.
Mu rwego rwo kuzirikana intwari z’u Rwanda, APR FC yasuye umudugudu utuyemo abitangiye igihugu bakamugarira ku urugamba rwo kurubohora kuva muri 1990 kugera 1994.
Abakinnyi n’abatoza ba APR FC bageze muri uyu mudugudu uri mu murenge wa Nyarugunga wo mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa kabiri saa 16h.
Aba basore baganiriye n’aba bahoze ari ingabo z’u Rwanda babasobanurira ubutwari bw’ingabo z’inkotanyi zabohoye u Rwanda zinahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo kuganira no kumenyana APR FC yashyikirije izi ngabo inkunga y’ibiribwa n’amafaranga. Nabo babifuriza guhirwa n’uyu mwaka w’imikino, bahereye ku gikombe cy’ubutwari.’
Amafaranga azinjira kuri uyu mukino uzahuza amakipe akunzwe kurusha andi mu Rwanda nayo azatangwa kuri uyu mudugudu no ku yindi miryango yaranzwe n’ubutwari mu mateka y’u Rwanda.
- Muri VVIP bazishyura 10 000 frw
- Muri VIP bazishyura 5000 frw
- Ahatwikiriye bazishyura 2000 frw
- Ahadatwikiriye ni 500 frw
Photo/ Ishimwe Innocent/ UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE
2 Comments
Well done guys, namwe mwigire kuri izi ntwari maze muzahagararire neza igihugu cyacu.
Basore mwakoze neza cyane
Comments are closed.