Digiqole ad

MG fan club iri gukusanya miliyoni 8 zo kugurira Rayon Sports umukinnyi

 MG fan club iri gukusanya miliyoni 8 zo kugurira Rayon Sports umukinnyi

March Generation Fan Club yamaze kwibona mo miliyoni eshanu muri miliyoni umunani biyemeje.

Itsinda ry’Abafana ba Rayon Sports rizwi nka ‘March’Generation Fan Club’ ryiyemeje gukusanya miliyoni umunani zo kugurira ikipe yabo umukinnyi, dore ko abenshi mubo yagenderagaho barangije amasezerano kandi bashobora kuyivamo.

March Generation Fan Club yamaze kwibona mo miliyoni eshanu muri miliyoni umunani biyemeje.
March Generation Fan Club yamaze kwibona mo miliyoni eshanu muri miliyoni umunani biyemeje.

Mu mpera z’iki cyumweru,nibwo hazakinwa umukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona “AZAM Rwanda Premier League” 2015/16.

Iyi Shampiyona yabaye ndende cyane ikirangira, isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizahita rifungura tariki 17 Nyakanga 2016.

Abakinnyi barangije amasezerano nabo ubu bemerewe kwishakira andi makipe, mu gihe amakipe aba yemerewe no kuvugana n’andi mu gihe bifuza abakinnyi babo.

Muri Rayon Sports FC abakinnyi barimo na bamwe bayifashije kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino, nka Ismaila Diarra na Emmanuel Imanishimwe bashobora kujya muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Ku rundi ruhande, Kwizera Pierro, Tubane James, Eric Irambona, Niyonkuru Djuma Radjou, na Niyonkuru Vivien nabo barangije amasezerano ku buryo bashobora kuvugana n’andi makipe abashaka.

Runiga Mike Martin, umuyobozi wa March’Generation Fan Club imwe mu matsinda y’abafana ba Rayon Sports azwi cyane, yabwiye Umuseke ko biyemeje gukusanya amafaranga miliyoni umunani, bakazayagura umukinnyi ushobora gusimbura uwagiye, cyangwa bakongerera amasezerano uwo basanganywe.

Yagize ati “Turi itsinda ry’abakunzi ba Rayon hafi 120. Nubwo tudafite ubushobozi bwinshi bwatuma dufasha ikipe yacu uko tubyifuza, twiyemeje kutazigera dusiba umukino twakiriye, inkunga yacu tumaze imyaka ibiri tuyitanga mu mafaranga twinjiza ku kibuga, no mu misanzu mito dutanga nka za Fan Clubs.”

Mike Martin Runiga uyobora iyi fan club, aha ni mu matora y'umuryango wa Rayon Sports.
Mike Martin Runiga uyobora iyi fan club, aha ni mu matora y’umuryango wa Rayon Sports.

Runiga avuga ko uwo musanzu batanga ubu basanga wo wonyine udahagije, biyemeza gukora igikorwa cyisumbuyeho.

Ati “Mu mpera za Kamena twatangiye ‘campaign (ubukangurambaga)’ twise ‘Uruhare rwacu Ubururu bwacu’ yo gukusanya amafaranga yagura byibura umukinnyi umwe. Twiyemeje ko amake azava muri group yacu ari  miliyoni umunani. Ubu tumaze kubona arengaho gato miliyoni eshanu.”

Runiga yatubwiye ko igihe cyo gukusanya iyi nkunga kizarangira tariki 30 Nyakanga 2016, igashyikirizwa abayobozi ba Rayon Sports, hanyuma bo bakazihitiramo umukinnyi Rayon Sports ikeneye.

‘March’Generation Fan Club’ igakangurira n’abandi bakunzi ba Rayon Sports kwifatanya nabo kuko babonye amafaranga anarenze Miliyoni byafasha ikipe yabo mu bihe yinjiyemo byo gushaka abakinnyi izasohokana mu mikino nyafurika.

Ibitambaro byabo bigaragara aho Rayon Sports yakiriye hose.
Ibitambaro byabo bigaragara aho Rayon Sports yakiriye hose.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Muri abantu b’abagabo. Abafana ba Rayon twese turebereho!

  • Abayobozi ba Rayon bakwiye gushyiraho campain yo gukusanya amafranga yo kugura no kongerera amasezerano abakinnyi batange uburyo atangwamo nibura kugeza 30/07 azaba yabonetse ku buryo bushimishije. Kugira ngo dutangire umwaka dufite ingufu zihagije

  • Birashoboka rwose ,ahubwo se umukinnyi nka Diara agura angahe ? babanze bamwongerere amasezerano ,bongerere amasezerano na ba Piero ,bagure n’undi Rutahizamu umwe hanze w’umuhanga cyane , ahasigaye uzarebe ngo Rayon Sports iragera no kuri Finale. Dushimiye cyane iyi initiative y’abafana muri abantu babagabo.

  • Nta kintu cyiza nko kwishyira hamwe, gusa njye nasaba ngo hageho uburyo bbwa Kwitwa gura umukinyi ubone ibyishimo maze buri mufana atange uko yifite, kuko niba hari abafana ibihumbi ijana ni urugero buri wese agatanga igiceli cy’ijana haba habonetse miliyoni icumi bivuze ko nandi menshi ashoboka kuko abatanga ijana baba ari bake hanyuma hakazatangwa Raporo y’uko amafaranga yabonetse njye mu bushobozi buke ngira nemeye 3000frw

    • Ubuyobozi bwa Rayon Sports nibukoreshe amahirwe (Opportunity) menshi dufite yo kuba iyi kipe yacu ariyo ya mbere ikundwa n’abantu benshi mu Rwanda. Gusa mbona ko ayo mahirwe agomba kuba adakoreshwa cyane. Nyamara hakenewe mobilization yateguwe neza kandi igakorerwa mu turere twose tw’igihugu. Ibi byakwinjiza amafaranga menshi yagura umukinnyi twifuza mu karere kacu ndetse no hirya yako mu bakinira imbere mu bihugu byabo.

  • Sha.. gikundiro nzakugwa inyuma pe..! Kuko Rayon nitwe dufite uburyohe bwa Ruhago yo mu Rwanda ambiance y umupira iboneka muri gikundiro.. Oooo h.. Rayon…!!

Comments are closed.

en_USEnglish