Digiqole ad

Rusizi: Urukiko rwanze ubujurire bw’umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora

 Rusizi: Urukiko rwanze ubujurire bw’umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora

Urukiko rukuru rwa Rusizi rwanze ubujurire bw’aba bahoze ari abyobozi b’Ibitaro bya Kibogora.

Rusizi – Kuri uyu wa kabiri, Urukiko rukuru rwa Rusizi rwatesheje agaciro ubujurire bwa Dr Damien Nsabimana wari umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora, Kadogo Aimable uwari shinzwe abakozi n’imari, ndetse n’uwari umucungamutungo w’ibi bitaro Izabiriza Bernadette ku mwanzuro wo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Urukiko rukuru rwa Rusizi rwanze ubujurire bw'aba bahoze ari abyobozi b'Ibitaro bya Kibogora.
Urukiko rukuru rwa Rusizi rwanze ubujurire bw’aba bahoze ari abyobozi b’Ibitaro bya Kibogora.

Umucamanza wari uyoboye uru rubanza mu ijurira ry’aba bayobozi, yavuze ko ntacyo barenza ku mwanzuro w’Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwabakatiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30, asaba ko bakomeza bakayifungwa.

Soma: Rusizi: Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora bakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo

Aba bayobozi bashinjwa ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu inyerezwa ry’amafaranga y‘u Rwanda agera kuri 294,877,134, mu mafaranga 830,092,521 yari agenewe gukoreshwa no gufasha abakozi n’ibigo nderabuzima bishamikiye ku bitaro bya Kibogora.

Dr Damien Nsabimana na bagenzi be bareganwa, mu rukiko rwisumbuye baburanye basaba guhabwa iminsi 10 yo gusoma raporo zavuye mu igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) n’Ikigo cy’Igihugu cy’isakazamakuru mu buzima (RBC), kuko ngo batibigeze bateguzwa.

Kuri iki cyifuzo bari bahuriyeho n’abunganizi babo, Me NIYITEGEKA Eraste na Me MBONYIMANA Elyse cyatewe utwatsi n’ubushinjacyaha kuko buvuga ko ibyo bakoze ari ubugome kandi bukomeye, ku buryo icyaha kibahamye bakatirwa imyaka itanu kuzamura, bityo ngo ntibashobora kurekurwa kubera imbogamizi z’uko bashobora gucika ubutabera.

Dr Damien Nsabimana, Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora.
Dr Damien Nsabimana, Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora.

Ubushinjacyaha bwagaragaje impapuro mpimbano zagaragajwe zimwe ziriho ‘cashet’ y’ibitaro bitabaho mu Rwanda nk’ibyitwa ‘Mbirizi’ aho kuba Mibirizi na Gihundwe; Amatsinda ya baringa y’abahuguwe batarigeze bageramo na rimwe dore ko abari kuri izi mpapuro bagera kuri 20 babajijwe bahakanye bose ko batigeze basinya cyangwa ngo bitabire ayo mahugurwa.

Ubushinjacyaha ngo bufata ibyaha baregwa nk’ibyaha by’ubugome no kurenganya rubanda rugufi, kandi ngo kuba barasinye nk’abayobozi bari babizi nubwo hagikorwa iperereza.

Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora bashinjwa kunyereza Miliyoni 300 bagejejwe mu rukiko

Dr. Nsabimana Damien na bagenzi be batawe muri yombi kuwa 11 Gicurasi 2016, nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi mu bitaro.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nubwo aba bafashwe,hagenzuwe n’abakozi b’ibigo nderabuzima by’akarere ka Gicumbi,Abayobozi babyo barirwa bubaka amazu y’imiturirwa bagura n’amamodoka.

    • IBYO GUSA? ONGERAHO NA ZA FUSO! IKIBAZO GUSA NI UKO “UWIBYE, ARI UWAFASHWE”

  • Ariko umuntu witwa KADOGO abaho koko?! Aya mazina umucamanza yagombye no kuyibazaho…!

  • NKUBU uyu ngo ni Dorothee avuze iki koko!! kub ayitwa KADOGO urumv amubuzima bwawe ariryo zina ritangaje wumvise?

Comments are closed.

en_USEnglish