Digiqole ad

Kigali: Hotel enye zakomeje gufungwa by’agateganyo ngo zikosore

 Kigali: Hotel enye zakomeje gufungwa by’agateganyo ngo zikosore

Kigali – Kuri uyu wa mbere, Itsinda rishinzwe kugenzura za Hoteli mu Rwanda ryatanze raporo ku igenzura riherutse gukora, risaba ko Hoteli esheshatu zifungurwa, izindi enye zikaba zifunze by’agateganyo kugira ngo zibanze zikosore ibibyo zisabwa.

Iyi Komite yiga ahanini ku buziranenge bwa za Hoteli na Serivise zita ndetse igatanga inama y’ibyakosorwa, ihuriweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ‘RDB’ ari nayo ifite ubukerarugendo mu nshingano n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS).

Ihuriweho kandi n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG), Minisiteri y’ubuzima, Polisi y’igihugu, urwego rushinzwe kurengera abaguzi, Urugaga rw’abikorera na WASAC.

Iyi Komite yashyizweho kugira ngo ijye ijya inama kandi ikore igenzura rihoraho kuri za Hoteli na Resitora mu gihugu hose, hagamijwe ko Serivise zitangwa, uko bakira abantu, isuku n’ibindi byose nkenerwa biba biri ku rwego rwa nyarwo.

Itangazo rya RDB riravuga ko muri Hoteli 10 zari zifite ikibazo, esheshatu muri zo zabashije gukemura ibibazo zari zifite zikaba zemerewe kongera gukora, mu gihe izindi enye bazisabye gukomeza kuba zifunze mu gihe zigikemura ibibazo zifite.

Avuga kuri Raporo yasohotse, umuyobozi w’iriya Komite akaba n’umuyobozi w’ibikorwa muri RDB, Serge Kamuhinda yavuze ko batazigera batuma hari uwahungabanya umutekano w’Abanyarwanda n’intego y’u Rwanda yo kuba ahantu hakurura abakerarugendo benshi.

Ati “Hoteli zifite ikibazo zeretswe ibyo zigomba kwikosoraho kandi kandi zizongera zisubukure imirimo nizimara gukosora no guhindura ibyo zasabwe guhindura.”

Belise Kariza, Umuyobozi mukuru muri EDB ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo we yavuze ko mu minsi iri imbere igiye kuba ariyo itanga ibyangombwa (license) ku bigo byose bicuruza Serivise (hospitality service providers), ngo abazajya bahabwa icyangombwa ni abazajya bagaragaza ko bazubahiriza amategeko n’amabwiriza y’ikorere.

Iri gensura rikorwa mu rwego rwo kubahiriza itegeko ryo mu 2014, rigenga urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda. RDB igashimira ubufatanye bw’Abanyamahoteli mu gukemura ibibazo biba byagaragaye.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ko mutatubwiye izo Hoteli, ngo natwe tujye twirinda kuhasohokera?

  • IZO HOTELS NI IZIHE?
    NIBA ZITAZWI BYABA ARI AKUMIRO BAGENZI!!!!

  • Bwana Venuste, ibi ni ukudupfunyikira amazi! Waba wasubije ibi bibazo: who, where, what, how, why? Ngaho iyi nkuru yawe yihe amanota! Actually ndabona nta makuru wari ufite. Ntacyo wari ufite cyo kubwira abasomyi. Waba ukoze ukosoye nk’uko wabisabwe n’abasomyi babanje hejuru.

  • Ni akumiro. Hari uwavuze ko amazina ya za Hoteli zifunzwe ari ibanga?

  • be professional plz, iyi nku ntabwo yuzuye kbsa.!!!

  • Umuseke nabakundaga ariko ndabagaye!!Ntimuvuze amazina yayo mahoteli ariko ayabacuruza urumogi murayavuga!!

  • ubwo uyu munyamakuru avuze iki koko iyo abireka tubwire Hotel izarizo kbsa naho ubundi ntacyo ubwiye abasomyi

Comments are closed.

en_USEnglish