Digiqole ad

Umuhango wo gushyingura Hon. Nyandwi waherekejwe n’abanyacyubahiro (amafoto)

 Umuhango wo gushyingura Hon. Nyandwi waherekejwe n’abanyacyubahiro (amafoto)

Kuri uyu wa mbere nibwo habaye imihango yo gusezera bwa nyuma Hon. Depite Joseph Desire Nyandwi witabye Imana mu cyumweru gishize azize uburwayi.

Umuhungu wa Nyakwigendera, aherekeza umubyeyi we bwa nyuma.
Umuhungu wa Nyakwigendera, aherekeza umubyeyi we bwa nyuma.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Hon. Joseph Desire Nyandwi wabanjirijwe n’ijoro ryo kumwunamira wabereye murugo rwe ku Kimihurura, ahatangiwe ubuhamya butandukanye.

Muri iki kiriyo, mukuru we yavuze ko n’ubwo ariwe mukuru, murumuna we Hon. Nyandwi ariwe wari ubafatiye runini mu muryango wabo, ku ruhande rw’uwo avukamo n’uwo yari yarashatsemo. Uyu musaza kandi yavuze ko  Hon. Nyandwi asize nyina umubyara uri mukigero cy’imyaka 110.

Yagize ati “Kuva 1985 niwe wari udutunze,…nta suka nzi kubera ko mbana n’ubumuga” 

Mukuru wa nyakwigendera mu gahinda kenshi.
Mukuru wa nyakwigendera mu gahinda kenshi.

Bamwe mu Badepute n’abakoranye na Nyandwi mu mirimo inyuranye nabo batanze ubuhamya bw’ukuntu babanye nawe. Bavuga ko yari umugabo w’umuhanga cyane mu mategeko.

Hon. Nyandwi kandi yakurikiranaga uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe avukamo, aba no mu nama Njyanama yatwo.

Mu buhamya kandi hagarutsemo ukuntu yayoboye Perefegitura ya Gitarama mu gihe kibi cy’abacengezi, ariko akora akazi ke neza.

Mu gitondo, abantu banyuranye babanye nawe, imiryango, inshuti n’abavandimwe babyutse bamusezeraho.

Amafoto ya mugitondo umurambo usezererwaho murugo

Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w'Intebe yaje kunamira Ho. Nyandwi.
Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe yaje kunamira Ho. Nyandwi.
Maj.Gen. Jack Nziza yifatanyije n'umuryango wa Nyandwi.
Maj.Gen. Jack Nziza yifatanyije n’umuryango wa Nyandwi.
Abana ba nyakwigendera baherekeje umubyeyi wabo.
Abana ba nyakwigendera baherekeje umubyeyi wabo.
Umuhanzi Kiz Kizito nawe yaherekeje bwa nyuma Hon. Nyandwi.
Umuhanzi Kiz Kizito nawe yaherekeje bwa nyuma Hon. Nyandwi.

dsc_0673 dsc_0675 dsc_0677 dsc_0683 dsc_0690 dsc_0693 dsc_0727

Hanyuma kumusezeraho bikomereza mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ari naho abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida wa Sena Bernard Makuza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Sam Rugege, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, n’abandi bayobozi bamusezereyeho.

Nyuma yo mu Nteko Ishinga Amategeko, umuhango ukaba ukomereza mu Kiliziya cya Regina Pacis i Remera, ariho agiye gusomerwa Misa ya nyuma, hanyuma umurambo we ukajyanwa gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Amafoto yo mu Nteko Ishinga Amategeko

Umurambo winjizwa mu Nteko Ishinga Amategeko.
Umurambo winjizwa mu Nteko Ishinga Amategeko.
Minisitiri Francis Kaboneka (iburyo) mu Nteko Ishinga Amategeko nawe yaje kunamira Nyandwi banakoranye akiri Umudepite.
Minisitiri Francis Kaboneka (iburyo) mu Nteko Ishinga Amategeko nawe yaje kunamira Nyandwi banakoranye akiri Umudepite.
Abadepite baje kunamira mugenzi wabo.
Abadepite baje kunamira mugenzi wabo.
Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo mu guherekeza Depite Nyandwi.
Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo mu guherekeza Depite Nyandwi.
Umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Jean Damascene Bizmana.
Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Jean Damascene Bizmana.
(iburyo) Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yaje guherekeza Depite Desire Nyandwi.
(iburyo) Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yaje guherekeza Depite Desire Nyandwi.
Umugaba mukuru w'Ingabo Gen. Patrick Nyamvumba, n'umuyobizi wa Polisi IGP Emmanuel Gasana.
Umugaba mukuru w’Ingabo Gen. Patrick Nyamvumba, n’umuyobizi wa Polisi IGP Emmanuel Gasana.
Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi na Perezida w'Urukiko rw'ikirenga Sam Rugege.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Sam Rugege.
Inshuti n'imiryango bari mu Nteko Ishinga Amategeko gusezera kuri nyakwigendera.
Inshuti n’imiryango bari mu Nteko Ishinga Amategeko gusezera kuri nyakwigendera.
Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite Donatille Mukabalisa asezera ku mudepite yayoboraga.
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa asezera ku mudepite yayoboraga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FPR-Inkotanyi Francois Ngarambe asezera kuri nyakwigendera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FPR-Inkotanyi Francois Ngarambe asezera kuri nyakwigendera.
Perezida wa Sena Bernard Makuza asezera ku murambo wa Depite Nyandwi.
Perezida wa Sena Bernard Makuza asezera ku murambo wa Depite Nyandwi.
Perezida w'urukiko rw'Ikirenga Sam Rugege nwe yunamiye nyakwigendera.
Perezida w’urukiko rw’Ikirenga Sam Rugege nwe yunamiye nyakwigendera.
Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yunamiye Nyandwi.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yunamiye Nyandwi.

dsc_0780 dsc_0787 dsc_0808 dsc_0852 dsc_0868 dsc_0869 dsc_0870 dsc_0879 dsc_0880 dsc_0883 dsc_0886 dsc_0887 dsc_0888 dsc_0890 dsc_0891

Jean Paul Nkundineza
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Prefet wa GITARAMA WAKOZE IGIHE BYARI BIKOMEYE, URUHUKIRE MU MAHORO

  • RIP Desideri tuzahora tukwibuka akazi keza wakoze mubihe bikomeye.

  • izo npfu zose aho namahoro

  • Mwe mundebera neza uriya Major ni Escort wa NZIZA cyangwa aramurinze se tuvuge ko ari mugenzi we barihamwe ra!

    • nyumvira koko ikibazo ufite
      ni mugenziwe mwa

  • ababana kwaribeza ra?

Comments are closed.

en_USEnglish