Digiqole ad

Kayonza: Mayor araburira ababyeyi batita ku bana babo ko bagiye kujya bahanwa

 Kayonza: Mayor araburira ababyeyi batita ku bana babo ko bagiye kujya bahanwa

Mayor Murenzi wa Kayonza araburira ababyeyi batita kubana babo ko bagiye gukanirwa urubakwiye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buraburira ababyeyi batita ku bana babo bigatuma bajya mu mihanda, ngo bagiye kujya babahanira ubwo burangare.

Mayor Murenzi wa Kayonza araburira ababyeyi batita kubana babo ko bagiye gukanirwa urubakwiye
Mayor Murenzi wa Kayonza araburira ababyeyi batita kubana babo ko bagiye gukanirwa urubakwiye

Muri iki gihe ibigo bibiri bikorera Karere ka Kayonza byakira abana bakurwa ku mihanda birataka ko imibare y’abana bakira iri kugenda irishaho kwiyongera aho kugabanuka.

Abana baba muri biriya bigo iyo uganiriye nabo abenshi usanga bagifite ababyeyi, ariko bakaba barabataye kubera ko ngo imiryango yabo ibafata nabi bigatuma bayivamo bakajya ku mihanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude arashimangira ko ababyeyi bagiye kujya bahabwa ibihano bikomeye kuko bigaragara ko bateshutse ku nshingano zo kwita kubana babo nk’ababyeyi.

Murenzi ati “Babyeyi ntimukabyare abana barererwa muri za ‘rigori’, umubyeyi utita ku nshingano ze, ntiyite ku muryango we, ibihano birabateganyirijwe ntabwo twakomeza kubyihanganira kuko umwana arererwa mu miryango ntabwo arererwa mu kigo, babyeyi mwite ku bana banyu.”

Kugeza ubu mu bigo by’impfubyi uko ari bibiri biri muri aka Karere ka Kayonza, harimo abana bakuwe ku mihanda bagera kuri 792.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish