Digiqole ad

Nyamagabe: Ubujura buravuza ubuhuha ngo kubera ubukene no kubura imirimo

 Nyamagabe: Ubujura buravuza ubuhuha ngo kubera ubukene no kubura imirimo

Nyirabahire Marie Louise aganira n’Umuseke

Abaturage bo mu Mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyamagabe barataka ko ubujura bukabije buhari muri iki gihe ku buryo ngo hari n’abamaze gufatirwa muri ubwo bujura bakicirwamo. Gusa, imibare bavuga ntihura n’iya Police.

Ubwo umunyamakuru w’Umuseke yasuraga Akarere ka Nyamagabe, abaturage banyuranye baganiriye kuri iki kibazo cy’ubujura bamubwiye ko buriho kandi muri iyi minsi bukabije, bakabihuza n’uko ngo imirimo yabaye micye ndetse hariho n’ubukene.

Nyirabahire Marie Louise, utuye mu  Murenge wa Gasaka yatubwiye ko hariho ubujura bukabije ngo abajura bariba imyaka, ariko n’inzu barazimena bakiba kandi ngo n’ibyo bibye biraburirwa irengero.

Ati “Abiba mu mirima biba ari inzara, ariko abaza mu nzu bakiba imyenda, ibikoresho byo munzu n’ibindi biba ari ingeso mbi ntabwo ari inzara,…Barakurikiranwa ariko ahanini ntabwo bafatwa.”

Nyirabahire Marie Louise aganira n'Umuseke
Nyirabahire Marie Louise aganira n’Umuseke

Undi muturage witwa Nteziryayo Gregoire, wo ku Gasanteri ko Kwitaba hegeranye n’umujyi wa Nyamagabe, asanga ngo ubujura buhari buterwa n’uko imirimo yabuze.

Ati “Umuntu wazindutse aje gushaka imirimo (ku gacentre) aba agomba kugira icyo atahana murugo, iyo bakibuze bishora mu bujura.”

Mukakabego Perepetuwa, we avuga ko ibisambo byabaye nk’icyorezo kuko ngo urateka n’ibyo kurya wagira aho ugana ugasanga barabitwaye, wagura itungo bugacya baryibye.

Ati “Hari ubukene ariko ibisambo nabyo biraturembeje, ubu nta kintu umuntu agikora ngo akibone ahanini ni nabyo byatuzambije, ibisambo rero sinzi ukuntu tuzabigenza. Inzego z’umutekano zaragerageje ariko byaratunaniye. Nk’ubu iwanjye bamaze kunyiba inka ebyiri zirahera.”

Mukakabego Perepetuwa ngo amaze kwibwa inka ebyiri.
Mukakabego Perepetuwa ngo amaze kwibwa inka ebyiri.

Sibomana Joseph utuye mu Murenge wa Cyanika, we yatubwiye ko kubera ko nta mirimo ihagije ku rubyiruko ihari, ngo biratuma bamwe biyahura mu bujura ndetse bamwe bikanabaviramo urupfu.

Ati “Hari ubwo umuntu ajya kwiba mu murima w’umuntu ugasanga bamwe babafatiyemo babiciyemo. Vuba aha, umuntu bamusanze mu murima yagiye kwiba kubera inzara bamutsinda mu murima.”

Abaturage bavuga ko bavuga ko mu Murenge wa Kibirizi hari umusore bafatiye mu murima w’ibijumba mu kabande baramukubita arinda apfa.

Nubwo badahuza amakuru neza, ngo mu mezi nk’abiri ashize haba hamaze gupfa abantu nka batatu bafatiwe mu bujura, harimo ngo n’umubyeyi bafashe yibye ibishyimbo.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana ahakana ko nta bantu batatu bapfuye mu mezi abiri ashize.

Yatubwiye ko hapfuye umuntu umwe, kandi nawe ngo yaguye kwa muganga nyuma yo gukubitwa, ntabwo yaguye mu murima aho yakubitiwe nk’uko abaturage babivuga.

Ati “Sinavuga ko muri Nyamagabe hari ubujura buruta ahandi muri iki gihugu, abanyabyaha bariho, kandi iyo turebye mu mibare Nyamagabe ntabwo ariyo iza ku isonga mu Ntara y’Amajyepfo ku bujura, izo ni sentiment z’abaturage baba bashaka kugaragaza ko ikibazo gikomeye cyane.”

CIP André Hakizimana akavuga guhangana n’ubu bujura, bisaba ko abayobozi bakomeza kwigisha abaturage bakabakangurira kwihangira imirimo, bagakura amaboko mu mifuka bagakora bakareka kwiba, kandi bakareka kugira umururumba w’iby’abandi.

Ngo, ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano kandi bagomba gukomeza gukangurira abaturage kwirinda ibyaha kuko bifite ingaruka ku miryango yabo n’igihugu muri rusange.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • ubujura burakabije muri ino minsi. birakwiye ko bifatirwa ingamba.Birababaje kubona umuntu bamwambura isakoshi bakiruka Ku manywa y’ihangu. kera bamburaga mw’ijoro none no Ku manywa barambura!

  • Umuntu uvuga ko hari ubukene muri Nyamagabe aduharabikiye ubyobozi bwiza. Rwose turarya tugahaga, n’uwahereye ku rukwavu rumwe ubu yoroye ingweba. Leta ntiyahwemye gusobanura ko nta nzara iri mu gihugu, none murabigaruye. Ni byiza ko umuvugizi wa polisi yacu yongeye akabanyomoza. Umutekano ni wose, abararana n’amatungo ngo atibwa ni abagifite imumvire iri hasi, n’abarwaye bwaki si ababuze ibyo kurya ni abategura indyo ituzuye kubera ubujiji. Ikidushishikaje ni ya tariki kugira ngo tumuhundagazeho amajwi nta kindi.

    • Wowe tekinike mbona ibyo uvuga wigiza nkana none se urashaka kuvuga ko mu gihugu cyacu ntabantu baburara kubera kubura ibyo barya. Niyo mpamvu ubujura nuburaya byiyongereye

  • TekinikI. Uri umwanzi witerambere kuvuga ko ibintu bimeze nabi ni ukubaka I gihugu. Wowe nta Musa nzu watanga pe.

  • IKINDI CYO KONGERA KUBYO UMUVUGIZI WA POLISI Y’IGIHUGU MU NTARA Y’AMAJYEPFO AVUZE NUKO KUGEZA UBU AMARONDO ADAKORWA NEZA,NJYE NSANGA AMARONDO ATEGUWE NEZA AGAKORWA NEZA NTA KIBAZO NA KIMWE KIJYANYE N’UMUTEKANO MUCYE CYAKONGERA KUBONEKA,DUKANGURIRWA N’ABAYOBOZI UKO BUCYEYE NUKO BWIJE KO NA TWE TUGOMBA KUGIRA URUHARE MU MUTEKANO W’IGIHUGU CYACU KUKO UTAREBA INZEGO Z’UMUTEKANO GUSA KUKO ZO ZANAKABAYE ZIZA KUTWUNGANIRA AHO TWANANIWE NDETSE TWANATANGIYEBAMAKURU KANDI KU GIHE.

  • Biduhaharabikira ubutabozi rata tekiniki umuntu uri kwihesha agaciro ngo ataburara ngwirikwiba nugushikira ntimugasebanye akazi karahari keretse abatazi gukora ntanzara ihari ahubwo wa.kugani umvugo niyo ngiro kugikumwe

  • muravuga se ko biziyongera mu gihugu hose! abantu barashonje cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish