Digiqole ad

Kwemera no kwicuza ibibi ni ubutwari ntagereranywa – P.Kagame amaze guhura na Paapa

 Kwemera no kwicuza ibibi ni ubutwari ntagereranywa – P.Kagame amaze guhura na Paapa

*Paapa yemeye ibyaha n’intege nke z’abana ba Kiliziya muri Jenoside
* Kwemera no Gusaba imbabazi ngo ni ubutwari – Kagame
* Kwemera ‘intege nke za Kiliziya’ ku nshingano z’intumwa zayo biraruhura imitima – Mushikiwabo

Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye ubutumire  bwa Papa Francis i Vatican mu Butaliyani, aho biteganyijwe ko baganira ku mubano wa Vatican n’u Rwanda. Nyuma yo kubonana na Papa Francis, Perezida Kagame yavuze ko kuba uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yemeye akanasabira imbabazi ibyabaye mu Rwanda ari igikorwa cy’ubutwari n’ubumuntu ntagereranywa.

Imodoka yakirwamo abashyitsi igejeje Perezida Kagame aho Papa abonanira n'abashyitsi be
Imodoka yakirwamo abashyitsi igejeje Perezida Kagame aho Papa abonanira n’abashyitsi be

Nyuma y’ibiganiro na Papa Francois, Perezida Kagame abicishije kuri Twitter yanditse ubutumwa bugaragaza ko uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yasabiye imbabazi abana ba Kiliziya ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka mabi yaranze u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda uri kumwe na Perezida muri uru ruzinduko, yatangaje ko Perezida Kagame na Papa baganiriye ku ngingo zinyuranye z’umubano hagati y’u Rwanda na Vatican.

Yagize ati “Perezida yashimiye Kiliziya uruhare rukomeye igira mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho mu Rwanda, by’umwihariko mu rwego rw’uburezi n’ubuzima.”

Min. Mushikiwabo yavuze kandi ko abayobozi bombi banaganiriye ku ruhare rwa Kiliziya mu mateka mabi y’u Rwanda yaje no kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

By’umwihariko uruhare rw’abo Kiliziya Gatolika yagiye yohereza mu butumwa bwayo, hamwe n’abakoloni, mu kubiba urwango n’amacakubiri byaje kuba umusingi w’ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi hakaba hari n’abagihakana, abapfobya n’abakoze Jenoside bakaba bakomeje kwihisha mu nzego za Kiliziya Gatolika.

Ati “Ibiganiro by’uyu munsi byaranzwe n’umunezero n’ubwubahane ku mpande zombi. Ni intambwe ikomeye mu mubano w’u Rwanda na Leta ya Vatican, ushingiye ku kuri n’imyumvire imwe kubirebana n’amateka y’u Rwanda n’akamaro ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Biratuma turushaho kongera kubaka umubano ukomeye hagati y’Abanyarwanda na Kiliziya Gatolika.”

Mu itangazo ryasohowe na Leta ya Vatican nk’uko tubikesha Radio Vatican, Papa Francis nawe yashimiye abayobozi b’u Rwanda ku iterambere bamaze kurugezaho, ndetse n’uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no kwimakaza amahoro.

By’umwihariko, Papa ngo yavuze ko “N’agahinda kenshi, we ku giti cye, ndetse na Kiliziya muri rusange bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ko yifatanyije n’abo yagizeho ingaruka  ndetse n’abakomeje kugerwaho n’ingaruka za Jenoside. Ndetse agaruka no kimenyetso cya Papa St John Paul II cyo mu gihe cya Yubile idasanzwe yo mu mwaka wa 2000, ubwo yongeraga gusaba imbabazi Imana kubw’ibyaha no gutsindwa kw’abayoboke ba Kiliziya, barimo Abasaseridoti, n’abagore n’abagabo bijanditse muri Jenoside bakanyuranya n’ubutumwa bwiza.”

Perezida Kagame yahaye Papa Francis impano y'inkoni nyarwanda.
Perezida Kagame yahaye Papa Francis impano y’inkoni nyarwanda.

Mu nama y’Umushyikirano ishize Perezida Kagame yibajije impamvu Vatican isabira imbabazi abafashe abana ku ngufu ntizisabire abakoze Jenoside. 

Iki kibazo Perezida Kagame na Musenyeri Philippe Rukamba bakivuzeho muri iyi nama barangiza bumvikanisha ko ari ikibazo kitari icyo gukemura aka kanya.

Ku rundi ruhande ariko, hari byinshi byo kuganirwaho kuko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta,  ifite ishoramari rinini mu burezi, ubuzima, n’ubukerarugendo.

Nko mu burezi, Kiliziya Gatolika ifite amashuri menshi kurusha Leta nk’uko bigaragazwa n’imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, ku mibare ya 2015.

Mu kiciro cy’amashuri abanza, mu Rwanda hari amashuri abanza 2 752 Kiliziya ifitemo amashuri 1 129 angana na 41% by’amashuri abanza yose ari mu Rwanda, aya Leta ni 716 angana na 26%.

Abaporoso nibo bakurikiraho n’amashuri 635 angana na 23%.

Mu mashuri yisumbuye mu Rwanda hose hari amashuri 1 531, Kiliziya Gatolika ifite amashuri 612 angana na 40%, aya Leta ni 455, angana na 30%.

Abaporoso bafite amashuri yisumbuye 289, angana na 19%.

Perezida Paul Kagame wabatirijwe muri Kiliziya Gatolika ari mu mbaga nini y’Abanyarwanda, babarurwa nk’abayoboke ba Kiliziya Gatolika.

Kiliziya Gatolika ifite kaminuza mu Rwanda, ifite ibikorwa by’ishoramari binyuranye ndetse n’ubutaka butari buto. Ni urwego rufite umwanya munini mu Rwanda.

Muri rusange, nubwo u Rwanda ari igihugu kidashingiye ku myemerere cyangwa idindi iryo ariryo ryose, ibarurarusange ryo mu 2012 ryagaragaje ko 96.5% by’abatuye u Rwanda ari Abakristu, abenshi bakaba abayoboke ba Kiliziya Gatolika bangana na 44.0% by’abaturarwanda.

Perezida Kagame i Vatican
Perezida Kagame i Vatican
Yabanje kwakirwa na bamwe mu bayobozi ba Leta ya Vatican
Yabanje kwakirwa na bamwe mu bayobozi ba Leta ya Vatican
Paapa Francois amuha ikaze i Vatican
Paapa Francois amuha ikaze i Vatican
Paapa aramutsa Minisitiri Louise Mushikiwabo
Paapa aramutsa Minisitiri Louise Mushikiwabo
Aramukanya na Mme Jeannette Kagame
Aramukanya na Mme Jeannette Kagame
Perezida Kagame mu biganiro na Paapa Francis wamutumiye i Vatican
Perezida Kagame mu biganiro na Paapa Francis wamutumiye i Vatican
Paapa Francis yasabiye imbabazi intege nke z'abana ba Kiliziya mu byabaye mu Rwanda
Paapa Francis yasabiye imbabazi intege nke z’abana ba Kiliziya mu byabaye mu Rwanda
Paapa Francis nawe yahaye impano abashyitsi be
Paapa Francis nawe yahaye impano abashyitsi be
Perezida Kagame, Paapa Francis na Mme Jeannette Kagame
Perezida Kagame, Paapa Francis na Mme Jeannette Kagame

Photos/UrugwiroVillage

UM– USEKE.RW

32 Comments

  • Prezida wacu yabonye umwanya utagira uko usa wo kumusubiriramo ibyo yavugiye mu nama y’umushyikirano iherutse.

    • Ni byiza kuba u Rwanda rwasabye Vaticani imbabazi. Nyakubahwa Perezida Kagame yabivuze ukuri ko kwemera no kwicuza ibibi ari ubutwari ntagereranywa. Buri munyarwanda akwiye kumushima.

  • Imana ishimwe kuba Papa avanyeho urujijo!
    Byari bikwiye ko Kiliziya isaba u Rwanda imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    • @Frank, reka kugarura amatiku aho. Papa wa Kiliziya Gatolika yibonaniye na Perezida Kagame baraganira icyavuyemo nibo bakizi kandi byabashimishije bombi. Ababishinzwe muri Kiliziya bavuze bihagije ko Kiliziya Gatolika ntawe yatumye kujya gukora Genocide, ahubwo abayoboke babo bamwe baratannye bishora muri ibyo bikorwa by’urukozasoni, kandi babikoze ku giti cyabo ntabwo babikoze bavuga ko batumwe na Kiliziya. Ariko ibyo bakoze bikaba byarabaje Kiliziya Gatolika muri rusange, ariyo mpamvu ababishinzwe basabiye imbabazi abo bose bateshutse ku mahame ya Kiliziya.

  • Muri uyu mubonano Papa ntaho yigeze asaba imbabazi mu izina rya Kiliziya Gatolika. Ahubwo Papa yavuze ko “we ku giti cye, ndetse na Kiliziya Gatolika muri rusange, bababajwe na Genocide yakorewe Abatutsi. Ko yifatanyije n’abo yagizeho ingaruka ndetse n’abakomeje kugerwaho n’ingaruka za Genocide”.

    Aya magambo ya Papa rero aragaragaza ko Kiliziya Gatolika nka “Institution” nta muyoboke wayo yigeze ituma ngo ajye gukora Genocide, ko abayoboke bayo bagiye mu bikorwa bya Genocide babikoze ku giti cyabo, ariko ko ibyo byababaje Kiliziya Gatolika. Akaba ariyo mpamvu Papa yavuze ati: “Njyewe ku giti cyanjye na Kiliziya muri rusange TUBABAJWE na Genocide yakorewe abatutsi….”

    Papa kandi yagarutse ku magambo ya Papa Jean Paul II yavuze mu mwaka wa 2000 aho yavuze ati: “turasaba imbabazi Imana kubw’ibyaha no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayoboke bayo, barimo Abasaseridoti, n’abagore n’abagabo bijanditse muri Jenoside bakanyuranya n’ubutumwa bwiza” Murumva ko na Papa Jean Paul II yasabye imbabazi Imana ntabwo yasabye imbabazi abanyarwanda mu izina rya Kiliziya.

    Ibyo aribyo byose, icya ngombwa ni uko Papa yemera ko Kiliziya yababajwe cyane n’ibyabaye mu Rwanda bikozwe n’abayoboke bayo. Ibindi bisigaye byo guterana amagambo ngo Kiliziya isabe imbabazi as an Institution ntabwo bikwiye guteranya Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika. Ahubwo nibashake uburyo banoza umubano hagati yabo hanyuma bafatanye mu bikorwa byose bigamije iterambere ry’abanyarwanda ku mubiri no kuri roho, kandi ibyo Imana izabiha umugisha.

  • Abantu twihutira kuvuga, papa nta hantu yigeze avugako Kiliziya gatolika yagize uruhare muri genocide! Yasabiye imbabazi abana bayo bijanditse mu bikorwa bya genocide nkuko n’abasenyeri bo mu Rwanda babikoze. Nta mbabazi yasabye zuko kiliziya gatorika yagize uruhare muri genocide kuko ntanuruhari. Umuturage, padiri, masera nundi wabyijanditsemo yabikoze ku giti cye. http://en.radiovaticana.va/news/2017/03/20/pope_francis_holds_audience_with_president_of_rwanda/1299855

  • Hahahahha ese ko mbona hari abo birya?
    Asabye imbabazi ikibazo ni ikihe?

    • ikibazo cyaba kirimo kwemeza ko kiliziya yakoze jenoside ni ukwivuguruza keretse iyo baba harishwe abari mu yandi madini gusa naho kuba abishwe harimo abana ba kiliziya nibwirako ntawakwiyicira nibutse ko hapfuye abapadiri benshi n’ababikira benshi kuburyo byagoora kuvuga ko kiliziya ariyo yatanze itegeko ryo kwica maze igahera kubakozi bayo aha twibuke neza ko abo ba padiri batishwe n’abandi bapadiri ahubwo bishwe n’interahamwe (abagome babi) rero ntabwo padiri mukuru yari kwigisha kwica mugihe nawe yari mubicwaga kandi nta na hamwe haraboneka inyandiko isaba abakristu kwica ahubwo ibiri amambu zirahari myinshi zibuza kwica zamagana Jenoside yewe hari n’iyasohowe na Papa ubwe niba nibuka ni mu 1992

  • ni byiza rwose iyo abavndimwe muri kristo iyo bahuye bakaganira bakishima.ahubwo nimunsobanurire iriya myambarire yo mu mutwe niyo y’abagore b’i Vatican ko mbona Jeannette kagame bna Louise bashyizemo ibyo tutabamenyereyeho?niwo muco wa Vatican se?

  • Prezida wacu yemeje ko yasabwe imbabazi na Papa FRancis, ariko ntiyavuze niba yazitanze (ku giti cye nibura). What next?

  • Ubwo Papa asabye imbabazi abayobozi bacu mu izina rya Kiliziya Gatolika, Ibuka, CNLG, n’imiryango y’abacitse ku icumu, nibadufashe duharanire ko imitungo yabo mu Rwanda itezwa cyamunara, ivemo indishyi z’akababaro, uhereye kuri iriya yo mu marembo y’urugo rwa His Excellency.

    • @Nyirabyatsi rwose, urimo urikirigita ugaseka, ariko umenya iyo nseko yawe idahesha ishema isura yawe, kuko twiyumvisha ko imiryango y’abacitse ku icumu idakeneye kubeshwaho n’amafaranga avuye mu cyamunara cy’umutungo wa Kiliziya Gatolika.

      Urwo rugo rwa His Excellency uvuga ni Imana yarumushyizemo kandi nawe arabizi, ntabwo rero ateze gutatira igihango. Nimusigeho gusebanya no kwandika ibintu bidafite agaciro. u Rwanda rwacu tuzarwubaka mu mahoro kandi nta mujinya nta n’inzika. Papa Francois abahaye urugero rwiza, yasabye imbabazi Imana ku byabaye mu Rwanda kandi bigakorwa na bamwe batari bakwiye kubikora kuko bari baragiranye igihango n’Imana (kudakora ikibi) umunsi babatizwa muri Kiliziya Gatolika.

  • Papa Francis yahaye inkoni y’ubutore n’ubushumba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda paul Kagame na madam arabwira ati: Nimugende muyobore abanyarwanda, dore nimwe Imana yatoranije kuzagira igihugu cy’u Rwanda indashyikirwa, kandi kuri mwebwe niho Imana izahera umugisha abanyarwanda nababakomokaho bose!!

    • @anna irimo gucurika ibintu cg amaso n’amatwi byawe ntabwo bikora neza inkoni ya kinyarwanda yatanzwe na HE ayiha Papa rero si Papa wayitanze ariko kandi Menya ko Papa nta burenganzira afite bwo guhitiramo abanyarwanda kuko turi icyo dushaka

      • Ndemeranya na Uwayo ko Anna ari gucurika ibintu, nibyo koko HE yahawe impano ariko si inkoni yahawe. Papa yahawe impano y’inkoni nawe atanga iyibitabo!

  • Congz to H.E President Kagame urugendo rwawe ruvugishije benshi ndabona bamwe babuze ayo bacira nayo bamira

  • Papa Francis yasabye imbabazi abanyarwanda kubera jenoside yakorewe abatutsi b’abanyarwanda ikozwe n’abanyarwanda. Nyamara hari abanyarwanda bayigizemo uruhare bacyumva ko bo gusaba imbabazi bitabareba.

  • Ubu buhamya bwa Prezida Kagame nyuma y’ukwicuza kwa Papa Francis ku byabereye mu Rwanda, bunyibukije na Mea Culpa yatangiwe i Murambi tariki 04.07.2007.

  • Izo mbabazi zasabwe tuzitange, cyangwa tuzibyaze umusaruro?

  • twizere ko bitali bube nkabyabindi byabaye igihe jean paul IV yasuraga u Rwanda. birabe ibyuya….

    • Uwo “jean paul IV” wawe ni uwahe, yasuye u Rwanda iyihe tariki,nyuma habaye iki? Keep your mind safe dear kuko ndabona byagushyuhanye!

  • Mujye muvuga neza icyo undi yashatse kuvuga , Nta hantu Papa Francis yasabiye kiliziya Gatolika yu Rwanda imbabazi ko yakoze jenoside ,negatif . Yasabiye imbabazi intama zimana zayobye zikijandika mu bikorwa bigayitse bya jenoside . Ni ukuvuga ngo ntabwo kiliziya Gatolika yakoze yakorewe abatutsi , ahubwo bamwe mu bana bayo babikoze basabiwe imabazi ku mana. Ibi natwe nibyo twemera , kandi nibyo koko. Ntabwo kiliziya gatolika en tant que institution yakoze jenoside ! never Ese ubundi ko hari nabayisilamu bagize uruhari muri jenoside , MAKA cg MEDINE muri Arabia Saudite bazasaba imbabazi ryari ? Abaporoso KATEBURI YO MU bWONGELEZA izasaba imbabazi ryari ? Tworoherane ndi umukatolika kandi nemera jenoside yakorewe abatutsi rwose ariko sinavuga ngo abagatolika bijanditse muri jenoside ni my institution Catholic Church yabatumye.

  • Ahubwo se ibyo numvise kuri radio ko mbona bidahuye n’ibyo nasomye kuli site ya internet ya vaticani?

    Ababishoboye mwigireyo mwisomere.

    Le Pape François renouvelle l’imploration de pardon à Dieu que Jean-Paul II avait exprimé en l’an 2000 « pour les péchés et les manquements de l’Église et de ses membres, dont les prêtres, les religieux et les religieuses qui ont cédé à la haine et à la violence, trahissant leur propre mission évangélique ».Le communiqué officiel parle d’une « humble reconnaissance des manquements commis en de telles circonstances » et qui ont « malheureusement défiguré le visage de l’Église ». Le Pape, qui se met dans les pas de Jean-Paul II, espère que cette reconnaissance contribue à « purifier la mémoire » et à « promouvoir avec espoir et une confiance renouvelée un futur de paix ». Cet avenir doit témoigner qu’il est concrètement possible de vivre et de témoigner ensemble quand on met au centre « la dignité de la personne humaine et le bien commun ». Cette prise de position du Pape François se fait à la lumière de l’année sainte de la Miséricorde et du communiqué publié par l’épiscopat rwandais à l’occasion de sa clôture.

    Abazi gusesengura mutubwire.

    • Ngo Ntibihura? Ntabwo byahura nyine. None se wowe urumva koko byahura? ☺☺☺☺☺☺☺

  • Nimureke gutwerera Papa Fransisiko amagambo atavuze mugamije inyungu zanyu. Nyuma y’umubonano Papa yagiranye mu muhezo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Leta ya Vatikani yasohoye itangazo irinyuza kuri Radiyo Vatikani. Iryo tangazo (hagendewe ku busemuzi bwakozwe rishyirwa mu rurimi rw’ikinyarwanda) riteye ritya:

    ITANGAZO RISOZA UMUBONANO HAGATI YA PEREZIDA WA REPUBULIKA Y’U RWANDA NA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISIKO

    “Mu mubonano ushimishije bagiranye, bibukije umubano mwiza uranga Vatikani n’u Rwanda. Bishimiye intambwe imaze guterwa mu nzira yo kwiyubaka hagamijwe gutekana kw’igihugu cy’u Rwanda mu bijyanye n’imibereho y’abaturage, muri Politiki no mu bukungu. Banishimiye kubona hari imikoranire n’ubufatanya hagati ya Leta na Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda mu kazi ko kunga abanyarwanda no gushimangira amahoro mu nyungu za rubanda.

    Papa Fransisiko yagaragaje akababaro ke bwite yatewe na Genocide yakorewe abatutsi hamwe n’akababaro ka Kiliziya Gatolika muri rusange. Yavuze ko yifatanyije mu kababaro n’abayikorewe hamwe n’abandi bose yagizeho ingaruka. Papa Francois kandi, ashingiye ku magambo ya Papa Yohani Pawulo II yavuzwe mu gihe cya Yubile yo muri 2000, yaboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi IMANA kubera ibyaha n’amakosa bya Kiliziya Gatolika n’abayoboke bayo, muri bo harimo abapadiri, n’abiyeguriyImana, baguye mu gishuko cy’urwango n’ubugome, bityo bagatatira igihango bagiranye na Kiliziya.

    Yishingikirije ku Itangazo ryasohowe n’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu gihe cyo gusoza umwaka w’impuhwe, Papa Francois yifuje ko ibyavuzwe muri iryo tangazo bijyanye no kwemera ko hari abateshutse ku mahame ya Kiliziya mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi, ibyo bikaba ndetse byaranduje isura ya Kiliziya Gatolika, byaba intandaro yo kwivugurura mu bijyanye no kwibuka, kandi bikaganisha ku mahoro ashingiye ku kwizerana guhamye, bityo bikaba ikimenyetso cyo kubana no gukorana, mu gihe hashyizwe imbere ishema rya muntu n’umutungo rusange.

    Papa Fransisiko na Perezida Kagame banaganiriye ku bibazo binyuranye byerekeye Politiki, n’imibereho y’abaturage mu karere ka Afurika, bibanda cyane ku bihugu byo mu Karere byugarijwe n’imirwano n’ibyorezo. Bagaragaje impungenge batewe n’umubare munini w’impunzi n’abimukira bakeneye guhabwa inkunga n’ubufasha bivuye ku rwego mpuzamahanga no ku nzego zo mu Karere”.

    Ngibyo rero ibyavuzwe muri iryo tangazo. Abantu rero bakwiye kureka kubeshyera Papa Fransisiko ibyo atavuze.

    Mukoze ubusesenguzi bwa biriya bikubiye muri iri TANGAZO, murabona ko nta na hamwe Papa yigeze avuga ko Kiliziya Gatolika yishoye mu bikorwa bya Genocide yakorewe abatutsi, ahubwo yemera ko abayoboke bayo bamwe harimo n’abaseseridoti, batatiye igihango cya Kiliziya bakishora muri ibyo bikorwa, ibyo bikaba byaranduje isura ya Kiliziya Gatolika. Akaba ariyo mpamvu, we ubwe, nk’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika, ababajwe n’ibyo byabaye mu Rwanda abayoboke bamwe ba Kiliziya bagizemo uruhare, kandi agasaba n’IMANA imbabazi.

    Biragaragara rero ko Kiliziya Gatolika “as an institution” itemera ibyo bayishinja, ariko ko yemera ibyo bamwe mu bayoboke bayo batatiye igihango bashinjwa.

  • Abantu mbona bavuga ngo Kiliziya ntiyasabye imbabazi ndacyababaza ikibazo kimwe gusa!!!

    KILIZIYA IZISABYE IKIBABAJEMO NI IKIHE? Ko ndeba mwahagurutse muyivuganira ni uko nta ruhare mubona ifite muri Jenoside cg mu mateka mabi y’u Rwanda??

    Kuki ubundi itazisaba u Rwanda n’Abanyarwanda??

    Mbona Kiliziya isabye imbabazi hari abo byababaza ngira ngo

    • @Elise we, Kiliziya Gatolika “as an institution” iramutse isabye imbabazi abanyarwanda yaba yiyemeje icyaha itakoze, kandi iramutse ibikoze ubwayo yaba yishenye kuko igendera ku ijambo ry’Imana rivuga ngo “NTUZICE”.

      Ntabwo Kiliziya Gatolika rero ubwayo yishe, ahubwo bamwe mu bayoboke bayo nibo bagiye kwica bagenzi babo. Ibyo ahubwo bikaba aribyo byahindanyije isuura ya Kiliziya.

      Ikindi, ntabwo Kiliziya Gatolika mu kwamamaza Ivanjili yigeze isaba abakirisitu bayo kujya kwica abantu mu izina ryayo, ababa barabikoze bose, babikoze ku giti cyabo nibo bagomba kubibazwa no kubisabira imbabazi, uretse ko na Kiliziya ishobora kubasabira imbabazi ariko si agahato.

      Kiliziya ubwayo yapfushije abayoboke banshi bayo (Abasenyeri, Abapadiri, Abafurere, Ababikira, n’abakirisitu basanzwe) mu gihe cya GENOCIDE yakorewe abatutsi. Ahubwo ndetse na Kiliziya yari ikwiye gusaba ko abanyarwanda bayisaba imbabazi kubera abayoboka bayo bishwe, kandi abo bayoboke bayo bizwi neza ko bishwe n’abanyarwanda.

      Erega iki kibazo cyo mu Rwanda murimo muragifata nk’icyoroshye, kandi nyamara kirakomeye cyane ku buryo bamwe batiyumvisha. Kiliziya Gatolika iramutse ihagurutse igashoza urubanza rw’abayoboke bayo bishwe mu gihgu cyose kandi bakaba barishwe n’abanyarwanda, sinzi niba urwo rubanza hari uwarwiterereza kuruburana cyangwa kuruburanisha. Sinzi niba hari Avocat wahanyanyaza ngo araburanira uregwa, sinzi niba hari n’umucamanza wahanyanyaza ngo araca urwo rubanza. Imana yonyine niyo yaruburana ikaba ari nayo yaruca.

      Abanyarwanda twese turaziranyi, nimusigeho gushaka ibidashakwa no kwifuza ibitifuzwa. Nimureke twese turire, maze amarira yacu n’agahinda tubyerekeze ku Imana kuko abacu bose bishwe bazize ubunyamaswa bwa muntu, niturangiza kurira tuzihanagure maze duhimbaze Imana kubona twese abakiriho turiho kubera yo ubwayo.

      • Ibisobanuro byawe birumvikana at least

  • Dore ITANGAZO ryashyizwe ahagaragra na Radiyo Vatikani nyuma y’umubonano hagati ya Papa Francois na Perezida w’u Rwanda.

    In English:

    “During the cordial exchanges, the good relations that exist between the Holy See and Rwanda were recalled. Appreciation was expressed for the notable path of recovery towards the social, political and economic stabilization of the country. Likewise noted was the collaboration between the State and the local Church in the work of national reconciliation and in the consolidation of peace, for the benefit of the whole Nation.”
    Pope Francis, it went on, “conveyed his profound sadness, and that of the Holy See and of the Church, for the genocide against the Tutsi. He expressed his solidarity with the victims and with those who continue to suffer the consequences of those tragic events and, evoking the gesture of Pope St John Paul II during the Great Jubilee of the Year 2000, he implored anew God’s forgiveness for the sins and failings of the Church and its members, among whom priests, and religious men and women who succumbed to hatred and violence, betraying their own evangelical mission.”
    “In light of the recent Holy Year of Mercy and of the Statement published by the Rwandan Bishops at its conclusion, the Pope also expressed the desire that this humble recognition of the failings of that period, which, unfortunately, disfigured the face of the Church, may contribute to a ‘purification of memory’ and may promote, in hope and renewed trust, a future of peace, witnessing to the concrete possibility of living and working together, once the dignity of the human person and the common good are put at the centre.”
    The Pope and the President then exchanged views “about the political, social and regional situation, with attention to those places that are suffering conflicts and natural calamities. A particular concern was expressed for the large number of refugees and migrants in need of help and support from the international community and from regional structures.”

    En Français:

    “Au cours des échanges cordiaux, les bonnes relations qui existent entre le Saint-Siège et le Rwanda ont été rappelées. On s’est félicité de la voie remarquable de la reprise vers la stabilisation sociale, politique et économique du pays. La collaboration entre l’État et l’Église locale a également été notée dans le travail de réconciliation nationale et dans la consolidation de la paix, pour le bénéfice de toute la nation.

    Le pape François a transmis sa profonde tristesse, ainsi que celle du Saint-Siège et de l’Église, pour le génocide contre les Tutsis. Il a exprimé sa solidarité avec les victimes et avec ceux qui continuent à souffrir les conséquences de ces événements tragiques et, évoquant le geste du Pape Jean-Paul II lors du Grand Jubilé de l’An 2000, il implora un nouveau pardon de Dieu pour les péchés et les fautes de l’Église et de ses membres, parmi lesquels les prêtres, les religieux et les religieuses qui ont succombé à la haine et à la violence, trahissent leur propre mission évangélique.

    A la lumière de la récente Année Sainte de Miséricorde et de la Déclaration publiée par les évêques rwandais à sa conclusion, le Pape a exprimé le désir que cette humble reconnaissance des échecs de cette période, qui, malheureusement, ont défiguré le visage de l’Église , puisse contribuer à une ‘purification de la mémoire’ et puisse favoriser, dans l’espoir et la confiance renouvelée, un avenir de paix, témoignant de la possibilité concrète de vivre et de travailler ensemble, une fois que la dignité de la personne humaine et le bien commun sont placés au centre.”

    Le Pape et le Président ont ensuite échangé des vues sur la situation politique, sociale et régionale, avec l’attention aux endroits qui souffrent des conflits et des calamités naturelles. Une préoccupation particulière a été exprimée pour le grand nombre de réfugiés et de migrants qui ont besoin de l’aide et du soutien de la communauté internationale et des structures régionales.

    Mu Kinyarwanda:

    Mu mubonano ushimishije bagiranye, bibukije umubano mwiza uranga Vatikani n’u Rwanda. Bishimiye intambwe imaze guterwa mu nzira yo kwiyubaka hagamijwe gutekana kw’igihugu cy’u Rwanda mu bijyanye n’imibereho y’abaturage, muri Politiki no mu bukungu. Banishimiye kubona hari imikoranire n’ubufatanya hagati ya Leta na Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda mu kazi ko kunga abanyarwanda no gushimangira amahoro mu nyungu za rubanda.

    Papa Fransisiko yagaragaje akababaro ke bwite yatewe na Genocide yakorewe abatutsi hamwe n’akababaro ka Kiliziya Gatolika muri rusange. Yavuze ko yifatanyije mu kababaro n’abayikorewe hamwe n’abandi bose yagizeho ingaruka. Papa Francois kandi, ashingiye ku magambo ya Papa Yohani Pawulo II yavuzwe mu gihe cya Yubile yo muri 2000, yaboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi IMANA kubera ibyaha n’amakosa bya Kiliziya Gatolika n’abayoboke bayo, muri bo harimo abapadiri, n’abiyeguriyImana, baguye mu gishuko cy’urwango n’ubugome, bityo bagatatira igihango bagiranye na Kiliziya.

    Yishingikirije ku Itangazo ryasohowe n’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu gihe cyo gusoza umwaka w’impuhwe, Papa Francois yifuje ko ibyavuzwe muri iryo tangazo bijyanye no kwemera ko hari abateshutse ku mahame ya Kiliziya mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi, ibyo bikaba ndetse byaranduje isura ya Kiliziya Gatolika, byaba intandaro yo kwivugurura mu bijyanye no kwibuka, kandi bikaganisha ku mahoro ashingiye ku kwizerana guhamye, bityo bikaba ikimenyetso cyo kubana no gukorana, mu gihe hashyizwe imbere ishema rya muntu n’umutungo rusange.

    Papa Fransisiko na Perezida Kagame banaganiriye ku bibazo binyuranye byerekeye Politiki, n’imibereho y’abaturage mu karere ka Afurika, bibanda cyane ku bihugu byo mu Karere byugarijwe n’imirwano n’ibyorezo. Bagaragaje impungenge batewe n’umubare munini w’impunzi n’abimukira bakeneye guhabwa inkunga n’ubufasha bivuye ku rwego mpuzamahanga no ku nzego zo mu Karere”.

  • Rwamarara arakoze kutugezaho iri tangazo risoza umubonano wa Papa Francis na H E Kagame.
    Ndabona iri tangazo rihuye n’ibyavuzwe na radio vatican.

    Thank you brother.

  • Ariko njye rwose sinumva impamvu Abantu bakomeza kugoreka ibisobanuro byatanzwe na papa. None c nkawe uvuga ngo cyiriya yasabye imbabazi ubikuyehe. Abisabiye cyiriya byavugwa ariko sibyo yavuze pe. Nimusome ibyo yavuze mubisesengure neza murasanga rwose murigutanducyira kd bidatinze I bibintu biragira ingaruka. Kubeshyera papa mugoreka amagambo ngo mukunde mumihango sibyiza. Imana irahari kd niyo nyirukuri. I bibintu muriguhimbira papa mbabwize

  • Nukuri byo nanjye ndabona I bibintu haricyibyohishe I nyuma

Comments are closed.

en_USEnglish