Byinshi kuri Gamariel umaze imyaka 10 amurika imideli
Harerimana Gamariel ukunze gukoresha izina rya ‘Gama’ yatangiye kumurika imideli mu 2007 akiri mu mashuri yisumbuye, ndetse ngo bimaze kumugeza kuri byinshi. Gama ni umugabo wubatse, afite umugore umwe n’umwana umwe w’imfura yabo.
Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, yavuze ko yinjiye mu mwuga wo kumurika imideli akiga muwa kane w’amashuri yisumbuye.
Ati “Hari inshuti yanjye yaje maze insaba ko yanjyana ahantu bashakaga aba-model, icyo gihe naramukundiye kuko yari yansezeranyije ko bashobora kumfasha nkaba nagera ku rwego mpuzamahanga.”
Gama ni umwe mu bamurikamideli babigize umwuga mu Rwanda wagiye amurika imideli mu bihugu bitandukanye, ndetse n’ibirori bikomeye nka Kigali fashion week , Rwanda cultural fashion show, Bujumbura international fashion show mu Burundi, n’ahandi.
Kuva mu 2012 , Gama nibwo yatangiye kuba umutoza w’abamurikamideli abifatanya n’akazi ko kumurika imideli, ndetse yagiye afasha urubyiruko rwinshi gusobanukirwa neza uko bamurika imideli.
Kuba mu Rwanda nta mashuri ahaba yigisha ibijyanye no kumurika imideli, Gama asanga ari ikibazo gikomeye ndetse ngo ni kimwe mu biri ku isonga bituma umwuga muri rusange udakura ngo utere imbere.
Ku rundi ruhande asanga ibyo kumurika imideli byarakuze cyane ugereranyije n’uko mbere byari bimeze.
Yagize ati “Cyera tugitangira ibintu byari bibi cyane, washoboraga gukora ntibaguhembe, aba-designer bari bacye, abashoramari icyo gihe wasangaga baseta ibirenge bakanga gutera inkunga ibikorwa byacu.”
Yongeraho ko ubu ubona ko abantu batangiye gusobanukirwa n’ibyo bakora, ku buryo ubu iyo bakoze akazi kabo neza babahemba, akemeza ko ubu ibintu bimeze neza.
Nubwo kuri we hari intambwe ikomeye ‘modeling’ yateye, yemeza ko hakiri urugendo rurerure, ndetse asanga kuba i Kigali ariho gusa hagaragara ubushake bwo gukunda ‘modeling’ bikiri ikibazo gikomeye.
Gama yifuza ko n’ahandi mu zindi ntara bakumva akamaro ko kumurika imideli, bagatangiza ibikorwa bimwe na bimwe birimo n’ibitaramo.
Nubwo adahamya neza ko abantu bose bari muri uyu mwuga bashobora kuba bakuramo agatabutse, Gama yemeza ko ‘modeling’ uwayikoze neza byamufasha kugera ku cyo yifuza.
Ati “Kuva igihe natangiriye byamfashije kugera kuri byinshi, nagiye nkora publicité zitandukanye, byamfashije no gutangiza ubucuruzi bw’ikawa nkora uyu munsi.”
Agira inama aba-model bagenzi be gukora cyane no kudacika intege kuko ibintu bigeze aharyoshye, agasaba abantu bifuza gutangira uyu mwuga kubanza kubitekerezaho neza kuko bisaba ikinyabupfura no kubikunda cyane.
Agasaba kandi abafatanyabikorwa barimo aba-designer, guha agaciro aba-model kuko nabo bagize igice kinini mu kumenyekanisha ibihangano byabo, ndetse agashimira Leta kuba ikomeje gushyira imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’, akayisaba gukomereza aho no kugerageza gushyiraho ishuri ryigisha ibijyanye n’imideli.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW