Perezida Kagame ari i Vatican yagiye kubonana na Papa François
Kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu ruzinduko i Vatican mu Butaliyani ku butumire bwa Papa François umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Radio Vatican dukesha iyi nkuru ntiva imuzingo ibyo aba bayobozi bombi bashobora kuganiraho, gusa hari ingingo za Politike abantu bakeka ko bazaganiraho.
Iby’uru ruzinduko rwa Perezida Kagame i Vatican byemejwe kandi na Minisitiri Louise Mushikiwabo, avuga ko ajya i Vatican nyuma y’uruzinduko rw’ingirakamaro mu Bushinwa.
Perezida Paul Kagame nubwo ari umukristu wa Kiliziya Gatolika (niho yabatirijwe) ibiganiro bye na Papa bishobora kuzagaruka ku mubano n’imikoranire ya Kiliziya Gatolika ndetse n’u Rwanda, dore ko Kiliziya ifite ishoramari n’imitungo myinshi mu Rwanda.
Gusa, hari n’abatekereza ko bashobora no kuzaganira ku ruhare rwa bamwe mu bayoboke ba Kiliziya bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuo Leta y’u Rwanda ikunze gushyira igitutu kuri Kiliziya ngo ibasabire imbabazi.
Mu mpera z’iki cyumweru kandi Papa yashyizeho intumwa nshya imuhagararira mu Rwanda ari we Musenyeri Andrzej Józwowicz.
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame kuwa gatanu yari mu Bushinwa aho yakiriwe na Perezida w’iki gihugu Xi Jinping n’umugore we Peng Liyuan.
UM– USEKE.RW
10 Comments
Perezida wacu turagukunda, iyi nkuru iranshimishije cyane
Azadusabire Vatican isabe imbabazi igaramye ku ruhare rwayo mu byabaye mu Rwanda kuva kuri ba Pelaudin, Leon Classe, Hirth na bagenzi babo bigishije amacakubiri mu bana b’u Rwanda
HHHHHHHHHHHH, Vatican se yagize ite nshuti? niyo yatumye abahanuye indege se? Niyo yahaye abicanyi imipanga se n’amabwiriza? Niyo yajyiye irasa banyarwanda se aho inyuze hose? Abanyarwanda muje mwemera uruhare rwanyu mu bibi mwakoze mureke kubitwerera abandi. Ese uwakubaza Perraudin nabo wita bagenzi babo wavugako ubaziho iki usibye amagambo ubwirwa? Waba warikoreye ubushakashatsi ngo urebe? Abanyarwanda bazima ni bake, hafi mwese mwibitsemo icyaha cyo kwanga abo mudasangiye ubwoko. Ibyo Kagame aba yajyiyemo iRoma ntiwabimenya kuko ntabanza kubikuganiriza.
Ariko azanamusabe natwe azadusure. Duheruka PAPA mbere y’indege. Niba ari yaritwaga nde mama? Sin nibuka; GUSA nzi ko yasuye NYANDUNGU, KABGAYI, maze ageze KAMONYI ahasiga u RWIBUTSO. Nyuma akiva mu RWANDA KABA karabaye. Kandi barabivigugaga; ngo reka PAPA atahe maze mwirebere akaba. Twaramvuga se? WAPI; Ni uko, uyu azaze wenda we yaba ari PAPA w’AMAHORO.
Buriya baganiriye nibya Gakurazo kuko biteyisoni.
Ni byiza ko PAPA wa Kiliziya Gatolika aganira na Perezida w’u Rwanda ku bibazo byose byaba bitera umwuka mubi hagati y’iryo dini na Leta y’u Rwanda iriho ubu. Bakwiye bombi kubwizanya ukuri ntacyo basize inyuma, kandi bakirinda gukoresha amarangamutima cyangwa amabwire. Bagomba gusesengurira hamwe amateka y’u Rwanda n’aya Kiliziya Gatolika hanyuma bagafata ingamba zituma haboneka umubano mwiza hagati y’inzego za Leta n’inzego za Kiliziya, dore ko twe abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bitubabaza iyo tubona Kiliziya Gatolika hano mu Rwanda isa naho itotezwa kandi ntacyo twabikoraho.
Ntukazane amarangamutima yawe hano…kubwizanya ukuri se kuhe ? Ukuri se ninde utakuzi muri abo usaba kubwizanya ukuri ?
@kabano we, niba abo bombi se ukuri bose bakuzi, si byo byiza se nyine ko buri wese abwira mugenzi we uko kuri!!! Ikibazo kiri he babwizanyije uko kuri, hanyuma hakavamo ikintu kizima.
Abafaransa ko bacitse ururondogoro se wa!!!!!!Yohani rwose ntugakabye Kiliziya itotezwa gute?mujye mureka kubeshya abantu rwose muvuga ibyo mutazi
Kiriziya aho yahawe imbaraga cyane henshi yahakoze ishyano. No mubyatumye abazungu bava kubintu by imana n uburyo abakatolike bishe abantu ngo ntibasenga abandi bahita bibaza iyo mana ibwira abantu kwica abandi kubera kudasenga n imana nyabaki
Comments are closed.