Minisitiri yasobanuye impamvu yahagaritse amwe mu masomo ya INES, Kaminuza ya Gitwe, n’izindi 8
*Amashuri yahagaritswe mu rwego rwo kurengera ireme ry’uburezi
*Amashuri azaba ataruzuza ibyo yasabwe mu mezi atandatu azafatirwa izindi ngamba
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba yavuze ko impamvu yahagaritse by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu amashuri makuru ndetse n’ayahagarikiwe amwe mu masomo agera ku 10, ngo ni uko atubahirije ibyo yasabwe nyuma y’igenzura yakorewe.
Muri rusange, Amashuri makuru yahagarikiwe Porogaramu ndetse n’ayahagaritswe by’agateganyi agera ku 10.
Hari, amashuri makuru nka Rusizi International University (RIU), Singhad Technical Education – Rwanda (STES) rikorera Kicukiro, Mahatma Ghandhi University – Rwanda (MGUR) iherereye mu Karere ka Gasabo, na Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) iherereye Huye yahagarikiwe ibikorwa by’agateganyo.
Hakaba n’amashuri makuru yahagarikiwe zimwe muri Porogaramu z’amasomo by’agateganyo ariyo University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Open University of Tanzania (OUT) iherereye Ngoma, University of Gitwe yo mu Ruhango, Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT) iherereye Kicukiro, Institut Catholique de Kabgayi (ICK), na Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri).
Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba yavuze ko gufata umanzuro wo guhagarika aya mashuri washingiye ku itegeko No 01/2017 ryo kuwa 31/01/2017 rigena imitunganyirize n’imikorere by’amashuri makuru mu Rwanda, no kuri Raporo y’ubugenzuzi rusange bwakorewe amashuri makuru mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere, Dr Musafiri Papias Malimba, yavuze ko ibyo yakoze biri mu nshingano ze zo kwemerera amashuri no kuyakorera ubugenzuzi bihoraho.
Yagize ati “Intambwe ya mbere ni uko ishuri risaba gukora ariko ryerekana na porogaramu n’uburyo bazuzuza ibitaranoga. Igikurikira ni ukugenzura ko ibyo twagiye twumvikana bigenda byubahirizwa.”
Minisitiri yavuze ko iyo intambwe ya mbere rero idatanze umusaruro mu buryo bw’ibiganiro, intambwe ya kabiri ari ugufunga by’agateganyo kugira ngo ikigo kibanze cyuzuze ibyo gisabwa kugira ngo cyemererwe gukomeza gukora.
Minisiteri w’uburezi yavuze kandi ko usanga ikibazo kinini kiri mu buyobozi bw’ibigo na ba nyirabyo baba batumvikana ku buyobozi bw’amashuri
Ati “Ibi bigo byahagaritswe mu buryo bw’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu, ni igihe ntarengwa nyuma yaho abatazubahiriza ibyo basabwa tuzabafatira izindi ngamba.”
Minisitiri Musafiri yavuze ko mu guhagarika ariya mashami ari uguha umwanya uhagije ihame ry’uburezi mu Rwanda kandi ngo bikaba biri gukorwa mu buryo bwo kurengera ireme ry’uburezi.
Yagize ati “Ibi byose birigukorrwa abashobora kuhababarira ni abanyeshuri, ariko ibyo twakoze byose twabikoze ku nyungu z’abanyeshuri. Kuko kuba wategereza gatoya biruta kujya mu ishuri ugakuramo impamyabumenyi idafite icyo izakumarira,…amashuri nibayasubiramo yongeye gufungura bazabona impinduka igaragara.
Ariko kandi abanyeshuri bazasanga ishuri bigagaho atari ryo kampara, twabizeza ko Minisiteri y’uburezi izababa hafi ikabafasha kugira ngo babone ahandi bakomereza amasomo yabo, Ministeri izatanga ubufasha bwose bushoboka kugira ngo bakomeze amasomo, tukazabafasha nka leta.”
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza, Dr Sebasaza Innocent, yavuze ko aya mashuri yahagaritswe hagamijwe gukebura amashuri ari kujya munsi y’umurongo yiyemeje n’abatarabona inzandiko bazazibona.
Yagize ati “Hari amashuri yabonye inzandiko za mbere, amashuri 10, buri shuri ryagiye rihabwa amezi atandatu. Ariko byumvikane ko nta shuri ryafunzwe na rimwe. Ibyo guhagarika isomo, ikigo cyangwa porogaramu ni ibintu minisiteri y’uburezi ihabwa n’amategeko.”
Umuyobozi w’inama y’amashuri makuru na za kaminuza yavuze ko ubusanzwe bajya gutangira igenzura basabye ibigo by’amashuri kubanza kwigenzura bakareba ibyo batujuje bakabishaka hakiri kare, nyuma Minisiteri iza kujya kureba niba koko ibyo basabwe barabishyize mu bikorwa.
Uwanyirigira Josiane
UM– USEKE.RW
58 Comments
Bwana minister ibisobanuro watanga byose ntibizigera bigera ku mitima y’abanyarwanda, iki kibazo mwakitwayemo bunyamaswa ahubwo sinzi ahantu ugikura imbaraga zo kubeshya abanyarwanda! Tumaze kurambirwa akajagari gafitwe na mineduc uyoboye muri ino minsi, wagirango mufite gahunda yo kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bwabo n’igihugu cyabo. Harya Papias, amashuri ya reta niyo barimo kwiga neza ko bizwiko asigaye arutwa na ziriya kaminuza urimo uhungabanya murino minsi? Bariya banyeshuri ugaragura kuriya umenyeko ari abanyarwanda nkawe ejo nabo ntuzi aho bazaba bahagaze nawe uhagaze, ndabizi nta mwana wawe urimo ariko umenyeko abanyarwanda bagufitiye ishavu rikomeye. Niba ufitanye ibibazo naba nyiri amashuri begere mubikemure ariko ureke gukomeza guhungabanya imitima y’abanyarwanda kuko ibyayikozeho ni byinshi. Ireme ry’uburezi niba urishaka manuka ujye mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya reta urebe ibihakorerwa!!!
Aho kugwiza umubare munini w’abantu byitwa ko bize kdi mu mutwe ari ubusa wagira bake beza!Ngaho mbwira nk’ukuntu agira amanota 25 muri BCP cg MCB kuri 73, afite akazi kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu yiga ubuforomo mu myaka itatu cg ine kimwe n’umwana wagie 70 cg 73 wiga full time muri KHI! Abanyarwanda twagakwiye kumenya ko uburezi bwacu bwabuze ireme bitewe n’impamvu nyishi zitandukanye, aho kugira ngo rero dutangaze amfranga yacu ku muyaga ministeri yabigabanya, kwig ibyo udashoboye ngo ni uko wishyura ayawe nta mugisha pe!
kers wahabwaga umwanya muri medecine bahereye kumanota none ubu ntiwamenya icyo baheraho abahanga baba babimye imyanya igahabwa abo barushije ubwo se aho biga neza ni ahari abaswa cg ni ahari abahanga izo privé zari zarabaye ubuhungiro bwabimwe uburenganzirabwabo none nahomurahabateye?
Guhagarika amashuli ntabwo ari bibi ikibi nuburyo babikozemo.Eyo babwira amashuli bati uyu mwaka ntimwemerewe kwakira abanyeshuli mwishami iri niri byari gutuma abanyeshuli batarizamo bakajya gutangirira abandi bafite ibisabwa na leta.None guciramo hagati ngo abana basubire iwabo ubwose bazasubirayo bari iki? bazaba abande? Esubwo Minister abahimye ba nyiramashuli cyangwa abanyeshuli? Esubundi aka kajagari kageze hariya leta ireba he? Yewe kumugani wabandi, iyi leta irananiwe nitange imihoho.
Ariko abanyarwanda twagiye dushyira mugaciro nonese abyihorere bipfe areba? Nyine reka agarure ireme
@Min, ntabwo navuzeko agomba kubyihorera ndanenga uburyo byakozwemo. Abana bari hafi kurangiza bamazemo 3ans batanga amafaranga yabo, ubwo babaye abande ese iryo reme ryapfuye umunsi umwe cyangwa byaribintu bigomba kugororwa umwaka kuwundi?
azabanze ashyire ireme mu mutwe we areke gukinira ku bana b’abanyarwanda. yibaye atekereza neza ntiyakagombye gufata icyemezo kigayitse nk’icyo yafashe. s
ko gutukana ari bibi. he is professor. ibyo akora arabizi kandi biri mu nshingano ze. Najye ntekereza ko byari kuba byiza iyo bikorwa mbere y’itangira ry’umwaka w’amashuri, ariko ntibibe impamvu yo gutukana. Sibyo?
WDA nayo ko itareba amashuri ari hano i Kigali yahaye Accreditation? Uziko hari aho abanyeshuri bafite intebe ariko nta meza bagira???? Hari naho bigira muri cave hatagira amadirishya!!!
(Ibaze kwiga ukikira computer ku bibero umwaka ugashira!!!!!)
Ariko rero bwana Muhamad vuga akababaro kawe (ushobora kuba usangiye n’abandi babibona batyo) ariko ntawagutumye kuvugira abanyarwanda! Leta ishinzwe abaturage bose ntabwo ari wowe n’abawe ifataho reference.
sha wakabije gutega minister iminsi. ngirango biriya byose byakozwe nikunyungu zabo witwa ko uvugira ntazi uwaguhaye uburenganzira bwo kuvubavugira(abanyarwanda bafite umuvugizi wabo bitoreye ejo bundi tuzanazinduka kare twongere kandi) reka team ye rero ikore akazi ntabwo njye nakwanga igihugu kubera ko hari reforme runaka yabaye. nacyanze rimwe gusa ntotezwa imyaka myinshi nabakagombye kundengera. MINISTER BIG UP!!!!MBONA UBUREZI BUKENEWE ARI UBUZAFASHA URWANDA KUGERA 2050 NEZA BUMVA AHO BAGANA
@Muhamad nabandi bose babyumva kimwe, Bwana Minister Dr. Papias, numuntu w’umugabo cyane. jye nize SFB acyihayobora, yadukaniraga ariko bigatuma umwana aba serious mumasomo ye. Uyu muyobozi ntacyenewabo agira, ntamarangamutima agira, ntatiku namunyangire agira. Ayoboraneza kandi azi gufata ibyemezo bikomeye ariko nyuma bikagira ingaruka nziza.
Abanyarwanda twajyaga tuvugako ntareme ry’uburezi dufite, none atangiye kugira icyo akora turamwamaganye muragirango se gusenya system mbi yuburezi ugashiraho inziza biroroshye? Abo bayobozi bazakaminuza, nibo bakwiye kubazwa impamvu batubahiriza ibyo basabwa na Ministeri. Ahubwo ugasanga babeshyera Ministeri. Abagizweho nizo ngaruka nimwihangane.
Ibyo bakoze ntawe ubyanze ariko nta mu Munyarwanda wakagombye kuba victim, yaba umunyeshuri uba warataye igihe cye cga umubyeyi uba yaramaze kugurisha utwe ngo abone school fees.Ubundi biriya bikorwa mbere y’itangira ry’umwaka, ntibari bahari? Imyaka 2,3,4 irashize ntabwo ushobora gutekereza kuri uwo munyeshuri n’ababyeyi be. Ese niba igihugu gikennye mwibwira ko abagituye bo ari abakire bo gupfusha igihe n’amafaranga ubusa? Igenzura ntawe uryanze ahubwo uburyo rikorwamo. ahubwo twavuga ko kare kose Leta yarangaye ntiyarebera umuturage kandi aricyo ishinzwe kuko ari nayo iba yaratanze go ahead yo gufungura iryo shuri. Ahubwo nananvuga ko yashutse umubyeyi wajyanyemo umwana we. Nibarebe uko bakemura iki kibazo ntawe bateye ihungabana. Ese mwibwira ko ubu abo byabayeho bari gusinzira!
Abanyarwanda bagutumye ngo ubavugire????? Cyangwa uravuga mw’izina ry’umutwe runaka? Itonde uwo ubwira ni Minister. Urumva wa ……
kuvuga ko hari andi mashuri arimo ibibazo ntibikuraho ko n’aya atabifite. Ahubwo bakore igenzura hose kuko bikenewe. Ahubwo kuki Minisiteri ibibona abahiga batabibona.
MINEDUC yari ikwiye no kugenzura abanyeshuri barangije Secondaire badafite amanota ahagije biyandikisha muri za Kaminuza zigenga kandi zikabemerera. Abo banyeshuri barahari rwose ubu biga kandi bararenze ku mabwiriza avuga ko umunyeshuri wemerewe kwiga Kaminuza agomba kuba nibura afite Pass ebyiri muri Principal subjects z’ishami yakurikiye muri Secondaire. Ayo mabwiriza kugeza ubu za Kaminuza zigenga ntabwo ziyakurikiza na busa, zipfa kwandika abana gusa zishakira amafaranga kandi MINEDUC nayo ntabwo ibikurikirana mu mpapuro ngo irebe. Iyo ni impamvu muri zimwe zidindiza ireme ry’uburezi muri Kaminuza aho usanga umwana w’umuswa yiga no ni uko gusa afite amafaranga, ahubwo ugasanga umwana ufite amanota meza adashobora kwiga Kaminuza ngo ni uko adafite ayo mafaranga.
Byari bikwiye ko Diplome z’abana barangije Secondaire bajya bazandikaho. Bakavuga bati “Iyi diplome uyifite yemerewe kwiyandikisha mu mashuri makuru”. Ahandi bakandikaho bati “Iyi Diplome uyifite ntiyemerewe kwiyandikisha mu mashuri makuru”. Icyo gihe mu gihe cya inscription, abandika abanyeshuri bazajya bareba neza ibyanditswe kuri Diplome, hanyuma bakemerera cyangwa bakangira uyifite kwiyandikisha.
sure sure Ibyo uvuze nukuri
Ndagushimiye wowe Bagezaho. Ibyo uvuga mugitekerezo cyawe ni ukuri rwose. MINEDUC ifite uburangare mugukurikirana amabwiriza ishyiraho. Rwose ntibikwiye ko buri wese wabonye diploma muri secondary school yiga universtity. Cyane ko usigaye ubona hari diploma zihabwa abana barangije secondary schools bimeze nkaho ari politic yo kwerekana ko uburezi bwageze kuri buri wese ariko nta reme babuhaye rizafasha wawundi urangije. University igomba kuba competition kuyigeramo. Because ariho dukura abashakashatsi. Urakoze wowe Bagezaho
Ko batakoze kuri Muhabura university na KU ( Kigali university) kandi yo itannagira aho yigira nayo bayirebeho tutazib aza byinshi!!!! koko ibyayo byo birakabije nta na gardienne imera kuriya
ULK yo yiyakirira n’abanyeshuri bagise 0,…. muri secondaire
Nonese University yigisha abanyabwenge (abahanga) cyangwa yigisha abaswa? Mujye muvuga muziga.
Ibi byose ni ingaruka z’uburangare bwa MINEDUC! Aya mashuri nta na rimwe ryatangiye batarihaye ubutenganzira, none ndebera ababyeyi n’abana babirenganiyemo! Mujye kuri website ya High Education Council murasanga ariya mashiri yose yemewe!!!
Muraho! Mutubwire amashami yasubitswe(YAHAGARITSWE) muri UTAB (UNIVERSITY OF TECHNNOLOGY ABD ARTS OF BYUMBA)
UTAB ya BYUMBA yo bashatse bazayifunge kuko ntamyigishirize yayo kabisa. Birwa barongora abanyeshuri gusa
Nabyo se birimo? Iyo programu nayo bayifunge. Njye ikinshobera ni ukuntu umuntu ahabwa degree atazi icyongereza cyangwa igifaransa noneho ukayoberwa uko yakoze agatsinda ibyo bizami.
@Rwasubutare,uvuze ukuli cyane. Umuntu arangiza muri UTAB nako IPB atazi kuvuga indimi nk’icyongereza cg French. Rwibaza nk’uwo muntu ukuntu atsinda na none tukibazo icyo yazamaza ibyo bipapuro dore ko bisigaye byarahindutse amanouvea zayire(NOUVEAUX ZAIRES)
Mineduc ikomeje kuzamba pe, buriwese najya aza agashyiramo agakoryo ke nzaba ndeba.
Abarangije diploma zabo bizagenda gute
Nihahandi nubwo bwose ibyo bigo bitujuje ubuziranenge nabarimu si shyashya usanga bigisha ibyo batazi abo bigishije nabo bagasoza bameze nkabo gusa birababaje sinzi uko bizagenda ngo akakavuyo ko muri mineduc gashire.
Ireme ry’uburezi si iryo kujenjekera kandi umwiherero haricyo utumariye kuko ibi biri mubyavugiweyo utabyumva nuko atari mu Burezi . GUSA UTINYUTSE GUKORA IBI NIBINDI YABIKORA .CONGZ PAPIAS OUR MINISTER.
WE REALY APPRECIATE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Nyakubahwa Minisitiri,amashuti Makuru ya Leta nta reme pe!!!Nsyo yagenzure urebe:Nyagatare,College of education,Kist,KHI none uksreka ibyawe ukajya mubandi?Niba ufite ukuri genzura ɓose utaretse na 9ybe
Medecine twayigiyemo dufite amanota atujyana muri kaminuza za reta suko twari abaswa cg twabuze aho twiga nuko twumvaga dushaka gufasha u Rwanda nabanyarwanda kugira ubuzima bwiza kandi burambye medecine is not about intelligence gusa medecine is about passion and hard working ,education turayifite naho dukorera stage baguha ubuhamya ko turi ku murongo mwiza ese kuba tudafite abanganga nuko UR idasohora abanganga every year nicyo mujye mukibaza . Igisubuzizo nuko ababyiga batabikunda so they dont go in the hospital icyo dusaba nyakubahwa minister nuko yatureka basi tukarangiza uyu mwaka noneho bakaza dushakira ahandi tujya ariko tutadindiye . Cause we want to be doctors that Rwanda ever had
Ministre turamwemera, byari byaratinze ahubwo, éducation ntabwo yagakozwe hagamijwe inyungu gusa, mwitegure nizindi mpinduka ahubwo kuko Papias ntajya ajejeka
Nimba umwemera byaba byiza unamwemeje,agahamagara bariya bana akareba ibibazo byabo,babonye amanota meza bimwa imyanya muri leta ihabwa abo barusha.Ese iryo reme ry uburezi muri leta yigwizaho abaswa intiti yazishyize kuruhande ryo ringana iki?Nabahamagaze agenzure amanota barangizanyije ndetse anagenzure ayabo bahaye imyanya mmuri leta nibwo ari buboneko ibyo aheraho ngo arazammmura ireme ry uburezi aribyo yari kuzasorezaho.
Nta kintu na kimwe gishobora gusobanura ukuntu UMUNYABWENGE(Dr) wicaye muntebe ifata ibyemezo yakoresha methode nakwita “TSUNAMI” mumpande enye(4) z’u Rwanda mugihe cy’ukwezi kumwe gusa cyangwa kutanageraho nkaho ibyo bibazo byatangiye ejo hashize. Nyakubahwa Ministre n’ikipe mufatanije, muziruye ikizira nk’uko umugani ubivuga ngo”UTAZI AGAKURA ANIGA UMUTAVU” niba koko ntaho “IMANA ITAKURA UMUNTU” imivu y’amarira y’ababyeyi n’abo bana mwohereje ikuzimu badapfuye, igiye kubatembana kandi ntacyo muzashobora gukora ngo muyihagarike. IMANA s’umuntu ngo ibeshye.
Abo ba rumashana bari bagiye kurekurira mumavuriro urumva bari kuza kuvura? Icyo utazi ni shoferi ufite permis yo mu biryogo. Bazifunge izo ngirwa kaminuza zose. zari ibiryabarezi.
Turasaba MINEDUC guhagurukira ikibazo cy’abanyeshuri biga muri Medecine muri University of Rwanda (UR). Ubundi uko byari bisanzwe muri Medecina hajyagamo abana barangije muri Secondaire bize Biologie-Chimie-Maths cyangwa Biologie-Chimie-Physique kandi bafite amanota yo hejuru mu Kizamini cya Leta. Ariko ubu usigaye ubona abo bana bafite amanota meza cyane banga kubaha kwiga Medecine kandi barayisabye ahubwo ukabona barayiha abana badafite amanota yo hasi ukibaza impamvu bikakuyobera. Mu itangwa ry’imyanya muri Medecine hakora ikimenyane, icyenewabo ndetse hari n’abavuga ko hashobora kuba harimo ivangura.
MINEDUC rero ikwiye guhagurukira iki kibazo. Ntabwo byakumvikana ukuntu umwana ufite amanota 70 bamwima kujya muri Medecine ahubwo bakayiha umwana ufite amanota 56 hashingiwe ku mpamvu zitazwi, ibyo bintu rwose abantu byarabayobeye uko bikorwa nicyo byaba bigamije.
Shaka uko wabona akazi mu babajonjora. Ikindi nuko niba utarakoze disection muli secondary utakwiga medicine. amanota siyo kamara nubwo nayo apfa kwerekana uko umuntu ateye ariko wibuke ko banakora continous assessment tests(CAT). Medicine yo nibayikinisha nakazi kabo.
Ko batakoze kuri Muhabura universit na KU ( Kigali university) kandi yo itannagira aho yigira nayo bayirebeho tutazibaza byinshi!!!!koko ibyayo byo birakabije nta na gardienne imera kuriya
Keretse nibura iyo bafunga UR muri izi zose hari iyo irusha kwigisha?
Uwakwereke ireme rya Raporo babeshya ko yakozwe na Experts kandi na Minister akayishingiraho. N’umuntu utarakandagiye mu ishuri ahita abona ibikosa by’uruhuri byuzuyemo ukumirwa.Harya nabo bize muri izo kaminuza muvuga zidafite ireme! Byashoboka.
Minister na Team yawe be serious kuko Nyakubahwa nabona ibyo biraporo by’ibitekinikano ntimuzamukira kuko we is strong enough! Murebe iyo mubihisha atarabica iryera.
Ariko UNIVERSITY OF ARTS AND TECHNOLOGY OF BYUMBA(UTAB) ko ntacyo imaze na busa kuki ahubwo itafungwa burundu? ntacyo biga akaba ari nayo mpamvu abayirangizamo bose batabona akazi. Abayigishamo bose ni abaswa nta bumenyi bagira. UTAB yahindutse “business” gusa. Rwose igomba gufungwa kuko nta musaruro itanga namba. BISHAKIRA AMAFR GUSA
PUUUUU!! iyaba bafungaga UTAB ikava munzira kuko iyo witegereje neza usanga ntacyo yigeze imarira BYUMBA. Narahize,ndarangiza ariko ntakazi nigeze mbona kubera ko ntacyo bigisha. Ubu amafr nahatanze yapfuye ubusa rwose!! INGIRWA KAMINUZA zigomba gufungwa kuko zibereyeho KUNYUNYUZA IMITSI Y’ABATURAGE.Wambwira ukuntu twiga izo kaminuza ariko tukanirwa gupiganywa n’abandi hose ku isi? NUKO NTACYO ZITIGISHA: ZIDUPFUNYIKIRA AMAZI hanyuma zo zikajyana amafr. MBESE BYOSE NI “BUSINESS GUSA””.Baribeshya ariko ubu bujura ntibuzamara kabiri. Wigeze ubona aho RWANDA igira za Kaminuza 37 KOKO?
Kaminuza nyine zabaye kaminuza. 37 ahubwo ni nke. Nubura akazi hano uagerageze i Bugande cyangwa Congo,Cameroon Gabon na za Nigeria. Niba utazi icyongereza cyangwa igifaransa neza wigumire murugo banze ubyige neza. ntamashuri apfa ubusa nubwo wagira ute. ariko nyine ugomba kuba ufite icyo wibitseho naho niba arukuvuga ngo nararangije gusa, pole baragutekinitse.
Arikose nkawe ukora iki wizehe?ntugasebye abantu kuko ntawe ugusabye inkunga kuko yabuze akazi
Njye ngiriye inama Mineduc nayisaba guhera ireme ry’uurezi muri primaire aho umwana arangiza p6 atazi kwandika no gusoma!!!!!!ibaze ubwo se secondaire yo ni gute ra?Kereka niba bahereye hejuru bamanuka hhhhh mutabare mutazasanga nta munyarwanda ukimenya gusoma kwandika calligraphie byo byagiye nkamahembe y’imbwa pe unasuzumye nabiga muri ayo mashuri wakumirwa k]hamwe na hamwe!!!!!!Mutabare amazi atararenga inkombe
Nyamara ibi bintu birimo Politiki ihambaye, ishobora kumenywa na bake. Nawe se, wabona aho bibasira za Kaminuza zimwe gusa izindi bakazihorera. Biratangaje ariko biranabaje. Igihe ushatse kuba “serious” ugomba kuba “serious” kuri byose no kuri bose, aho kuba “serious” kubo ushobora kwinnyogoreraho gusa.
ariko barakererewe ababa victim ni abanyeshuri, nibarereke abarangije kwiga bahabwe diplome zabo ahubwo babuze abanyeshuri bashya kuzigamo, mininistri azi neza ko itegeko atari side mirrors zimodoka ahubwo rikurikizwa ariko ryasohotse rero rigomba kuba applicable kubanyeshuri bazatangira ubutaha
eehhh, cyakoze president ntabe yiteze amajwi yurubyuruko barimo badutesha agaciro bigeze aha, aka nagasuzuguro pee,simpiga njye ndumuganga arko ibintu biri muri MINEDUC na MINISANTE nabikemure kko niwe ufite igisubizo naho ubuundi bimeze nabi
Muraho, babyeyi dufatanyije ikibazo.biragaragara ko Papias akoze ibintu kubera agahimano
Nta mwana wiwe wiga mu Rwanda. Ndemeza neza ko yaba yarafite umwana muri rimwe muraya mashuli yahagaritse ntiyari kubikora. Abana batangiye ubibona kuki utasuzumye mbere ngo urebe ko ayo mashuli
arikwandika abana yujuje ibisabwa. Ubonye bageze hagati batanze amafaranga yose uti nibahagarare.Kuki ureba amashuli prives gusa ,aya leta yo ni shyashya.? cyangwa ni intsina ngufi…….Wafashe icyemezo bunyamaswa, nta mubyeyi muzima ushobora gukora nkibi.Ntabwo twanze ireme ryuburezi ariko, bikore ntagahimano. Twizeye ko agahinda uduteye Imana ishobora byose irikubibona. Leta yacu turayizi ifite abanyempuhwe bazakugira inama ukava kwizima.
Umugabo witwa ngo Prof SHYAKA ANASTASE ,ngo ni umuyobozi wa RGB(ikigo cy’imiyoborere myiza) kandi akaba na CHANCELLOR wa UTAB (UNIVERSITY OF TECHNOLOGY AND ARTS.BYUMBA). Harya ko uyu mugabo SHYAKA ashinzwe imiyoborere myiza,kuki atamenye ko UTAB iyobowe nabi? kugezaho bayihagarika kubera kutuzuza ibikenewe koko? ubuse imiyoborere uwo SHYAK avuga ni iyihe? ikindi kibabaje muri UTAB nuko usanga umuntu ahabwa Degree atazi kuvuga English ,atazi na French; harya ubwo uwo muntu atsinda ate? aba yakoze ibizamini ate? ubwo se yabona akazi hehe? akamarira iki abantu? Mbona UTAB ibereyeho kurya amafr y’abantu gusa .Ntamumaro
Kubera KAMINUZA ZIDAFITE AKAMARO,zigisha ubusa…..za degrees zitangwa zisigaye zarataye agaciro.Ni ibipapuro gusa. NI UKUMVA NGO UMUNTU YARIZE NYAMARA MU MUITWE WE ARI UBUSA. UTAB nayo nuko kuko ntiyigisha
Nyakubahwa Ministre, ni iyihe kaminuza muri uru Rwanda yujuje ibya ngombwa bikenewe kugirango itange uburezi bufite ireme? Iki kibazo ndagishingira 1.ku ndwara zivurwa muri iyi minsi ntizikire nka malaliya n’izindi, mbese hari ireme mu mashami y’ubuvuzi? 2.indwara z’ibihingwa zitabonerwa igisubizo (imyumbati, insina, amashyamba, …), umusaruro w’ubuhinzi wo ni agahomamunwa!!! mbese hari ireme mu mashami y’ubuhinzi? Muzafate COPIES z’ibizami by’akazi mu turere twose bikorwa n’aba Ao muri domaines zose nimutumirwa musanze nta manota ariho muzangaye!!! Muzafate COPIES z’ibizami bya Leta ukuyemo ibya schools of excellence mugaragaze amanota aziriho ku ijana, abanyarwanda nibatabatera amabuye babonye uburyo muroga urubyiruko rw’u Rwanda muzangaye!!!
Niba reforme mukora zigaragaza ko namwe ubwanyu mufite ubushobozi bwo gukora ibintu bifite ireme ni iki gituma -nta nyigo muba mwabanje gukora -nta mfashanyigisho muba mwabanje gutegura zigendanye na porogaramu nshya! -nta mahugurwa abarezi bagomba gushyira mu ngiro iyo porogaramu, baba babonye mbere yo kuyishyira mu ngiro! Ibi byose bigaragaza guhuzagurika gukomeye mubyo mukora bityo bikerekana ko namwe iro reme ry’uburezi murivuga ku rurimi gusa ariko ntarihari mu buryo pratique!!!
Nta mugayobora niyo ya mbere imaze kuyoborwa n’abaministre benshi nyuma ya genocide, ibyo nabyo bigaragaza ko ubashyiraho abahindagura kuko aba yasanze nta reme ry’uburezi mufite!!!
Rero jye mbona iryo reme mukeneye muri kaminuza z’u Rwanda ryashoboka gusa ari uko kaminuza ZOSE zifunzwe hakabanza hakagenzurwa ibyo buri Faculté igomba kuba ifite ikabona gufungura!!! Naho gufunga zimwe kandi buri mwaka kuri graduation day intero n’inyikirizo ari uko mwasohoye aba Ao mu myaka mike bakubye inshuro nyinshi abasohowe na kaminuza kuva yabaho kugeza mu gihe cya genocide!!!
Hatabayeho ubushishozi buhagije muzasanga uburezi mu Rwanda bwararimbutse!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ariko iryo reme ry’uburezi rizarebwa muri kaminuza gusa kandi prive kuki badahera hasi! nziko ngo igiti kigororwa kikiri gito kandi umwana apfa mu iterura.Ubumenyi bugerageza busigaye butangwa gusa muri bya bigo bikomeye barihamo amafaranga menshi umukene adashobora kubona. Iyo ayo mafaranga abuze ajya muri yayandi namwe mutayobewe! None ubwo abana b’abakene bazaba abande? Bivuze ngo n’amanota amujyana muri Kaminuza ntazigera ayabona. Abakire bakomeze bakiren’abakene bikomereze urugendo rwabo. Ngayo nguko!
Ese ko minister yarabizi ko izi Kaminuza zitujuje ibisabwa kuki yazemereye gufungura? Aho niho hari ikibazo? Kandi ngo hari nizindi icumu zifunguye vuba batakoreye ubugenzuzi kuko zifunguye vuba ubwo nazo abanyeshuri nibamara kumara igihe bahiga uzajya kuhafunga cg wakabaye ureba ubu mugacyemura ikibazo rimwe. Njye mbona icyo mugambiriye ari ukubangamira abana babanyarwanda kuko icyibazo ntabwo kiri kuri Kaminuza kiri kuri wowe uzemerera gukora kandi ubizi neza ko zitujuje ibisabwa.
Ibindi mubasaba nko gukora contract nabarimu mubona koko aribyo bizagarura ireme ryuburezi?
Ko ahantu hose bagira Aba bafite permanent contract hakabaho naba visiteur. Nzi neza ko namwe abaje gukora igenzura atari abakozi ba minister Ahubwo ari abandi bavuye hanze batazi nuburyo abanyarwanda babayeho.
Baragenda bakora report iraho itanje gukora analysis ngo irebe koko nikihe kiri affordable kubanyarwanda
Simvuze ngo bigishe ntabi kugira bibe affordable Ahubwo hari izindi ngamba zari gufatwa. Uriya siwo muti.
Reka mbabwire ikizakurikiraho nuko amashuri azongeza minerval kugirango babone uko basinyisha abo barimu mushaka noneho umubyeyi wawa mwana niwe uzabigwamo. Kandi hakabaye hari ubundi Burya burebwa kugira ibintu bikunde ireme rize kandi ntamuntu ubangamiwe.
Rero Minister ndamushyigikiye gushyiramo effort mukuzamura ireme ryuburezi murwanda ariko areke kwihuta abanze akore inyigo arebe igishoboka apana kuza afunga gusa.
Kandi ikindi agende ahere hasi iyo mucyaro mumashuri ya leta arebe ibyo abana babakorera kuko iryo reme ryakabaye rihera hasi.
Regard
Ese ko minister yarabizi ko izi Kaminuza zitujuje ibisabwa kuki yazemereye gufungura? Aho niho hari ikibazo? Kandi ngo hari nizindi icumu zifunguye vuba batakoreye ubugenzuzi kuko zifunguye vuba ubwo nazo abanyeshuri nibamara kumara igihe bahiga uzajya kuhafunga cg wakabaye ureba ubu mugacyemura ikibazo rimwe. Njye mbona icyo mugambiriye ari ukubangamira abana babanyarwanda kuko icyibazo ntabwo kiri kuri Kaminuza kiri kuri wowe uzemerera gukora kandi ubizi neza ko zitujuje ibisabwa.
Ibindi mubasaba nko gukora contract nabarimu mubona koko aribyo bizagarura ireme ryuburezi?
Ko ahantu hose bagira Aba bafite permanent contract hakabaho naba visiteur. Nzi neza ko namwe abaje gukora igenzura atari abakozi ba minister Ahubwo ari abandi bavuye hanze batazi nuburyo abanyarwanda babayeho.
Baragenda bakora report iraho itanje gukora analysis ngo irebe koko nikihe kiri affordable kubanyarwanda
Simvuze ngo bigishe ntabi kugira bibe affordable Ahubwo hari izindi ngamba zari gufatwa. Uriya siwo muti.
Reka mbabwire ikizakurikiraho nuko amashuri azongeza minerval kugirango babone uko basinyisha abo barimu mushaka noneho umubyeyi wawa mwana niwe uzabigwamo. Kandi hakabaye hari ubundi Burya burebwa kugira ibintu bikunde ireme rize kandi ntamuntu ubangamiwe.
Rero Minister ndamushyigikiye gushyiramo effort mukuzamura ireme ryuburezi murwanda ariko areke kwihuta abanze akore inyigo arebe igishoboka apana kuza afunga gusa.
Kandi ikindi agende ahere hasi iyo mucyaro mumashuri ya leta arebe ibyo abana babakorera kuko iryo reme ryakabaye rihera hasi.
Regard.
Tuvugishije ukuri, uburezi bwo mu Rwanda burarwaye kuva hasi kugera hejuru. Niba dushaka gukosora ibikosamye byose ngo dushobore kuzamura ireme ry’uburezi, dukwiye guhera hasi tuzamura, ntabwo twahera hejuru tumanura, n’ubwo bwose icyapfuye aho kiri hose ushobora kugerageza kugikosorera aho kiri iyo bishoboka.
Njyewe inama nziza nagira Minisitiri w’Uburezi niba yayemera, namusaba ko, niba koko yumva ikibazo cy’ireme ry’uburezi kigomba gukemurwa mu maguru mashya, nafate umwanzuro wa kigabo atumize Inama ku rwego rw’igihgu yiga ku Uburezi (“Une Conference Nationale sur l’Education au Rwanda/National Conference on Education in Rwanda”). Muri iyo nama azatumiremo aba bakurikira:
– Impuguke mu by’uburezi z’abanyarwanda
– Abahagariye abarimu bo mu ngeri zose kuva ku bo mu mashuri abanza kugera ku ba Kaminuza
– Abahagarariye abanyeshuri kuva ku mashuri abanza kugeza muri Kaminuza
– Abahagarariye Ababyeyi b’abanyeshuri kuva amashuri abanza kugera Kaminuza
– Abahagarariye abayobozi b’ibigo by’amashuri kuva ku mashuri abanza kugeza muri Kaminuza
– Abahagarariye ba nyiribigo by’amashuri kuva ku mashuri abanza kugeza Kaminuza
– Abahagarariye inzego zinyuranye za Leta mu burezi
– Abahagarariye urwego rw’abakoresha
– Impuguke za UNESCO mu by’uburezi
Iyo nama yamara iminsi itanu. Muri iyo nama ibibazo byose abantu bibaza ku burezi bwo mu Rwanda byashyirwa ahagaragara, hagasuzumwa impamvu zose zituma ireme ry’uburezi mu Rwanda ridindira,hagatangwa ibitekerezo n’ibyifuzo ku buryo bwo kuzamura ireme ry’uburezi, hagafatwa ingamba zatuma ikibazo cy’idindira ry’ireme ry’uburezi gikemuka, hakanarebwa uburyo izo ngamba zashyirwa mu bikorwa.
Nyuma y’iyo nama hakwiriye gufatwa umwanzuro rusange w’ibyumvikanyweho na gahunda y’ukuntu bigomba gukurikizwa, kandi hagashyirwaho n’akanama kihariye gashinzwe igenzura n’ikurikirana ry’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro.
Hari ibyo natwe twashima kuri iryo hagarikwa kabisa Leta nitabare abaturage bayo kuko abaganga n’abaforomokazi bize i Gitwe barayimaraho abaturage kuko aho bafite Akazi Ku ma centre de sante ntakintu bibitseho mu mutwe pe! indwara basigaye batubonamo ntaho ziba urajya Kwa muganga bakuburamo indwara ngo ufite umuvuduko w’amaraso. Leta nitabare ikure ikerekeranye n’ubuzima muri aya mashuri afata abanyeshuri bafite amanota make muri secondary kuko uko bakosora Exetat turabizi rwose Umuntu ubona amanota ari munsi ya 30/73 ntakintu aba yibitseho mumutwe
Ariko mwabaye mute Ngogs? Ibyo uvuga urabizi cyangwa Ni ugushaka gusebanya gusa? Gitwe yari yasohoraa abaganga!Gusebanya no gutukana ntacyo byunguye abando
Comments are closed.