Digiqole ad

Ubwitabire bw’abifuzaga kugura imigabane ya I&M Bank bwageze kuri 209%

 Ubwitabire bw’abifuzaga kugura imigabane ya I&M Bank bwageze kuri 209%

I&M Bank Rwanda.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko ubwitabire bwo kugura imigabane leta yari ifite muri I&M bank ikayishyira ku isoko bwari hejuru cyane ku kigero cya 209%.

I&M Bank Rwanda.
I&M Bank Rwanda ni imwe muri banki zihagaze neza.

Muri Gashyantare ku itariki 14, Leta yashyize ku isoko imigabane ingana na 19.81% yari ifite muri I&M Bank-Rwanda. Nyuma y’igihe kijya kungana n’ukwezi kumwe bashishikariza abantu kwitabira iri soko, ubwitabire bwabaye bwisnhi cyane.

Muri rusange ubusabe bw’Abanyarwanda n’Abanyamahanga bifuzaga kugura iyi migabane bwose hamwe ngo bashakaga byibura imigabane 206,893,000, nyamara Leta yari yashyize ku isoko 99,030,400 bigaragaza ko ubwitabire bwageze ku gipimo cya 209%.

MINECOFIN yatangaje ko kuko ubwitabire bwarenze ubwari bukenewe, abazagira amahirwe yo kwemererwa kugura iyi migabane ku isoko rya mbere (Innitial Public Offer/IPO) ngo kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 27 Werurwe bazohererezwa ubutumwa kuri ’email’ babimenyeshwa. Hanyuma n’abataragize amahirwe yo kwegukana iyi migabane basubizwe ibyabo kuri uwo munsi.

Kuwa gatanu ku itariki 31 Werurwe 2017, nibwo iyi migabane izandikwa ku isoko ry’imari n’imigabane ku buryo abaguze imigabane ku isoko rya mbere bazaba bashobora kugurisha imigabane yabo.

I&M Bank izaba ibaye ikigo cya cyenda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ikazaba isangaho Banki ya Kigali, Equity Bank na KCB basanganywe ku isoko ry’u Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete avuga ko uku kwitabirwa kwo hejuru cyane kw’abifuzaga kugura imigabane ya I&M Bank ari ikimenyetso cy’ikizere abashoramari bafitiye ubukungu bw’u Rwanda muri rusange, ndetse na Banki by’umwihariko.

Yagize ati “Uku kwitabirwa kuri hejuru bene kari kageni birarushaho guha ikizere Guverinoma y’u Rwanda kuri gahunda yayo yo kwegurira abikorera ibigo byayo ndetse n’imigabane ifite mu bigo binyuranye.”

Min. Gatete kandi yavuze ko uburyo isoko ry’iyi migabane ryitabiriwe bitanga ikizere ko niimara kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hari icyo bizongera kuri iri soko rikiyubaka.

Nubwo iri soko ryari rifunguye ku bantu bose, 60% by’imigabane yashyizwe ku isoko byari bigenewe Abanyarwanda n’abaturage bo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba (East Africa) gusa, naho indi 40% igenerwa abashoramari b’abanyamahanga.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish