Digiqole ad

ICGLR na MINIRENA mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu birombe

 ICGLR na MINIRENA mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu birombe

Mukamana Jeannette ukorana akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abagabo mu Ruhango (Photo: Izuba-rirashe).

Mu rwego rwokunoza ubucukumbuzi bw’amabuye y’agaciro, Ihuriro ry’ibihugu bigize ibiyaga bigari (ICGLR) washyizeho imirongo mugari ugamije kunoza uburyo bwo gucukura amabuye y’agaciro, ndetse no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore bakora mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mukamana Jeannette ukorana akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abagabo mu Ruhango (Photo: Izuba-rirashe).
Mukamana Jeannette ukorana akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abagabo mu Ruhango (Photo: Izuba-rirashe).

 

Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda, igaragaza ko umubare w’abagore mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ukiri hasi cyane ugereranyije n’uw’abagabo, ngo bitewe no kudatinyuka, ndetse n’ihohoterwa ribakorerwa, by’umwihariko mu bihugu byo mu karere ngo hari aho imitwe yitwaje intwaro yibasira abagore bakora mu bucukuzi.

Evode Imena, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA) avuga ko abagore bakiri bake muri ibi bikorwa, bitewe n’ihohoterwa rikunze gukorerwa abagore, bikabera ahegereye ahakorerwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aribyo byatumye ibihugu biganira kuri Politike n’ingamba zashyirwaho kugira ngo ibyo bibazo bihagarare, maze abagore bahabwe imbaraga mu gucukura, kugurisha no mugutunganya amabuye y’agaciro.

Imena yavuze kandi ko bari kuganira kungamba z’abakora muri za Minisiteri zikora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ibyo bihugu bitanu ku buryo ingamba zashyirwa mu bikorwa n’uburyo ibikorerwa muri ibi bihugu bitanu byagendera ku murongo umwe.

Imena yagize ati “Mu mpunshya 727 Minisiteri y’umutungo Kamere imaze guha Sosiyeti zicukura amabuye y’agaciro, muri zo 19% zahawe Sosiyeti ziyobowe n’abagore, ni umubare mwiza ariko ntabwo ushimishije ngo tuvuge ngo twageze iyo dushaka kujya, twebwe twifuza ko uwo mubare wakwiyongera .”

Akomeza avuga ko mu bantu ibihumbi 37 853 bakora mu kazi k’ubucukuzu bw’amabuye y’agaciro, 16% ari abagore, ndetse hakaba hariho gahunda yo kuwongera no ubushobozi bw’abagore bari mu bucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro ngo babikore neza.

Inzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zifuza kuzamura ireme ry’uburinganire muri iyi mirimo ku buryo imyanya y’abagore haba mu gucukura n’abayobora za Koperative yaba 30% nko mu zindi nzego.

Amb. Amb. Eliane Berthe Mokodopo, Umuyobozi ushinzwe uburinganire, iterambere ry’umugore n’umwana muri ICGLR avuga ko ihohoterwa rikorerwa abagore bari mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rigomba kurwanywa kugira ngo nabo bisange muri uyu mwuga

Yagize ati “Hafi y’ibyo birombe hakorerwa ibikorwa byihohotera rishingiye ku gitsina bitewe n’imitwe yitwaje intwaro, niyo mpamvu Leta ziba zigomba gushyiraho ingamba zo kurwanya iryo hohoterwa no gushyiraho uburinganire muri ako kazi.”

Uwase Joseline

en_USEnglish