Digiqole ad

U Rwanda rwasinye amasezerano arwanya intwaro za ‘Cluster minutions’

 U Rwanda rwasinye amasezerano arwanya intwaro za ‘Cluster minutions’

Cluster Bomb ni intwaro mbi cyane kandi zica abantu na nyuma y’imirwano ya gisirikare

Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kanama, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano yo kurwanya ibitwaro  bizwi nka ‘Cluster minution’. Ni bitwaro birekurwa n’indege biba bibitsemo izindi ntwaro zirimo iz’ubumara, za mines zica abantu cyangwa izindi zirimo ubumara bw’ubutabire n’ibinyabuzima zica ubuzima mu gihe kirekire.

Cluster Bomb ni intwaro mbi cyane kandi zica abantu na nyuma y'imirwano ya gisirikare
Cluster Bomb ni intwaro mbi cyane kandi zica abantu na nyuma y’imirwano ya gisirikare

Igihugu gisinye aya masezerano y’i Dublin, ‘Convention on Cluster Munitions (CCM)’ yashyizweho mu mwaka wa 2008, kiyemeza kutazigera gikoresha, gitambutsa cyangwa kibika izi ntwaro za ‘Cluster munitions’.

Nk’uko amasezerano abiteganya, gushyira mu bikorwa aya masezerano bitangira kubahirizwa nyuma y’amezi atandatu igihugu kiyasinye. U Rwanda ni igihugu cya 94 gisinye kuri aya masezerano, ruzatangira kuyashyira mu bikorwa kuva kuya 01 Gashyantare 2016.

Ibitwaro kirimbuzi bya ‘Cluster’ biba bigizwe n’utunyabumara duto duto, aho bitewe bishobora no kuguma mu kirere bikaba byahitana abantu bigiterwa, na nyuma yo guterwa kuko bishobora gusigara mu kirere bigenda mu muyaga, bikaba byanagira ingaruka na nyuma y’intambara cyangwa amakimbirane aba yatumye bikoreshwa.

Igiteye impungenge ni uko ingaruka z’izi ntwaro zishobora kugera ku bari ku rugamba ndetse n’abatari ku rugamba kuko zimwe muri izi ntwaro zishobora kugira ingaruka ku buzima na nyuma cyane y’intambara.

Igisasu cya mbere cyo mu bwoko bwa ‘Cluster’ cyakoreshejwe bwa mbere n’Abadage mu ntambara ya kabiri y’Isi, icyo gisasu cyiswe ‘SD-2 or Sprengbombe Dickwandig’ cyapimaga 2 kg’.

Gusa, mu Ntambara y’Ubutita, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburusiya n’Ubutaliyani barushijeho kwagura ikoranabuhanga ryabyo.

Ubu ibihugu 34 birazitunze, mu gihe byibura 23 muri byo byazikoresheje mu ntambara zinyuranye.

Handicap International ivuga ko kuva mu mwaka w’1965 hamaze gukoreshwa ibisasu byo mu bwoko bwa ‘Cluster’ bigera kuri Miliyoni 440, bikaba byarahitanye Abaturage b’inzirakarengane benshi cyane, ndetse binagira ingaruka ku bandi benshi.

Kugeza ubu, ibihugu 94 birimo Ubwami bw’Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubuyapani n’ibindi bihugu bikomeye byasinye aya masezerano u Rwanda rwaraye rusinye narwo.

Ariko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburusiya ari nabyo bibitse ibi bitwaro byinshi, ntibirayasinya aya masezerano.

Aho zagiye zikoreshwa (nko mu bihugu by'abarabu) ingaruka zabyo zageze no ku batajya ku rugamba
Aho zagiye zikoreshwa (nko mu bihugu by’abarabu) ingaruka zabyo zageze no ku batajya ku rugamba

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ubu se twe hari izo tugira? Cg ni ugupfa gusinya gusa? Yewe, nzaba ndora!!! Ubu se turamutse dutewe n’ igihugu kizibitse twakivuna dute?

  • Nyinese ko ntazo mugira kuki utekereza kwivuna icyo gihugu kandi icyogisasu uziko nta cyo mufite

  • Ababisinya bazi impamvu ibyo utazi ntukabihinyure kuko imyanya baba bafite mubuyobozi ntabwo bapfa kuyibina

  • nubwo ntazo twe dufite ariko gusinya aya masezerano abuza inzi ntwaro ni byiza kuko bidukingiye mu gihe hari uwashaka kubiturasaho

  • Erega abanyagwa baba babbonye ko amaherezo tuzabigira bakadusinyisha hakiri kare kuko iyo igihugu gisinye niyo haba muri 5050 bbizaba bikigenderwaho ubwo rero uzashaka kuduhonyoza iyo ntwaro ni karibu

  • WA MUGANI AMAHORO NYAYO NTABWO ATANGWA NA MISSILES, BOMBE ATOMIQUE, etc, etc, etc

Comments are closed.

en_USEnglish