Digiqole ad

Abapolisi 800 batangiye ibizamini bibategurira kujya mu butumwa bw’amahoro

 Abapolisi 800 batangiye ibizamini bibategurira kujya mu butumwa bw’amahoro

Kuwa mbere tariki ya 24 Kanama, Abapolisi b’u Rwanda 800 barimo ab’igitsina gore 200, batangiye ibizamini by’Umuryango w’Abibumbye (LONI), bibategurira kujya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.

Ibi bizamini byakorewe kuri Kaminuza y’Abadivantisite iherereye Masoro, bikaba bigamije gusuzuma ubumenyi bw’abapolisi mbere yuko boherezwa mu butumwa bw’amahoro ahantu hatandukanye ku Isi. Ibi bizamini byari bihagarariwe n’itsinda ry’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye.

Uretse ikizamini kijyanye no kwandika cyakozwe kuri uyu munsi, hateganyijwe ko hazanakorwa ibindi bizamini birimo, ikizamini cya mudasobwa, kurasa no kubazwa mu magambo (interview).

Assistant Commissioner of Police (ACP), Jimmy Hadali, uyobora Ishami rya Polisi rishinzwe ububanyi n’amahanga yavuze ko bene ibi bizamini bisanzwe bikorwa no mu bindi bihugu bitanga Abapolisi mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati “Umupolisi kugira ngo yemererwe gukora ikindi kizamini agomba kuba yabanje gutsinda icya mbere…Abapolisi b’u Rwanda kuri ubu bakomeje kugaragaza ubunyamwuga na disipuline byo ku rwego rwo hejuru, ibi bikaba bigaragazwa n’imyitwarire yabo aho bari hatandukanye mu butumwa bw’amahoro, imyitwarire kandi ikaba yaragiye ishimwa n’abayobozi batandukanye b’Umuryango w’Abibumbye.”

U Rwanda ubu rufite Abapolisi 523 bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu birindwi, birimo Mali, Haiti, n’ahandi.

1 Comment

  • Tubifurije itsinzi buribyo bizami

Comments are closed.

en_USEnglish