I&M bank yungutse Miliyari 2.5 mu mezi atandatu ya mbere ya 2015
Banki y’ubucuruzi I&M yahoze ari ‘BCR’ iratangaza ko mu gihe cy’amezi atandatu abanza y’umwaka wa 2015, inyungu yayo yiyongereyeho 11.5%, ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize.
I&M ivuga mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka imaze kunguka Miliyari ebyiri na Miliyoni 500, mu gihe mu mezi nka yo y’umwaka ushize yungutse Miliyari ebyiri na Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
I&M bank iteganya no kwiyandikisha ku isoko ry’imari n’imigabane bitarenze uyu mwaka, yagize umusaruro mbumbe waturutse mu bikorwa banki ikora wa Miliyari 9.3, uvuye kuri Miliyari 8.5 yari yagize mu mwaka ushize.