Digiqole ad

Rusagara ngo yizeye ko Urukiko ruzashishoza rukamurekura ntasazire muri Gereza

 Rusagara ngo yizeye ko Urukiko ruzashishoza rukamurekura ntasazire muri Gereza

*Rusagara ngo ikirego cye kiramutangaza. Ngo u Rwanda ntirugambanirwa;
*Col. Tom ngo umuzanira ifunguro aho afungiye ni we rukumbi babasha kubonana;
*Brig Gen Rusagara ngo yabonye u Rwanda arukeneye ntashobora kurugambanira;
*Rusagara ngo Cpt Kabuye yamubereye isenene;
*Me Buhuru ati “ubwere bw’umukiliya wanjye burera kurusha urumuri mureba aha.”

Mu rubanza ruregwamo abasirikare bakuru barimo Col. Byabagamba na begenzi be bakurikoranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, kuri uyu wa 04 Werurwe rwakomeje abaregwa bakomezaga gutanga imyanzuro ya nyuma muri uru rubanza, Brg Gen Frank Rusagara wari utahiwe ngo yizeye ko Urukiko ruzashishoza rukamurekura ntasazire mu munyururu kandi abeshyerwa.

Rusagara arasaba urukiko gushishoza rukamurekura ntasazire mu buroko. Photo/T.Kisambira
Rusagara arasaba urukiko gushishoza rukamurekura ntasazire mu buroko. Photo/T.Kisambira

Rusagara wabanje kugaruka ku mateka ye bwite n’ayo mu mirimo yagiye akora irimo iya gisirikare, yavuze ko yakoreye igihugu cy’u Rwanda igihe kitari gito kandi mu bihe byari bigoye, bityo ko adashobora kukigambanira.

Uyu mugabo wasezerewe mu cyubahiro mu gisirikare cy’u Rwanda yabwiye Umucamanza ko amateka ye atatuma akora ibi byaha akurikiranyweho.

Rtd Brig Gen Rusagara yagarutse ku uko yabaye impunzi akiri muto, ndetse ko kuva icyo gihe yashakishaga uko yabona uburenganzira ku gihigu cye. Yanavuze ko adashobora kugambanira u Rwanda kuko yarubonye arushaka.

Yagize ati “Iki kirego cyanjye kirantangaza, sinshobora kugambanira u Rwanda, ababikora ni abataruzi. U Rwanda ntirugambanirwa.”

Rusagara wibanze cyane ku bikorwa byiza yakoze, yavuze ko ibivugwa ko yatangiye gukurikiranwa cyera atari byo kuko amaze gusezererwa mu Gisirikare cy’u Rwanda yitabajwe na Leta mu kwigisha no gusakaza ibyiza bya gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, bityo ko atari kugirirwa icyo kizere na ‘Presidenc’e (Ibiro by’umukuru w’igihugu ngo byamuhaye iyi mirimo) ari gukurikiranwaho kugambanira igihugu no gusebya umukuru w’igihugu.

Uyu musirikare waruhukijwe yavuze ko amagambo abatangabuhamya bavuze ko yavuze, ari ayo bamutwerera ahubwo ko bayatangaje ari amaco y’inda.

Rusagara yanenze abatangabuhamya bamushinje kuko ngo bamwe muri bo bari bamaze imyaka itanu badakora, ariko ko nyuma yo kumushinja babonye imirimo.

Agendeye ku buhamya bwatanzwe na Cpt David Kabuye, Rusagara yagize ati “Kabuye yabaye ubwa ya senene ifata indi ikayirya.”

Asoza, Rusagara yavuze ko ibyo aregwa adashobora kubikora bityo ko yizeye ubushishozi bw’Urukiko.

Yabwiye Abacamanza, mu ijwi riciye bugufi ati “Ntawe uhemuka akuze, mbizeyemo ubushishozi mundekure ntahe no gusazira mu munyururu, mfite imyaka 62.”

Rusagara yibukije ko ahawe igihano yasabiwe n’Ubushinjacyaha (igifungo cy’imyaka 22 n’ihazabu ya Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda) yazarekurwa afite imyaka 84.

Me Buhuru wunganira Rusagara yunze mu ry’umukiliya we avuga ko abatangabuhamya baje kumushinja ari abashinyaguzi, bityo asaba Umucamanza kubibagirwa akagira umukiliya we umwere.

Ati “Ubwere bwa Rusagara burera kurusha urumuri muri kureba aha.”

Ngo aramutse azira kugirana amasano n’abavugwa kuba muri RNC, hari benshi bagira ibyo babazwa

Rusagara ukunze kuvuga ko icyo azira ari ukugirana amasano n’abantu bari mu ishyaka rya RNC, yagarutse ku mvugo y’Umwe mu batangabuhamya wavuze ko kuba uregwa (Rusagara) afitanye amasano n’aba bantu bibafasha guhuza umugambi wo kugambanira u Rwanda.

Uregwa yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko ko kidakwiye kugendera ku masano abantu bafitanye ngo kirenganye umuntu ndetse ko biramutse bikozwe hari benshi bagira ibyo babazwa.

Rusagara wagarutse kuri muramu we Dr David Himbara (bivugwa ko aba muri RNC), yagize ati “nimumbaza ibyo muramu wajye akora, abandi ukababaza ibyo ba se bakoze aho twaba tugiye gusenya. U Rwanda rwarenze iby’amasano.”

Uyu mugabo wasezerewe mu gisirikare yagiye atanga ingero z’abantu bafite abo bakomokaho bagiye bagira ibyo bitwaramo nabi nk’aho yatanze urugero rwa Anastase Makuza, ati “Ubu se tubibaze Makuza (perezida wa Sena akaba n’Umuhungu wa Makuza Anastase)?”

Rusagara yahise abwira Umucamanza ko niba umuntu ashobora gukurikiranwaho ibyaha bwakozwe n’uwo mu muryango we azitabaza icyemezo cy’Umusirikare yasanze muri Gereza na we wari ufungiwe kuvugana na mwene wabo wo muri FDRL ariko ko yagizwe umwere. Ati “cyakora we yaratsinze ubwo tuzareba uko mwe (avuga Abacamanza) byifashe.”

Uyu musirikare ukomeye wasezerewe yavuze ko adashobora gukora ibyaha akurikiranyweho, ati “nshingiye kuri iki kirego ndegwa, uwo ndiwe n’imyaka mfite [nigeze kuba n’Umucamanza…] sinshobora kugambanira igihugu cyajye. Mfite capacity of choice (ubushobozi bwo guhitamo), choice yajye ni u Rwanda. ”

Ku cyaha cyo gutunda imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Me Buhuru wunganira Rusagara yavuze ko iki cyaha kitakozwe bitewe n’igihe uregwa yarazimaranye ndetse ko n’ Ubushinjacyaha bwihanukiriye mu kumusabira ibihano kuri iki cyaha.

Me Buhuru ati “Ahubwo nafungurwa (agizwe umwere) muzazimusubize, none ko Rusagara avuga ko iyo adafungwa n’ubu yari kuba akizifite.”

Uyu munyamategeko na we yavuze ko yizeye ubushishozi bw’Urukiko ko yiteze kubona rugira umwere umukiliya we ndetse ko icyemezo kizafatwa akitezemo igisubizo cy’amakosa yakozwe yo kuzana izina ry’umukuru w’igihugu mu manza.

Ati “Harakabaho ubutabera mu Rwanda, icyemezo kizafatwa twizeye ko ari ikizahesha agaciro u Rwanda n’Abanyarwanda, na Perezida w’u Rwanda cyane cyane ko bazanye izina rye mu rukiko, ntibizongere kubaho.”

Col Tom ngo umuntu umuzanira ifunguro ni we wenyine babasha kubonana aho afungiye

Ikintu cyumvikanye ari gishya kuri Col Tom Byabagamba mu gihe abandi baregwa hamwe bagiye babibwira Urukiko; afata ijambo rya nyuma muri uru rubanza, Col Tom yabwiye umucamanza ko kuva yagezwa muri gereza afungiye mu kaato.

Uyu musirikare ukomeye wigeze kuyobora abasirikare barinda umukuru w’igihugu, yavuze ko ubusanzwe abagororwa bo muri iyi gereza afungiyemo buri wese aba afite akumba ke ariko ko bagira aho bahurira gusa kuri we ngo ntibibaho.

Ni imvugo isa nk’iyakoze ku mitima y’abo mu muryango we bari bitabiriye iburanisha rya none aho ubwo yabivugaga umufasha we yahise yifata ku itama, naho undi ugaragara nk’umubyeyi agahita atangira kwihanagura amarira mu maso.

Col Tom wavugaga ko ubwo yagezwago muri gereza hahise hatangwa amabwiriza yo guhindura inyubako y’iyi gereza, yahise asaba Urukiko gukuraho aka karengane n’ubwo avuga ko akamazemo igihe kitari gito.

Ati “Umuntu mbona ni unzanira ibyo kurya gusa, iki gihano mazemo amezi 18 ni icy’ikihe cyaha, cyafashwe n’uruhe rukiko. Aya mezi ntiwayagara inyuma? Ndasaba ko urukiko rutegeka ko mfungwa nk’abandi Banyarwanda.”

 

Me Valeri avuga ko hari ubwo yigeze kwibaza ko Ubushinjacyaha bugiye gushinjura umukiliya we

Imbere y’Urukiko, Umutangabuhamya Col Bukenya David yagiye ahakana bimwe mu bikubiye nyandikomvugo yakoreshejwe n’Ubushinjacyaha nk’ahavugwaga ko Col Tom atitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo I Juba (byari mu nyandikomvugo), gusa Umutangabuhamya akavuga ko Mugenzi we Byabagamba yawitabiriye ariko akazana umuntu utazwi ngo atambutse ubutumwa.

Agendeye kuri iyi mvugo y’Umutangabuhamya, Me Valeri wunganira Col Tom yahise agira ati “nari nzi ko bukurikije ibyo Bukenya avuga, Ubushinjacyaha buzahaguruka bugashinjura.”

Me Valeri yanenze ubuhamya bw’abatangabuhamya avuga ko babeshye Ubushinjacyaha n’urukiko ndetse ko bagiye bitwara nk’inzobere mu gusobanura amagambo babaga bavuze ko yavuzwe na Col Tom bayamutwerera.

Uyu munyamategeko wavugaga ko ibyakozwe n’abatangabuhamya ari ‘Manipulation’ (ibyo bacengejwemo) kuko batahise berekana ibi bashinje uregwa.

Me Valeri wavugaga ku byatangajwe n’Abatangabuhamya ko Col Tom yitwaraga nk’ushakira umwanzi abambari, yagize ati “Iki ni ikintu gikomeye,…barangije baraza baricecekera umwaka wose, umuntu yetekereza iki adatekereje ko ari malipulation?”

Avuga ku gihano cy’imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni 8 byasabiwe umukiliya we, Me Valeri yavuze ko yizeye ubushishoshozi bw’Urukiko ko ruzarekura umukiliya we.

Yifashishije imvugo isa nk’izimije; yagize ati “Sinsaba ko agabanyirizwa igihano, nta gihano akwiye, ikibazo si uko umuntu ataregwa ibinyoma, ikibazo ni uko Urukiko rwabibona ntirugire umuntu umwere.”

Me Nkuba Milton wunganira Sgt Kabayiza na bo banzuye none, bavuze ko uyu mudemobi nta cyaha cyo gutunga imbuda binyuranyijwe n’amategeko kuko itigeze igera iwe. Naho icyaha cyo guhisha ibintu byafasha kugenza icyaha gikomeye, bavuga ko iki cyaha nacyo ntacyabaye kuko imbunda yazishyikirije uwo yari akwiye kuzishyikiriza.

Abaregwa basabwe gutanga imyanzuro yanditse bitarenze kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha, naho imyanzuro ya nyuma ikazatangazwa ku itariki ya 22 Werurwe.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Reka tubihe amaso, ariko nkuko uwo musaza abivuga, ndumva urukiko ruzashishoza. Ese koko umuntu w’umuofficier ajya muruhame ngo kanaka yanshishikarije kumva Radio itahuka?? Ko mwe mukiri mu ishyamba mwarimufite Muhabura, ninde bafunze ngo nuko yumva Radio Muhabura?. jye mbona ari amco y’inda pe!!

    • Uruhe rukiko ubwo uvuga? Sha wishinyagura rwose.urubanza rwaciwee cyeraaaa ibi byo kuburana ni theatre gusa.niyihanganae ariko bucya bwitwa ejo tu

      • Mbabazwa bikomeye no kuba abadushakiye amahoro bari guhembwa kuborera mu mumunyururu

    • Habyarimana yarumuntu wumugabo ntawigeze afungwa azirako yumva Muhabura.

  • aba bagabo barababaye kweri!!!!!!! nibihangane.

  • Nzavuga rurangiye

  • Muzei rwose pe warahemutse gusa nibyiza ko utangiye kwicuza abanyarwanda dukeneye amahoro kandi nanjye nemera ko wakoze byinshi byiza ariko rero wataye ikizinga ku mwenda wera.

    • Iyo ukeneye amahoro uranayaharanira.

    • Ngo witwa philosophie? Ego Rwanda..

      • Twese muri P5 cg RDI.

  • Ibikorwa bye nta bwere mbonamo, niyo asaba imbabazi bikagira inzira. Dutegereze Urukiko

    • Kuki wumvako abantu Bose bagomba gupfukamira Kagame?

  • kuvuga ni kamere yaburi muntu usibye nabanyarwanda nabanyamahanga nuko ufunze ntamuntu wasiga iyo nabo basaba imbabazi bakababarirwa ariko imyaka 22 nimyishi kubera kuvuga gusa kandi muge mutinya Imana mubyo mukora byose kuko iba ireba byose murakoze .

  • Iriya théatre izarangira ihenze abatanga imisoro.

  • kanda like niba ukunda comments z aha

  • Abitangiye igihugu ntibakwiye gufungwa, gufungwa nivyabakoze genocide.

  • Kayumba Nyamwasa uzaza ryari murwanda utabare abaturage?

    • U Rwanda kereka niba ariwowe gusa kuko u Rwanda rurarinzwe kandi twaratabawe kereka ahubwo niba ushaka ko aza akarutaba mu mwobo.

  • Bravo abanyamakuru b umuseke!! Bavuga inkuru ukayumva neza nk uwari uhari!! kuki abandi batabigiraho? uru rubanza rwatumye nkunda umuseke bitavugwa!! uzajye kuzindi mbuga!! uyoberwa nicyo banditse icyo aricyo!! Ariko mwe muri abambere!! Congs

    • Ntiwarubizi se ko umuseke ari rwo rubuga rumwe rwujuje ubuziranenge mu Rwanda.sukwandika neza gusa ahubwo no guhitisha comments zose.kuko izi comments ubona hano zivugira aba basirikare ku gihe.com ntazo batambutsa mba ndoga rwesamihigo twataramye.ikindi ni amafoto yabo. meza cyane.ikibazo nuko muri izi manza ntamafoto menshi bashyizemo banza barababujije.nahubundi congrats umuseke, murabyumva pe

  • kbsa mukesha ibyo uvuze ni ukuri,nibindi binyamakuru bibonereho.usoma Titre ariko Content ugashoberwa

  • “N’utararuha, araruhekeye“. Ayo masano uhakana musaza niyo turufu! Ndi umunyarwanda wamamaje noneho ubonye icyo yirengangizaga! icyaha ni gatozi, nta ubazwa ubyaha by’undi. Urazira David Himbara aho yabyibarijwe we ubwe! The game is fair play.

Comments are closed.

en_USEnglish