Digiqole ad

Impunzi z’Abarundi zikeneye Miliyoni 175.1 $ muri 2016-UNHCR

 Impunzi z’Abarundi zikeneye Miliyoni 175.1 $ muri 2016-UNHCR

Umuganga araha umuti umwana w’impunzi i Mahama.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje kuri uyu wa gatanu ko kubura ubushobozi bwa Miliyoni 175.1 z’amadolari ya Amerika bari bateganyije mu mwaka wa 2016 ngo birimo kubangamira imibereho y’impunzi.

Umuganga araha umuti umwana w'impunzi i Mahama.
Umuganga araha umuti umwana w’impunzi i Mahama.

Melissa Fleming, umuvugizi wa UNHCR yavuze ko muri ariya mafaranga bateganyaga, kugeza ubu imaze kubona Miliyoni 4.7 z’amadolari (3%) gusa.

UNHCR yavuze ko kutabona ariya mafaranga birimo gutuma impunzi zitabona uburezi, Serivise z’ubuzima, ubujyanama, ibibatunga n’ibindi.

Uru rwego rushinzwe impunzi, rwavuze ko impunzi z’Abarundi zikomeje kwiyongera mu bihugu byazakiriye zitabayeho neza kubera ibibazo by’ubushobozi.

UNHCR ivuga ko impuzandego y’Abarundi bagihunga igihugu cyabo buri cyumweru basaga 1000 ngo bahungira muri Tanzania, 500 muri Uganda, hejuru ya 230 mu Rwanda na 200 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku cyumweru.

Kugeza ubu impunzi z’Abarundi ziri mu bihugu binyuranye kuva muri Mata 2015, ziragera ku 250 473, kandi ngo hari impungenge ko zishobora gukomeza kwiyongera mu gihe ibintu bitarajya mu buryo mu Burundi.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ingufu zari zikwiye gushyirwa mu bikorwa byo gushakira impunzi z’abarundi uko zasubira iwabo, zikava mu buhunzi zikajya gufatanya n’abandi barundi kubaka igihugu cyabo. Naho ibya HCR turabizi, yo iba yishakira imirimo ku bakozi bayo bayikoramo. Kuko impunzi zidahari HCR abakozi bayo babura akazi, babura umukati, babura imibereho, baba abashomeri.

  • ariko iyo HCR imaze iki? ko muri CONGO hariyo impunzi nyinshi z’abanyarwanda ko zo zidafashwa? abo barundi nabo bazabareke batahe.Ubundi se bahunze iki?

  • ngo bahunze iki? nyuma yo kwihetera kubuyobozi bya Pierre Nkurunziza,ibyakurikiye Ntiwabyumvise Muri Media.Tugire Umutima Utabara.Ubuhunzi Si Bwiza Habe Namba.

Comments are closed.

en_USEnglish