Digiqole ad

MINALOC yashimye uruhare rw’itangazamakuru mu matora arangiye

 MINALOC yashimye uruhare rw’itangazamakuru mu matora arangiye

MUNYESHYAKA Vincent, Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC.

Mu biganiro by’umunsi umwe byahuje Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), inama nkuru y’itangazamakuru (MHC), Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na bamwe mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, hashimwe uruhare itangazamakuru ryagize mu migendekere myiza y’amatora arangiye.

MUNYESHYAKA Vincent, Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC.
MUNYESHYAKA Vincent, Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC.

Munyeshyaka Vincent, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC yavuze ko mu matora y’inzego z’ibanze arangiye abanyamakuru bitwaye neza mu kumenyekanisha ibikorwa by’amatora, akifuza ko no mu matora azakurikira byazagenda bityo.

Yagize ati “Nta nenge yabonetse mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda, kandi iyi mikorere myiza niyo twifuza ko ikomeza.”

Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC avuga ko hari ubwo itangazamakuru rivuga ibikorwa by’amatora mbere no mu gihe cy’amatora, nyuma yayo ntirigaragaze uko abaturage babibona.

Mbungiramihigo agasaba Abanyamakuru ko na nyuma y’amatora bajya bamanuka bakegera abaturage kugira ngo bumve ibyo banenga, n’ibyo bashima mu matora.

Peacemaker MBUNGIRAMIHIGO, umuyobozi w'inama nkuru y'itangazamakuru.
Peacemaker MBUNGIRAMIHIGO, umuyobozi w’inama nkuru y’itangazamakuru.

Abanyamakuru bagaragaje impungenge ya bamwe mu bahagarariye Site z’itora (aho abantu batorera haba hagizwe n’ibyumba by’itora binyuranye) banze ko bakurikirana ibarurwa ry’amajwi, no kubangamirwa bya hato na hato byagiye bigaragara.

Kuri izi mpungenge, impande zose zari mu biganiro zemeranyijwe ko hadakwiye kubaho kwishishanya hagati y’abanyamakuru n’izindi nzego izo arizo zose.

Bamwe mu bayobozi ba MHC, Komisiyo y'igihugu y'amatora, Minaloc, n'abanyamakuru.
Bamwe mu bayobozi ba MHC, Komisiyo y’igihugu y’amatora, Minaloc, n’abanyamakuru.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kigali

en_USEnglish