Digiqole ad

Abikorera bakwiye kubyaza umusaruro ubutaka dufite ku cyambu cya Djibouti-Kagame

 Abikorera bakwiye kubyaza umusaruro ubutaka dufite ku cyambu cya Djibouti-Kagame

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru.

Kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro n’abanyamuru cyasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh yarimo mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abikorera kubyaza umusaruro ubutaka bwa Hegitari 20 u Rwanda rufite ku cyambu cyo muri Djibouti.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru.

Mbere y’ikiganiro n’abanyamakuru, Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB n’urwego rushinzwe icyambu cya Djibouti (Djibouti Port authority) basinye amasezerano azafasha u Rwanda mu kubyaza umusaruro icyambu cya Djibouti, by’umwihariko ubutaka bwa Hegitari 20 Djibouti yahaye u Rwanda mu 2013.

U Rwanda kandi rukaba narwo rwashyikirije Djibouti ibyangombwa by’ubutaka bwa Hegitari 10 rwabahaye mu gice cy’inganda cy’Umujyi wa Kigali (Special Economic Zone).

Nyuma yo gusinya ariya masezerano, Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ko ariya maserano ndetse n’uruzinduko rwa Perezida Djibouti Ismail Omar Guelleh ngo bigaragaza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Tunejeje no gukomeza gukorana n’abavandimwe bo muri Djibouti, no gukomeza imikoranire y’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bishingiye ku bikorwa binyuranye bigiye kuba (mu minsi iri imbere) n’umubano dufitanye.”

Avuga ku buryo ubutaka Djibouti yahaye u Rwanda bwabyazwa umusaruro, Kagame yavuze ko hari imirimo myinshi yakorerwa kuko ari ubutaka buri kucyambu kiri ku nyanjya, kandi bwegeranye n’izingo ry’Uburasirazuba bwo hagati, ibihugu by’abarabu n’isi muri rusange.

Yagize ati “Djibouti iri ahantu heza, ku nyanja, kandi dukora ubucuruzi n’ibikorwa byinshi binyura mu nyanja, buriya butaka rero turamutse tubukoreshejwe neza bwadufasha muri byinshi.”

Perezida Kagame na mugenzi we Omar Guelleh baganira n'abanyamakuru.
Perezida Kagame na mugenzi we Omar Guelleh baganira n’abanyamakuru.

Kagame yavuze ko buriya butaka bwa Hegitari 20 bushobora kunyuzwaho ibicuruzwa biva cyangwa biza mu Rwanda.

Yavuze ko buramutse butunganyijwe neza, hajya hakirirwa ibicuruzwa bije mu Rwanda, hanyuma indege zikabipakira zikabizana, bityo igihe ibicuruzwa byamaraga mu nzira kikagabanyuka. Gusa, ngo birasaba ko hatezwa imbere ubwikorezi bw’imizigo mu ndege.

Ati “Turashaka ko urugaga rw’abikorera rufata iya mbere, Guverinoma izaza nk’umufatanyabikorwa muri ibi bikorwa,…hakomezwa imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Djibouti, n’inzego z’abikorera z’ibihugu byombi.”

Ku rundi ruhande, Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh yavuze ko yanejejwe n’ibiganiro ku mishinga n’imikoranire mu nzego zinyuranye cyane cyane iz’ubukungu.

Minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi kandi nazo zasinye amasezerano y’imikoranire muri rusange, ngo azakurikirwa n’andi masezerano yihariye mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Francis Gatare, umuyobozi wa RDB n'umuyobozi w'ikigo gishinzwe icyambu cya Djibouti basinye amasezerano.
Francis Gatare, umuyobozi wa RDB n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe icyambu cya Djibouti basinye amasezerano.
Ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga bamaze gusinya amasezerano, Louise Mushikiwabo w'u Rwanda na Mahmoud Ali Youssouf wa Djibouti.
Ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bamaze gusinya amasezerano, Louise Mushikiwabo w’u Rwanda na Mahmoud Ali Youssouf wa Djibouti.
Perezida Paul Kagame yanaherekeje Omar Guelleh ku kibuga cy'indege atashye.
Perezida Paul Kagame yanaherekeje Omar Guelleh ku kibuga cy’indege atashye.

Photo: Urugwiro

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Abatazi Djibuti ukuntu iyobowe bazajye muri google barebe.

  • Natwe rero tubonye abadusura.Uyu munyagitugu wajujubije abaturage ahubwo tugomba kumwamagana.

  • The Constitution of the republic of Rwanda says that it is not permitted to cede or exchange part of the territory of Rwanda or join to Rwanda part of another county without the consent of the people by referendum . Apparently, Some Rwandan leaders consider themselves to be above the constitution . God have mercy.

Comments are closed.

en_USEnglish