Bahufite utoza Espoir BBC avuga ko hakiri kare ngo bizere

Mu mpera z’icyumweru gishize, Espoir BBC yatsinze IPRC-Kigali BBC 79-71, bituma ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona, ariko umutoza wayo John Bahufite ngo abona hakiri kare kwizera kwisubiza igikombe. IPRC-Kigali niyo yayoboye mu duce dutatu twa mbere tw’umukino. Agace ka mbere karangiye IPRC ifite amanota 25-18 , aka kabiri karangira ku manota 49-34, naho aka gatatu […]Irambuye

Team Rwanda yatumiwe muri tour “Vuelta a Colombia”

Nyuma yo kwitwara neza muri “Grand Tour d’Algerie” ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” yatumiwe muri “Vuelta a Colombia”. Kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize, Areruya Joseph yegukanye agace kitwa “Circuit International de Constantine” rimwe mu masiganwa agize Grand Tour d’Algerie, akoresheje 2h44’12” ku ntera ya Km 105 akurikirwa na Abelouache Essaïd […]Irambuye

Abayobozi bashya ba MIGEPROF ngo buje guhangana n’ikibazo cy’abana bo

Kuri uyu wa 24 Werurwe 2016, abayobozi bashya ba Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) n’abo basimbuye bahererekanyije ububasha ku mugaragaro, intego ngo ikaba ari ugukomeza umuryango no guhangana n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda. Hashize hafi icyumweru uwari Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa n’umunyamabanga bakoranaga Umulisa Henriette bakuwe kuri iyi mirimo na Perezida wa Repubulika. […]Irambuye

Basketball: IPRC-Kigali na Espoir BBC mu mukino wo kurwanira umwanya

Espoir Basketball Club iyoboye urutonde rwa Shampiyona ya Basketball mu Rwanda by’agateganyo, igiye guhura na IPRC-Kigali ya kane ku rutonde, mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatanu. Bahufite John n’abasore be batifuza gutakaza umwanya wa mbere, bazahangana na IPRC-Kigali itozwa na mugenzi we Buhake Albert. Espoir BBC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Patriots […]Irambuye

Gakenke: Bakiranye Kagame urugwiro, bamusaba imihanda, ivuriro, …arabibemerera

*Imihanda bakora naje, ntabwo aribyo, *Abayobozi barya ibyagenewe gufasha abaturage turabahagurukira vuba, *Ivuriro rya Gatonde ryemerewe abaturage mu 1999 hari na bamwe muri mwe ryemewe mutaravuka, *Abayobozi mujye murangiza ibibazo igihe abo mwandikeye batabikemuye, nyuma na bo bazajya babibazwa. Kuri uyu wa kane, ibihumbi by’abaturage baturutse mu mirenge 11 y’Akarere ka Gakenke, n’imirenge y’uturere bihana […]Irambuye

Plan International-Rwanda irahangana n’ihoterwa mu nkambi z’impunzi

Plan International-Rwanda yishimira ko imaze gufasha impunzi z’Abarundi n’iz’Abanye-Congo nyinshi kuva batangira gukorera mu nkambi z’impunzi, ngo ubu bagiye kurushaho kwegereza ibikorwa bibyara inyungu impunzi, banakomeza kurwanya ihohoterwa mu nkambi z’impunzi. Mu nama yayihuje n’abafatanyabikorwa bayo, Plan International-Rwanda yatangaje ko kuva itangiye gukorera mu nkambi z’impunzi mu mwaka wa 2014, ubu ngo bamaze kwakira no […]Irambuye

Dusabye imbabazi abakozi 172 tutahembeye igihe – Kaminuza y’u Rwanda

*Muri Kaminuza y’u Rwanda haravugwa ibibazo byo kudahembera igihe abakozi bamwe; *Kaminuza ngo yagize ikibazo cy’amafaranga byatumye bimwe bitishyurwa ku gihe; *Gusa, Ubuyobozi bwa Kaminuza buti “Abo byagizeho ingaruka tubasabye imbabazi”. Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) buvuga ko ikibazo cyo kudahemba abakozi bamwe no kutishyurira igihe ibigo bimwe na bimwe bakorana byatewe n’uko aho […]Irambuye

CNLG yasabwe kujya ikurikirana neza ibibazo by’abagenerwa bikorwa bayo

Komisiyo y’ubumwe no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasabye Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” kujya igaragaza ibibazo yagize bituma idakemura ibibazo by’abagenerwabikorwa boyo ku gihe. Ibi byagarutsweho ubwo Komisiyo y’ubumwe no kurwanya Jenoside mu Nteko yari yatumije CNLG kugira ngo isobanure ibibazo byasohotse muri raporo y’umugenzuzi . CNLG yavuze ko yakiriye ibibazo […]Irambuye

Umukinnyi wa Basketball yakomerekeye mu bitero by’i Brussels

Umukinnyi wa Basketball, umubiligi Sebastien Bellin ufite inkomoko muri Brazil, wakomerekeye bikomeye mu bitero by’iterabwoba byabereye ku kibuga cy’indege cy’i Brussels ku buryo agiye kubagwa amaguru. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Werurwe 2016, nibwo ku kibuga cy’indege cya Zaventem cy’i Brussels mu Bubiligi, no kuri Metro ya Maelbeek. Ibi bitero by’iterabwoba […]Irambuye

Girubuntu Jeanne d’Arc arashakwa n’ikipe yo mu Bwongereza

Ubuyobozi bw’ikipe yo mu Bwongereza ikina umukino wo gusiganwa ku magare “Matrix” yatangaje ko ishaka Umunyarwandakazi Girubuntu Jeanne d’Arc umukobwa ukinira ikipe y’u Rwanda wenyine kugeza ubu. Matrix yemewe nk’ikipe y’ababigize umwuga n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi (UCI) mu mwaka ushize, muri uyu wa 2016 ikaba aribwo igomba gutangira imikino ku rwego rw’umugabane w’Uburayi. Team […]Irambuye

en_USEnglish