Digiqole ad

Gakenke: Bakiranye Kagame urugwiro, bamusaba imihanda, ivuriro, …arabibemerera

 Gakenke: Bakiranye Kagame urugwiro, bamusaba imihanda, ivuriro, …arabibemerera

*Imihanda bakora naje, ntabwo aribyo,

*Abayobozi barya ibyagenewe gufasha abaturage turabahagurukira vuba,

*Ivuriro rya Gatonde ryemerewe abaturage mu 1999 hari na bamwe muri mwe ryemewe mutaravuka,

*Abayobozi mujye murangiza ibibazo igihe abo mwandikeye batabikemuye, nyuma na bo bazajya babibazwa.

Kuri uyu wa kane, ibihumbi by’abaturage baturutse mu mirenge 11 y’Akarere ka Gakenke, n’imirenge y’uturere bihana imbibi nk’uwa Rugendabari muri Burera, uwa Base muri Rulindo, n’abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyaruguru bakoraniye mu kibuga cya Nemba, bakirana Perezida Paul Kagame urugwiro rudasanzwe, bamugezaho ibibazo kandi ahava abikemuye. Kagame yikomye cyane abayobozi barya imfashanyo zigenewe abaturage.

Kagame asuhuza abaturage bari baje kumwakira ari benshi.
Kagame asuhuza abaturage bari baje kumwakira ari benshi.

Wari umwanya ku baturage b’Akarere ka Gakenke wo kumurikira Perezida Kagame imihigo besheje, kumubyinira, kumutura ibisigo no kumwereka ko bishimiye byinshi amaze kubagezaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ubu gatuwe n’abaturage 338 234, Deogratias Nzamwita yagaragarije Perezida byinshi Akarere kamaze kugeraho birimo umutekano usesuye, ndetse n’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza.

Akarere ka Gakenke ubu ngo kamaze guhuza ubutaka bwa Hegitari (Ha) 46 000 zihingwaho ibigori, ingano, inanasi, Marakuja, kawa n’ibindi, ariko ngo harabura Ha 8000 z’amaterasi.

Nzamwita mu izina ry’abaturage kandi yashimiye Perezida kuba ubu abagera kuri 15.2% bafite umuriro w’amashanyarazi bavuye hafi kuri 1%, kandi ngo aya mashanyarazi bayabyaje umusaruro ku buryo hahanzwe imirimo mishya igera ku 19 691.

Mu burezi, aho gahunda y’uburezi kuri bose itangiriye, Gakenke ifite ibigo by’amashuri yisumbuye 56 bya Leta na bitanu (5) byigenga, bivuye kuri 14; amashuri  abanza yo ngo ni 116.

Akarere ka Gakenke kandi ngo kitabira ubwisungane mu kwivuza bugera ku kigero cya 91.71%, ariko ngo ntibihagije kuko bagomba kugera 100% nk’uko umuyobozi wako yabivuze.

Nubwo ibyiza ngo bamaze kugeraho ari byinshi, Deogratias Nzamwita yagaragarije Perezida ko Akarere kagihura n’ikibazo cy’ubuhahirane kubera kutagira imihanda, bityo asaba ko Gakenke na yo yakubakirwa imihanda muri gahunda ya ‘feeder roads’, ikorera mu tundi turere tw’igihugu.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Gakenke kandi yasabye ko bahabwa ikigo cyigisha imyuga kuko bafite abana benshi bitabira uburezi ku kigero cya 99.2%, ariko babaka batabona amahirwe yo kwiga imyuga.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage bari bateraniye ku kibuga cy’Umurenge wa Nemba mu kagari ka Mucaca mu mudugudu wa Gatare, ko yishimiye kuba yaje kuganira uko bakomeza kubaka igihugu, kandi abasaba gufatanya n’abayobozi.

Ati “Nubwo hari byinshi bikeneye gukorwa, hari n’ibyo mu maze kugeraho mu mbaraga zanyu, ndabashimira. Ngira ngo nabasabe ko twubakira kuri ibyo bimaze kugerwaho tukagera no ku bindi dutegereje, kandi harimo byinshi bishoboka twanageraho vuba, akenshi bitinzwa n’ibitari ngombwa, imikorere itari myiza, itihuta.”

 

Kagame yanenze cyane uko abayobozi baherana amafaranga agenewe kwishyura abaturage

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’abaturage bimuwe ahari hagiye kunyuzwa ibikorwaremezo by’umuriro w’amashanyarazi ariko imyaka ikaba yari ibaye ine batarishyurwa.

Yavuze ko nubwo bumvise ko agiye gusura aka Karere bakayazana, ngo abari bamaranye imyaka ine Miliyoni 62 zagombaga kwishyurwa abaturage nk’inguranye y’ibyabo bagomba kubibazwa hakamenyekana impamvu byatinze, ndetse bakanatanga inyungu y’imyaka ine bayamaranye kuko ngo bigaragara ko bari bayafite.

Ibyo byo gukorera ku jisho n’igitsure cy’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yongeye kubivugaho anenga uburyo aho agiye gusura babona yaje bakubaka imihanda hari hashize igihe kirekire barayemereye abaturage ntibayubake.

Imbaga y'abaturage yakiranye Perezida Kagame urugwiro.
Imbaga y’abaturage yakiranye Perezida Kagame urugwiro.

 

Perezida Kagame ubwe yabajije impamvu ivuriro rya Gatonde ritubakwa

Perezida wa Repubulika ubwe, yabajije impamvu ivuriro rya Gatonde, ryemewe mu mwaka wa 1999, ariko n’ubu rikaba ritarubakwa. Perezida yagize ati “Hari ibintu byinshi ntashobora kumva, nk’ibyasezeranyijwe mu 1999, bamwe bari hano bataravuka ndabona n’ubu bitarakunda, nk’Ivuriro ryo muri Gatonde ryasezeranyijwe muri 99 kuki ritubakwa?”

Yahize asaba Minisiteri y’Ubuzima kugira icyo ivuga, maze Dr Ndimubanzi Patrick Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima, avuga ko muri Gakenke hari amavuriro abiri, ariko n’iryo rihita rybakwa.

Perezida Kagme yongeye kunenga cyane abayobozi badakemura ibibazo kubera ko ngo hari inzego bandikiye ntizagira icyo zikora. Yemereye Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke kujya aza kumubwira uko ibyo yabemereye birimo gukorwa “direct” nta handi abanje kunyura.

Ati “Ndaza guhangana n’abatuma ibintu bidakorwa, iyo ibintu bidashoboka biba byumvikana ariko iyo ibintu bishoboka nta mpamvu yo kubitinza.”

Perezida kandi yemereye abaturage b’Akarere ka Gakenke gukomeza kubafasha muri byinshi birimo ubuhinzi n’ubworozi, ariko abasaba ko uruhare rwabo mu gukora rugaragara na Leta igakora ibyayo.

Ati “Namwe rero ndabasaba ko mu mikorere twarushaho gukora neza, tugakora ibidufitiye inyungu, … na none birasaba kuzuzanya… Mugakora uko mushoboye, mugakora neza,…Tudakoze dutyo twahora twifuza, ntabwo twagera ku byo twifuza kugeraho.”

 

Kagame yemereye Gakenke kuzamura umubare w’abafite amashanyarazi

Ku mubare w’abafite umuriro w’amashanyarazi, Perezida Kagame yavuze ko 15% bakiri bake cyane, ndetse abasezeranya gukora ibishoboka byose mu Karere ka Gakenke bakabona umuriro ari benshi.

Ku byerekeranye n’ikibazo cy’imihanda, Kagame yavuze ko mu gihe muri Gakenke barwana no kubaka imihanda ya Feeder Roads y’igitaka ahandi bakataje bubaka kaburimbo, asaba Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Musoni James kugira icyo abivugaho.

Aha, Minisitiri Musoni James yavuze ko hateguwe Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1 000 000 000 Frw) yateganyirijwe gukora indi mihanda hano muri Gakenke, nyuma y’uwa km 30 wubatswe muri Janja.

Mu gusoza, Perezida yababwiye ko imihanda, amashanyarazi, amavuriro, iby’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bakeneye aza kubikemura, ku buryo na bo ngo nibabishyiramo imbaraga baza kubona impinduka vuba.

Abemerera kuzongera kubasura akareba aho bigeze, na bo abasaba gukomeza gushyireho akabo nk’uko babikoze bigatuma akarere ka Gakenke kagira umutekano katahoranye mu bihe by’Abacengezi.

Perezida yishimiye urugendo rwa mbere akoze yegera abaturage muri uyu mwaka wa 2016.
Perezida yishimiye urugendo rwa mbere akoze yegera abaturage muri uyu mwaka wa 2016.
Abaturage bamwakiranye urugwiro bacinya akadiho.
Abaturage bamwakiranye urugwiro bacinya akadiho.
Bari benshi baje kumva impanuro no kwirebera Paul Kagame.
Bari benshi baje kumva impanuro no kwirebera Paul Kagame.
Senderi International Hit ukunze kujya ahantu Perezida aba yasuye agashyushya abaturage mu ndirimbo ze zikundwa na benshi.
Senderi International Hit ukunze kujya ahantu Perezida aba yasuye agashyushya abaturage mu ndirimbo ze zikundwa na benshi.
Abaturage baje kubyinana nawe.
Abaturage baje kubyinana nawe.
Abantu bari benshi bigaragara.
Abantu bari benshi bigaragara.
Ari hagati yabo, yahagaze arabasuhuza.
Ari hagati yabo, yahagaze arabasuhuza.
Benshi baba bifuza no gukora kuri Perezida ariko abamurinda ntibabyemera.
Benshi baba bifuza no gukora kuri Perezida ariko abamurinda ntibabyemera.
Abaturage ba Gakenke baje kwakira Perezida Kagame ari benshi.
Abaturage ba Gakenke baje kwakira Perezida Kagame ari benshi.
Amakoperative amurika ibyiza amaze kugeraho, nayo yari yaje kumushima.
Amakoperative amurika ibyiza amaze kugeraho, nayo yari yaje kumushimira.
Abana bato nabo bari baje kureba uwabahaye kwiga no kwivuza bitabagoye.
Abana bato nabo bari baje kureba uwabahaye kwiga no kwivuza bitabagoye.
Perezida yasabye Abanyagakenke gukomeza gukora cyane no gufatanya kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.
Perezida yasabye Abanyagakenke gukomeza gukora cyane no gufatanya kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.
Nubwo imvura yagwaga, bihanganye bumva impanuro za Perezida.
Nubwo imvura yagwaga, bihanganye bumva impanuro za Perezida.
Abakuru n'abato bati "twishimiye ibyiza tumaze kugeraho."
Abakuru n’abato bati “twishimiye ibyiza tumaze kugeraho.”
Umuhanzi, akaba n'umwuzukuru wa Rukara.
Umuhanzi, akaba n’umwuzukuru wa Rukara.
Bari benshi cyane
Bari benshi cyane
Abenshi mu Banyarwanda biganjemo urubyiruko
Abenshi mu Banyarwanda biganjemo urubyiruko
Bateze amatwi impanuro za Perezida Paul Kagame
Bateze amatwi impanuro za Perezida Paul Kagame
Muri ibi bihe by'imvura byaba byiza abaturage bitwaje imitaka yabo
Muri ibi bihe by’imvura byaba byiza abaturage bitwaje imitaka yabo
Perezida Paul Kagame yasize atanze umurongo wo gukemura ibibazo yagaragarijwe
Perezida Paul Kagame yasize atanze umurongo wo gukemura ibibazo yagaragarijwe

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ahoooo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Abaturage ni abana beza!

    • Nabana beza kuko bagukunda none ejo bakaguhinduka.

      • Nibyo koko, aya mafoto ntaho ataniye naya Habyarimana muri za 1989 cyangwa Kayibanda muri 1968.Wagirango abategura ibi birori bareba amafoto ya kera mu gupanga abaturage gusa usibyeko ubu abasoda baboneka cyane kumafoto ari benshi.

  • Bravo to our President! Urukundo ukunda abo uyobora Imana izarukwiture inshuro nyinshi. Aya ni amahirwe Akarere kacu kagize, with you we’ll perform! We love you so much

    • ahooo!!natebuke nyamasheke natwe barwiyemezamirimo twaratagagangaye twishyuza akarere kdi ibyo twakoze bigaragara kdi ari nibikorwa byiterambere.

  • Umusaza wacu arasobanutse najyeregeze atoze nabandi gusubiza ibibazo byabaturage bitamutegereje kuko bo bigize aba boss

  • Uyu mugabo nkunda udushya twe iyageze imbere ya micro imbere yabantu.Ati ba minister bibera mumahanga ati narihanganye none byarananiye.Umuntu akibaza niba nta nama za gournement ziba buri cyumweru kandi ziyobowe nawe cyangwa wawundi yafashe icyemezo cyokwirukana mwijoro ngo kuko atagiye kwakira abantu bomuri EAC kukibuga none ejo imbere yabaturage ati sinumva ukuntu ministeri igitumiza imbuto hanze kandi harubushakashatsi bukorwa hano nkibaza niba icyo kibazo bigaragara ko azi haricyo yagikozeho mbere yokuza gutakira abaturage kandi aziko ntacyo babikoraho.Bimwe umuntu yabyita urwiyerurutso, kereka niba harabantu muri gvment batangiye kumurusha ingufu muri runo Rwanda.

    • @MUGABUMWE, UBANZA uri umushinwa utari umunyarwanda cg ni byabindi bita kwigiza nkana!!!!!Uyu mugabo uvuga ntabona micro 1 mu mwaka cg mu kwezi nkuko ushyaka kubivuga nubyo yaba yicuze ashatse micro na tv byahita bihagera akavuga icyo ashaka. IBYO NI BYABONDI UWUZE ICYO ANENKA INKA AVUGA NGO—Uyu mugabo ni umugabo kuko wowe ibyo uvuga ni inda yawe,reba nta nama watanze…ngo dusome icyatugirira akamaro mubyo wanditse, ntuzi no kunenga ngo tugire ngo wanenze imikorere ye…UBWO USHATSE KWEREKANA KO WOWE HARI ICYO UMURUSHA, naho abo muri gouvnment bamurusha, batamurushya wowe reba ko imfashanyo yakugezeho nako RATION/IPOSHO urye wicecekere.Uzi ko hari ibihugu byinshi abantu bamenya umuyobozi wabo kuri TV gusa? Aramutse abagendeye agasanga report itajyanye nibyo bakora ibiceceka gusa akabahishira cg agasiga bose abirukanye, anabasize muri prison ubutabera mukazabasangamwo niba bubayeho…. NAWE URAVUGA….

    • Abantu mwese muri kwibasire uyu wiyise Mugabumwe iyusomye ibyo bandika ntanahamwe usanga bagira icyo bungura kubasomyi basomye iki gitekerezo cya Mugabumwe.Yibajije impamvu ibintu byakagombye gukemurirwa ibukuru perezida aza kubwira abaturage ko nawe yibaza impamvu bitakozwe.Yongeye ati: Perezida avugako abaminister birirwa mugendo hanze none se bigize indakoreka kuburyo perezida aza kubwira rubanda kobamunaniye?

  • Bigaragara ko akaree ka Gakenke gafite icyo kazira, tujya tukibazaho bikaducanga ukumva utasubira kuhatura, sinibaza ukuntu ibibazo bizajya bikemuka aruko President yaje gusa kbsa. Our president bazaguheza munzira tu. Ariko nuko ntakundi turagushigikiye komerezaho, ariko nabayobora Gakenke bikubite agashyi ntiwahera muwambere uba uwnyuma ngo uzagere Secondaire ntibibaho. Turambiwe kuba abanyuma mumihigo

  • @Mugabumwe Pierre: Erega inda yuzuye urwango uyiha amata ikaruka amaraso, nari ngiye kugusubiza kubyo uvuze nsanga byaba ari uguta igihe. Naho ubundi Kagame akora ibyiza akanabikorera abamwanga n’indashima nkawe kandi abizi. Abantu nkawe kandi ntibazabuza ko akomeza guteza u Rwanda imbere kuko n’aho arugejeje si uko mwabishakaga cyangwa yabanje kubibasabira uruhushya. Ngaho komeza ujiginywe, twe abazi akamaro yagize n’ako afitiye abanyarwanda tuzakomeza tumushyigikire mubyo akora. Kandi uzareke kumukunda maze azajye arara adasinziriye kubera ibyo, sibyo?

  • I Nyabihu se ho ntiyahasuye? byifashe bite?

  • Feeder roads…apana FIDA roads

  • @ Reader: Bandika ” hapana” si ” apana” boss… Reka kwigira umwarimu ahubwo uvuge ku nkuru ubwayo nibyo byiza kuko nk’uko ubibona, nawe ibyo wakosorwa ntibibuze!

    • Twese twanditse mu rurimi gakondo byarushaho kumvikana kandi ndumva abashaka gutanga ibitekerezo byabo mu kinyamahanga bashobora kujya ku rubuga rw’ikinyamakuru muri izo ndimi.Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish