Digiqole ad

Plan International-Rwanda irahangana n’ihoterwa mu nkambi z’impunzi

 Plan International-Rwanda irahangana n’ihoterwa mu nkambi z’impunzi

Ibikorwa bya Plan International-Rwanda byibanda cyane kubana bato.

Plan International-Rwanda yishimira ko imaze gufasha impunzi z’Abarundi n’iz’Abanye-Congo nyinshi kuva batangira gukorera mu nkambi z’impunzi, ngo ubu bagiye kurushaho kwegereza ibikorwa bibyara inyungu impunzi, banakomeza kurwanya ihohoterwa mu nkambi z’impunzi.

Ibikorwa bya Plan International-Rwanda byibanda cyane kubana bato.
Ibikorwa bya Plan International-Rwanda byibanda cyane kubana bato.

Mu nama yayihuje n’abafatanyabikorwa bayo, Plan International-Rwanda yatangaje ko kuva itangiye gukorera mu nkambi z’impunzi mu mwaka wa 2014, ubu ngo bamaze kwakira no gufasha abana baba barahunze badaherekejwe cyangwa baraburanye n’ababyeyi babo 3 957 mu nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi, na 641 mu nkambi z’Abanye-Congo.

Hari n’abana baba barahuye n’ihohoterwa rinyuranye 199 mu nkambi ya Mahama, na
681 mu nkambi z’Abanye-Congo nabo ngo bafashijwe.

Plan International-Rwanda kandi ngo yakemuye ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina 509 mu nkambi z’Abanye-Congo na 189 mu nkambi z’Abarundi. Ndetse ifasha mu kwandikisha abana bavuka bagera ku 2 090 ku mpande zombi.

Marie Gladys Guerrier Archange, Umuyobozi wa Plan International-Rwanda avuga ko bishimira gukorera mu Rwanda, nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere, bagafatanya kubaka ubushobozi bw’igihugu.

Yagize ati “Impamvu nyamukuru y’iyi nama twagira ngo dusuzumire hamwe  imikorere yacu yo kurengera uburenganzira bw’umwana, ndetse no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, niba tubikora nk’uko bikwiye cyangwa se niba hari ibitagenda neza tubikosore, turebere hamwe icyo tugomba gukora.”

Minisitiri Seraphine Mukantabana ufite munshinga Ibiza n’impunzi yashimye ubufatanye bagirana na Plan international, ndetse abasabya kutareba ibijyanye n’uburenganzira gusa, ahubwo bagatangira no gufasha impunzi kubona icyo zikora, bazigisha nk’inyuga mito mito yajya ibafasha kugira icyo binjiza ndetse bagafasha n’abana kwiga neza.

Minisitiri Seraphine Mukantabana ushinzwe Impunzi no guhangana n'ibiza.
Minisitiri Seraphine Mukantabana ushinzwe Impunzi no guhangana n’ibiza.
Marie Gladys Guerrier Archange, Umuyobozi wa Plan International-Rwanda avugana n'abanyamakuru.
Marie Gladys Guerrier Archange, Umuyobozi wa Plan International-Rwanda avugana n’abanyamakuru.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish