Digiqole ad

Abayobozi bashya ba MIGEPROF ngo buje guhangana n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda

 Abayobozi bashya ba MIGEPROF ngo buje guhangana n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda

Kuri uyu wa 24 Werurwe 2016, abayobozi bashya ba Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) n’abo basimbuye bahererekanyije ububasha ku mugaragaro, intego ngo ikaba ari ugukomeza umuryango no guhangana n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda.

Jacqueline Kamanzi Masabo umunyamabanga uhoraho mushya muri MIGEPROF mushya ahererekanya ububasha n'uwo asimbuye Umulisa Henriette.
Jacqueline Kamanzi Masabo umunyamabanga uhoraho mushya muri MIGEPROF mushya ahererekanya ububasha n’uwo asimbuye Umulisa Henriette.

Hashize hafi icyumweru uwari Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa n’umunyamabanga bakoranaga Umulisa Henriette bakuwe kuri iyi mirimo na Perezida wa Repubulika. Bikavugwa ko baba barazize ikibazo cy’abana b’inzererezi gisa n’icyari cyarabananiye.

Mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati y’umunyamabanga uhoraho wa MIGEPROF mushya n’uwo yasimbuye, hatangajwe ko intego nshya ari ukurandura iki kibazo.

Jacqueline Kamanzi Masabo wagizwe umunyamabanga uhoraho mushya muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yashimiye Perezida wamugiriye ikizere akamushinga iyi mirimo.

Kamanzi Jacqueline yavuze ko ataje gukora ibidasawe, ahubwo ko azakomereza aho bagenzi be bari bagejeje dore ko yari anasanzwe akorana nabo bya hafi.

Uyu munyamabanga mushya yavuze ko nubwo azakomeza kwita ku burenganzira bw’umuryango, ngo cyane cyane azita ku kibazo cy’abana bo mu muhanda nk’uko gihangayikishije abantu benshi.

Uwo asimbuye, Umulisa Henriette ubu woherejwe gukora muri Komisiyo yo gusezerera no gubiza ingabo mu buzima busanzwe, nawe yashimiye Perezida wamuhinduriye imirimo, ndetse ashimira na bagenzi be bakoranye muri iyi Minisiteri.

Umulisa yabwiye ababasimbuye ko bafite akazi katoroshye kabategereje kuko ngo MIGEPROF ibamo ibibazo byinshi bijyanye n’iterambere ry’umuryango.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ntabwo numvise muvuga ibya Ministre mushya. Diane Gashumba,ko tumuzi nkumuntu wumunebwe, utajya yicyara muri biro, Uyu se azobona umwanya wo gufata dossier imwe ya Ministere ngo ayigeho, ayitangire igisubizo? Yewe tubitege amaso kabisa.

  • Nyuma yaho ibinyamakuru nka Umuvugizi bimwibasiye we na Jean Bosco Mutangana kumpamvu zo guc inyuma abo bashakanye, ndetse no kwinjyizwa mumanza n’ibi bitangazamakuru, yarabanje ahagarika imirimo ye yo muri Leta, ayobya uburari yigira mmuri za ONG, aratuzaho ngo yibagize ibyamuvuzweho, none arumva byaramaze kwibagirana, niko kwongera kugaruka ahagaragara.

    • Wabona yarahise yegura bitewe nibyo barikumwandikaho.Ahubwo abobantu bashinzwe guhitiramo perezida inyangamugayo zigomba kujya mumyanya umuntu yabizera?

    • Mitako iyo utunze urutoke undi , izisigaye zose ziba zireba WOWE!!!??????

      • Ibise uvuze bivuze iki ? Kuba Mitako yakwitunga izindi ntoki 4 zisigaye, ntibimugira umusambanyi niba atari we ! Ikigoryi !

        • Umuntu utinyuka kwita undi “ikigoryi” akanabyandika ku mugaragaro bintera kwibaza ku bwoko bw’uburere yahawe !! cyokora abakoresha ibitutsi akenshi nta “arguments” zifatika baba bafite muri débat! Niba uyu 2Pac uri ugirwa inama sigaho,reka gukomeretsa amatwi y’abasomyi b’iki kinyamaukuru dukunda cyane,Merci

Comments are closed.

en_USEnglish