Ikoranabuhanga mu gutanga ibyangombwa byo gucuruza imyaka
Ku mugaragaro, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yashyizeho urubuga www.ralis.minagri.gov.rw ruzafasha abakora ubucuruzi bwohereza cyangwa buvana umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu mahanga kubona ibyangombwa hifashishijwe ikoranabuhanga, MINAGRI ivuga ko bizorohereza abacuruzi bikanafasha mu kuzamura iterambere ry’ubucuruzi mu buhinzi.
Mu gihe cyashize kugira ngo umuntu abashe gukora ubucuruzi bwambuka imipaka mu bijyanye n’umusaruro w’ubihinzi n’ubworozi yagombaga kubanza kujya gusaba ibyangobwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ariko ubu hajeho kujya babona ibyangombwa hifashyishijwe ikoranabuhanga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Toni Nsanganira yavuze ko ikoranabuhanga rifasha mu gukomeza no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ku buryo bizagera ku cyerekezo u Rwanda rwifuza cy’uko iryo terambere ryagera ku 8.5% rivuye kuri 6-7% ryazamukagaho mu myaka 10 ishize.
Yavuze ko ubu buryo buzafasha korohereza ubucuruzi hakagabanuka n’amafaranga yokoreshwaga mu gushaka ibyangobwa.
Yagize ati “Urubuga rugamije kugeza amakuru ku bohereza cyangwa bavana ibicuruwa mu mahanga kandi rukazafasha abacuruzi kubona ibyongobwa, bakamenya n’amakuru ku buziranenge bw’ibyoherezwa mu mahanga.”
Nsanganira avuga ko mu gihe Isi igezemo umuntu atagomba kujya gutonda umurongo ashaka ibyangobwa, bityo ko urubuga Minagiri yashyizeho ruzafasha abacuruzi kubarinda gusiragira.
Yavuze ko ikoranabuhanga mu gutanga amakuru rizajyana no kuzuzanya n’irikoreshwa mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Ibyo ngo bijyanye na gahunda y’imyaka itanu Leta y’u Rwanda yihaye yo gukoresha ikoranabuhanga mu guhindura ubukungu, mu bikorwa by’iterambere nk’ubucuruzi, nibura nyuma y’iminsi ibiri umucuruzi yamaze kuzuza ibyo asabwa yicaye imbere ya mudasobwa, azajya asubizwa ko ibyangombwa bye byuzuye.
Toni Nsanganira yavuze kandi ko muri gahunda y’ubucuruzi, u Rwanda rwifuza kugera ku kigero cya 28% kuko rukiri kuri 19%.
U Rwanda ngo rufite gahunda yo kugabanya ibituruka mu mahanga, nibura bikaba byaguma hagati ya 16 -17% iryo koranabuhanga rizabafasha gutanga ibyangombwa ngo rizanabafasha kubigabanya.
Nsanganira ati “Ikoranabuhanga ni ryo pfundo ryo kugira ngo iterambere rigerweho, nk’uko u Rwanda rwifuza ubukungu bushamikiye ku bumenyi, ubwo bumenyi ntitwabugeraho tudafite ikoranabuhanga.”
Abacuruzi 200 bamaze kwiyandikisha muri iyi gahunda, ngo babona ari uburyo bworoshye buzajya bubafasha gukora ubucuruzi bwobo ku buryo bwihuse.
Hakizimana Emmanuel wari uhagarariye isosiyete yitwa Britam yadutungarije ko gukoresha ubwo buryo bw’ikoranabuhanga byoroshye kuko bitabasaba amafaranga yo gutega bajya kuri Ministeri kandi ntibate n’umwanya kuko bazajya babikora bari aho bakorera akazi.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW