Uganda: Amb. Najuna wari ushinzwe imishinga y’Umuhora wa Ruguru yapfiriye mu ndege
Amakuru y’urupfu rwa Amb Najuna Njuneki by’umwihariko yari ashinzwe abaturage ba Uganda baba hanze (Diaspora) n’imishinga yo mu muhora wa Ruguru (Nothern Corridor) muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, yamenyekanye ku cyumweru bivugwa ko yapfiriye mu ndege ataragera imuhira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yatangarije The Daily Monitor ko Ambasaderi yavuye ku ntebe yari yicayeho mu ndege, yikubita hasi, ntihagira ubimenya baza kumusanga yapfuye.
Amb. Njuneki yari avuye mu nama ya Diaspora y’abanya Uganda baba mu Burayi bw’Amajyaruguru yaberaga i Stockholm muri Swede, bivugwa ko baganiriye ibijyanye n’ishoramari.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yavuze ko ari inkuru mbi kuri Leta ya Uganda kubura umuntu wari umukozi cyane.
Umurambo wa Amb Njuneki wakiriwe ku kibiga cy’indege cya Johannesburg, ngo Ambasade ya Uganda mu mujyi wa Pretoria ni yo izakomeza kuba iwufite ikanakoresha ibizamini byawo mbere y’uko indage izawuvana muri Africa y’Epfo iwujyana i Kampala ku wa gatatu w’iki cyumweru.
Amb. Njuneki abaye umuyobozi ukomeye wa kabiri muri Uganda upfiriye mu ndege kandi yari yinjiyemo ari muzima nyuma ya Gen Aronda Nyakairima wari Minisitiri w’Ibibazo by’Imbere mu gihugu na we yaguye mu ndege tariki ya 2 Nzeri 2015 ubwo yari avuye muri Koreya y’Epfo ajya Dubai kugira ngo atahe muri Uganda.
UWANYIRIGIRA Josiane
UM– USEKE.RW
3 Comments
Imfu zumuru Uganda nazontizisobanutse.
ntabwo bishoboka babeshye utaragenda mu ndege nigute se umuntu yikubita hasi mu ndege agahita apfa ese haba hari ahandi byabaye mutubwire ????? ni hakorwe iperereza ku kibyihishe inyuma thxxxxxxxxxxxxxx
Ntabwo bishoboka. Nta Camera? YARI WENYINE KU NTEBE? Ni gute umuntu ahita yitura hasi atabanje kugaragaza kumererwa nabi? Ubu si uburozi ni ubutaraza. Uganda bamaze kuba aba EXPERT mu kuroga abagiye kujya mu ndege. ABASIGAYE MURYE MURI MENGE.