Digiqole ad

Rwanda: Nta gikozwe ubushyuhe bwazamuka kugera kuri dogere 2.5°C muri 2050

 Rwanda: Nta gikozwe ubushyuhe bwazamuka kugera kuri dogere 2.5°C muri 2050

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ibidukikije n’Umutungo Kamere ubwo yasozaga inama yiga ku mihindagurikire y’ikirere i Kigali yiswe 28th Meeting of the Parties to the Montreal Protocol

*U Rwanda mu bihugu 80 byemeje burundu Amasezerano y’i Paris

U Rwanda rwinjiye mu mubare w’ibihugu bisaga 80 byo hirya no hino ku Isi byamaze kwemeza burundu Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe, ni mu gihe Minisiteri y’Ibidukikije n’Umutungo kamere ivuga ko mu Rwanda, ubushyuhe bwazamutse ku gipimo mpuzandengo cya dogere Celsius 1.4 (1.4°C) kuva mu mwaka wa 1970, nta gikozwe, igipimo cyazamuka kugera kuri dogere Celsius 2.5 bitarenze umwaka wa 2050.

Dr Vincent Biruta Minisitiri w'Ibidukikije n'Umutungo Kamere ubwo yasozaga inama yiga ku mihindagurikire y'ikirere i Kigali yiswe 28th Meeting of the Parties to the Montreal Protocol
Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ibidukikije n’Umutungo Kamere ubwo yasozaga inama yiga ku mihindagurikire y’ikirere i Kigali yiswe 28th Meeting of the Parties to the Montreal Protocol

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Minisiteri y’Ibidukikije n’Umutungo Kamere, riravuga ko u Rwanda rwemeje burundu Amasezerano mpuzamahanga agena uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira izamuka ry’igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi, kikaguma hasi ya dogere Celsius ebyiri (2°C), ariko intego ikaba ko iki gipimo kigera hasi ya dogere Celsius imwe n’igice (1.5°C).

Iri tangazo rivuga ko u Rwanda nka kimwe mu bihugu byibasiwe n’imihindagurikire y’ikirere, rushishikajwe no gushyiraho ingamba zo kugabanya imyuka yangiza ikirere ndetse no kurushaho kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Amasezerano y’ i Paris atanga umurongo wo kugera kuri izi ntego binyuze mu bufatanye bw’Umuryango Mpuzamahanga no gushyigikira ibihugu byibasiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Amasezerano y’i Paris yagizwe itegeko mu Rwanda binyuze mu Iteka rya Perezida Ryemeza Burundu Amasezerano y’i Paris ashamikiye ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye Yerekeye Imihindagurikire y’Ibihe.

Ku wa 6 Ukwakira 2016, u Rwanda rwagejeje ku Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon inyandiko igena iyemezwa ry’aya Masezerano. Iyi nyandiko yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo.

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rutewe ishema no kwemeza burundu Amasezerano y’I Paris.

Ati: “Dutewe ishema no kwemeza burundu Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe. Twizeye ko ubufatanye bw’amahanga buzafasha kugabanya igipimo cy’ubushyuhe bw’Isi kikaguma hasi ya dogere Celsius 1.5.”

Mushikiwabo avuga ko binyuze mu Kigega cyo gutera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije (FONERWA), u Rwanda ruri kwereka amahanga ko iyo imishinga yo muri uru rwego icunzwe neza bifasha mu guhanga akazi ndetse no kubaka ubudahangarwa bw’abenegihugu ku mihindagurikire y’ibihe.

Ati “Twiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu ndetse n’inshuti mu rugendo twiyemeje rwo kugera ku iterambere rirambye kandi ritangiza ibidukikije.”

Amasezerano y’i Paris yemejwe mu gihe ibihugu byitegura guhurira i Marrakech mu nama ya 22 y’Ibihugu byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yerekeranye n’imihindagurikire y’ibihe (COP22).

Ibihugu bisaga 150 byari i Kigali, tariki ya 14 Ukwakira 2016 byateye indi ntambwe mu rugamba rwo kurengera ikirere, ubwo byemezaga ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal ajyanye no kugabanya imyuka yangiza ikirere yitwa ‘hydrofluorocarbons’ (HFCs) isanzwe ikoreshwa mu byuma bikonjesha n’ibitanga umwuka.

Mu Rwanda, ubushyuhe bwazamutse ku gipimo mpuzandengo cya dogere Celsius 1.4 (1.4°C) kuva mu mwaka w’1970.

Mu gihe nta gikozwe, iki gipimo cyazamuka kugera kuri dogere 2.5 bitarenze umwaka wa 2050.

U Rwanda rwatangiye kugerwaho n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe n’izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi, harimo amapfa ndetse n’imyuzure ikunze gutera inkangu mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abari bahagarariye ibihugu byabo muri iyi nama ya Dr Vincent Biruta Minisitiri w'Ibidukikije n'Umutungo Kamere ubwo yasozaga inama yiga ku mihindagurikire y'ikirere i Kigali yiswe 28th Meeting of the Parties to the Montreal Protocol batashye banyuzwe
Abari bahagarariye ibihugu byabo muri iyi nama ya Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ibidukikije n’Umutungo Kamere ubwo yasozaga inama yiga ku mihindagurikire y’ikirere i Kigali yiswe 28th Meeting of the Parties to the Montreal Protocol batashye banyuzwe

UM– USEKE.RW

en_USEnglish