Digiqole ad

Abayisiramu baje kurushanwa gusoma Qur’an basuye urwibutso rwa Gisozi

 Abayisiramu baje kurushanwa gusoma Qur’an basuye urwibutso rwa Gisozi

Abitabiriye Amarushanwa yo gusoma Qur’an basuye urwibutso rwo ku Gisozi

Abayisiramu bari mu Rwanda kwitabira amarushanwa yo gusoma Qur’an (Ikorowani) basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka y’u Rwanda n’uko Jenoside yakozwe.

Abitabiriye Amarushanwa yo gusoma Qur’an basuye urwibutso rwo ku Gisozi

Sheikh Niyitanga Djamidu uhagarariye itsinda ritegura amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma Qur’an,  ribera mu karere ka Gicumbi, avuga ko Islam ari idini ryigisha gutanga amahoro,  n’ubumwe.

Mu nyigisho za Islam ngo nta muntu wemerewe guhungabanya mugenzi we yitwaje idini cyangwa ubwoko, ndetse izi nyigisho zatanzwemo inama ku bana bari bagiye ku rwibutso kuri uyu wa kane.

Sheikh Niyitanga yavuze ko kuzana abana bari mu marushanwa, gusura urwibutso rwa Jenoside bigamije kubigisha uburyo abanyuranije n’inzira ya Islam bo batagomba kuzitwara nkabo.

Amarushanwa  yo gusoma Qur’an kuri iyi nshuro agiye kuba ubwa gatandatu mu karere ka Gicumbi, yitabiwe n’abanyeshuri 43 barimo abanyamahanga 19 baturutse mu bihugu 11. Bazamara iminsi itanu barushanwa nyuma hazatangazwe uwabaye uwa mbere.

Uretse Abanyarwanda, abandi bazahatana bavuye mu bihugu bya Uganda, Tanzania, Ethiopia, U Burundi, Sudani y’Epfo, Malawi, Congo Kinshasa, Mozambique, Kenya, Zanzibar.

Sheikh Mbarushimana Surayimani, Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda avuga ko kuzana abana ku rwibutsio rwa Gisozi, ari uburyo bwo kubereka ibikorwa bibi byaranze kudatanga amahoro, mu gihe Islam bisobanura amahoro.

Yavuze ko Qur’an isaba kwitandukanya n’abaranzwe n’ubugome bakavutsa ubugingo bagenzi babo.

Ati: “Qu’ran ni igitabo gitagatifu gikubiyemo amahame ya Islam, uyisoma agomba kurangwa n’amahoro, ufata Qu’an agomba kuba ikitegererezo, aho yabona ibikorwa bibi ntagomba kubyemera.”

Yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bibabera isomo rihagije, Abasilamu bavuye mu bindi bihugu bakazabyamagana no mu bihugu bakomotsemo.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi
Bamwe muri aba Basilamu baturutse mu karere ka Gicumbi
Sheikh Mbarushimana Surayimani, ni Umujyanama wa Moufti w’u Rwanda

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

1 Comment

  • Ariko nibarize ababizi neza muzansobanurire: intego y’ayo marushanwa ngo yo gusoma Korowani ni iyihe? Nkeka ko kuyisoma vuba no kuyumva ari ibintu bibiri bitandukanye. Impungenge zange zikaba mu guhembera ubufana/fanatism (cyane ko bikoreshwa abana, btaragira ubushishozi buhagije) aribyo birangira bibyaye ubutagondwa!

Comments are closed.

en_USEnglish