Episode 63…….Nakomeje kumureba mu maso nongera ndeba na badge yanjye haciyemo nk’iminota itatu. Njyewe – “Jane?” Ngihamagara Jane yahise yikanga arashiguka aba arahagurutse Mwarimu aba arinjiye. Mwarimu – “Dore mbese, ubwo wari ugiye rero!” Jane yahise yongera aricara, Mwarimu atangira kwigisha, ariko nareba Jane nkabona yagiye kure. Byageze nka saa kumi dusoza amasomo y’uwo munsi, […]Irambuye
Kuri uyu wa 7 Ukuboza 2016 nibwo mu karere ka Gicumbi bizihijwe umunsi ngarukamwaka w’abafite ubumuga mu murenge wa Nyankenke, niho wabereye bavuga ko nyuma yo gukora urugendo rutoroshye bafite aho bavuye, bakaba ngo bafite ikizere cyo guteganya kwikura mu bwigunge. Nubwo badahakana isura bahoranye yo gusabiriza mu muhanda bashima cyane ubuyobozi bwabaye hafi yabo […]Irambuye
Nyuma yo kuva mu mikino yo kwizihiza ubwigenge bwa Congo Brazzaville, APR FC yatangiye imikino y’ibirarane, mu mukino yakinaga na Kirehe FC ikawutsinda 2-1, yanavunikishe abakinnyi babiri. Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Ugushyingo 2016, kuri Stade Regional ya Kigali habereye umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wahuje APR FC na Kirehe FC. Wari wasubitswe […]Irambuye
Indege ya Pakistan International Airlines yari itwaye abantu 42 mu rugendo PK – 661 yakoze impanuka ubwo yavaga ahitwa Chitral yerekeza ku murwa mukuru Islamabad. Nkuko bitangazwa na Geo News TV, abayobozi bashinzwe iby’indege bavuze ko iyo ndege yabuze itumanaho mu gihe yagiraga ikibazo. Ntibiratangazwa abantu baba baguye muri iyi mpanuka, ariko ubwoba ni bwose ko […]Irambuye
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 10 mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Muhanga, bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere basaba ko bubemerera bakava ku mirimo. Hari hashize igihe kinini amakru avuga ko bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu bagiye kwegura ku bushake bwabo, ariko kuri ubu icyemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ni uko abeguye ari abo mu tugari 10 kuri […]Irambuye
Episode 62………..Destine – “Eddy, mbabarira unyumve na njye si nzi uko byaje, gusa ni ibimbyiganiramo ntashobora gutangira, si nzi uko nabivuga bisa n’urukundo, nabayeho nifuza umuntu wamba hafi, akanshyira aho nifuza kuba, ngahorana ibyishimo iminsi n’iminsi… Sha, nkikubona rero, umutima wanjye wahise ukuntumaho ngo nkubwire ko ukwishimira. Eddy, ubanza ngukunda nako ndagukunda, ngaho nsubiza kandi […]Irambuye
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, binyuze muri TVET, ishuri “MOPAS Film Academy” rigamije gufasha urubyiruko gukarishya ubumenyi mu gufata no gutunganya amashusho, amafoto n’amajwi ngo rubashe kwihangira imirimo no kwiteza imbere mu gihe gito, bakabasha gutunga amafaranga. Mopas Film Academy ije kuzuzanya na gahunda ya […]Irambuye
Umugabo w’imyaka 75 y’amavuko muri Tanzania yatanze itangazo rireba abagore bose bifuza gusimbura umugore we uherutse kwitaba Imana. Athumani Mchambua yahisemo gushyira icyapa kiriho amabwiriza ajyanye n’ibyo agenderaho bigomba kuba byujujwe n’umugore ashaka mu gace gakennye kitwa Mbagala mu murwa mukuru Dar es Salaam, asaba ababyifuza kuba baza akabakoresha ikizamini mu magambo (interview). Iki cyapa kiriho […]Irambuye
Abahinzi b’ikawa bibumbiye muri Koperative KOPAKAMA, ubu bamaze gutangira imirimo yo kubaka uruganda noneho rutunganya ikawa kugeza inyowe, ku buryo abahinzi batazongera kumva ko bahinga ikawa gusa batazi uburyohe bwayo, uru ruganda rwatangiye kubakwa mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi. Uru ruganda rugiye kubakwa nyuma y’aho aba bahinzi b’ikawa bujuje uruganda rutunganya ikawa […]Irambuye
Abafite ubumuga mu karere ka Kayonza baravuga ko babangamiwe no kuba hari amafaranga miliyoni eshatu bahawe na Leta muri gahunda ya NEP Kora Wigire ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, ariko ngo za SACCO yanyujijweho, iya Kabarondo na Rukara zarayabimye. Aba bafite ubumuga bavuga ko ayo mafaranga ari yo bacungiragaho ku kuba yabafasha kwihangira imirimo […]Irambuye