Digiqole ad

MOPAS Film Academy igisubizo ku rubyiruko rw’abashomeri

 MOPAS Film Academy igisubizo ku rubyiruko rw’abashomeri

Lievain Rucyaha umuyobozi wungirije wa MFA yigisha abanyeshuri uko bafata amashusho ya filimi

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, binyuze muri TVET, ishuri “MOPAS Film Academy” rigamije gufasha urubyiruko gukarishya ubumenyi mu gufata no gutunganya amashusho, amafoto n’amajwi ngo rubashe kwihangira imirimo no kwiteza imbere mu gihe gito, bakabasha gutunga amafaranga.

Lievain Rucyaha umuyobozi wungirije wa MFA yigisha abanyeshuri uko bafata amashusho ya filimi
Lievain Rucyaha umuyobozi wungirije wa MFA yigisha abanyeshuri uko bafata amashusho ya filimi

Mopas Film Academy ije kuzuzanya na gahunda ya Leta yo kwihangira imirimo (National Employement Program, NEP) mu guhanga umurimo ku rubyiruko mu bijyanye no gufasha urubyiruko kwigira mu bigo bikora ibyo biga (Industrial Based Training, IBT).

Akarusho ni uko MOPAS Film Academy yagabanyirije urubyiruko rw’abakobwa amafaranga y’ishuri ho 20% mu rwego rwo kubashishikariza kwiga uyu mwuga, kuko usanga abawitabira bakiri bake, kandi byaragaragaye ko ufasha abawukora kwiteza imbere mu buryo bwihuse.

MOPAS Film Academy yabikoze nka kimwe mu bizatuma gahunda ya HeforShe ishyigikiwe na Perezida Paul Kagame igerwaho mu bijyanye no guteza imbere ICT buakobwa.

MOPAS Film Academy ni ishuri rizobereye mu byo  kwigisha gufata no gutunganya amashusho (Camera Operation and Editing), gufotora (photography), gufata no gutunganya amajwi (Audio Production) no gukora Cartoon (Motion Graphics).

Iri shuri riherereye Sonatube mu Mujyi wa Kigali ku muhanda ugana ku Gishushu (KG 600 no 80) ushobora no kubahamagara kuri 0789 535 666 cyangwa kuri 0781 293 099 cyangwa ugasura www.mopas.rw

Iri shuri rifite ibikoresho n’inzu (studio) byo gufatiramo no gutunganyirizwamo amashusho n’amajwi byo ku rwego rwo hejuru nka camera zifata amashusho ya 4K cyangwa 1080 P, izifata amashusho ya “HD”, “Chroma key” zitandukanye, n’urumuri rukenewe mu gutunganya no gufata amashusho akeye.

MOPAS Film Academy ifite intego, yo kuziba icyuho kiri mu Rwanda, aho usanga abakozi b’umwuga mu gufata no gutunganya amashusho, amafoto n’amajwi bakiri bake, ibi bigatuma akazi kenshi muri uyu mwuga gatwarwa n’abanyamahanga.

Jean Claude NIYIBIZI uhagarariye MOPAS Film Academy avuga ko abanyeshuri bazasohoka muri iki kigo bazaba bafite ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru ku buryo bazaba bari ku rwego rwo gukora mu bigo byabakenera haba mu itangazamakuru rya Televiziyo, Radiyo n’ibigo byigenga bikenera gukora ubucuruzi no kwamamaza binyuze mu mashusho n’amajwi.

Ikidasanzwe muri MOPAS FILM ACADEMY ni uko abanyeshuri baharangije abenshi babona akazi muri iki kigo, abandi bagashinga amakompanyi yabo bagatangira gukorera ifaranga mu buryo bwihuse.

Amasomo atangwa ku wa mbere, kuwa kabiri no kuwa kane, umunyeshuri akihitiramo kwiga mu gitondo kuva saa tatu (09:00) kugeza saa sita z’amanywa (12:00), kuva saa munani (14:00) kugeza (17:00) cyangwa se kuva saa kumi n’imwe n’igice (17:30) kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro (20:30).

Nyuma y’Amezi atatu gusa, MOPAS FILM ACADEMY itanga impamyabushobozi yemewe n’ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga mu Rwanda (WDA).

Abazi ibijyanye no gufata amajwi ba Mopas Film Academy (MFA) mu kazi
Abazi ibijyanye no gufata amajwi ba Mopas Film Academy (MFA) mu kazi
Lievain Rucyaha umuyobozi wungirije wa MFA yigisha abanyeshuri uko bafata amashusho ya filimi
Lievain Rucyaha umuyobozi wungirije wa MFA yigisha abanyeshuri uko bafata amashusho ya filimi
Bigisha gufata amafoto meza
Bigisha gufata amafoto meza
Umuyobozi Mukuru wa MFA Jean Claude Niyibizi akurikirana uko abanyeshuri bitwara aho bagiye kwigira
Umuyobozi Mukuru wa MFA Jean Claude Niyibizi akurikirana uko abanyeshuri bitwara aho bagiye kwigira
Jean Claude Niyibizi avuga ko bihaye intego yo kongera abakobwa biga ICT
Jean Claude Niyibizi avuga ko bihaye intego yo kongera abakobwa biga ICT

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Okey, byiza cyane, nonese school fees bihagaze uget!

Comments are closed.

en_USEnglish