Episode ya 62: Mwarimu arabikoze, yicaje Jane iruhande rwa Eddy….Destine yafushye
Episode 62………..Destine – “Eddy, mbabarira unyumve na njye si nzi uko byaje, gusa ni ibimbyiganiramo ntashobora gutangira, si nzi uko nabivuga bisa n’urukundo, nabayeho nifuza umuntu wamba hafi, akanshyira aho nifuza kuba, ngahorana ibyishimo iminsi n’iminsi… Sha, nkikubona rero, umutima wanjye wahise ukuntumaho ngo nkubwire ko ukwishimira. Eddy, ubanza ngukunda nako ndagukunda, ngaho nsubiza kandi numara kunsubiza wubahirize ubusabe bwanjye ugumane na njye mu bihe nk’ibi!”
Njyewe – “Desti, urakoze cyane, ibyo umutima wawe wagutumye kuri njyewe na njye uwanjye wabyakiriye, kandi buriya na njye hari ibyo umutima wanjye wifuza, mpa umwanya mbitekerezeho!”
Destine – “Oya Eddy, ubwo se wowe hari undi se ugukundira, fata umwanzuro ariko!”
Njyewe – “Desti, biroroshye gufata umwanzuro, ariko sinafata umwanzuro uzatuma ejo nicuza cyangwa wowe ukicuza!”
Tukiri aho hari umuntu wakomanze kuri chambre twarimo mpita nkingura mbona ni umukobwa wambaye itaburiya, mpita menya ko ari umukozi waho ushinzwe isuku.
We – “Mwiriwe, mutubabarire kubarogoya, ntimwatumenyera umuntu uri kuba muri ino chambre yo hirya uwo ari we?”
Destine – “Uramushakira iki se muko?”
We – “Mumbabarire nabazaga, nashakaga ko akingura ngashyiramo ibikoresho by’isuku!”
Destine – “Aheeee, ibyo se bigura angahe? Genda turabyigurira!”
Ibyo byose byabaga umutima wanjye warabibikaga, bigatuma nkomeza kubona neza ya mico Brother wanjye James yambwiye kubanza kureba mbere yo gufata umwanzuro, nabonye ihabanye cyane n’iya Kabebe disi!
Uwo mukobwa yahise asubira inyuma, na njye mpita mpindukira ndasohoka ndembuza wa mukobwa ukora isuku, mubwira ko ari njye ndi kubamo, ndakingura ashyiramo ibyo yari azanye ubundi arigendera, na njye ndakinga ninjira mu mashuka, ntangira gutekereza buri kimwe cyose.
Si nzi uko byaje ibya Destine mbikubita ishoti, ariko na none byari bikwiye, nubwo isezerano rya Kabebe ryasaga nk’aho riri gushonga rishira, na none Destine wari unyitayeho nabonaga kuba umusimbura byamufata iminsi myinshi ngo abanze ahindure umutima we ntirengagije ko ari na ko yaremwe wenda akaba adashobora guhinduka!
Ahubwo nitekerereje cyane Jane, mpita nibuka koko uburyo namubonye ngata inzira, binsubiza mu bihe bya kera, si nzi ukuntu nibutse agapapuro nari mfite mu ikofi yanjye nshana itara ngakuramo.
Kari ka kandi Kabebe yanyandikiye agiye, ntangira kugasoma mara umwanya munini ngasubiramo numva byose bikwiye guhinduka ngatangira ubuzima bushya.
Nkimara kukabika neza naseseye mu mashuka na none, byari bigoranye ariko ndasinzira. Nakangutse mu gitondo njya douche mvuyeyo ndambara ndasohoka ndakinga nerekeza Restourant nk’uko byari bipanze kuri gahunda, ngezeyo nisunga Eric wari umaze kuba umuvandimwe wa hafi wanjye, dufata ku cyayi n’utundi tuntu namwe murabyumva, tuvuyeyo Eric ajya kuri telephone na njye nigira muri Salle aho twari butangirire gufata amasomo.
Nagezeyo nicara mu ntebe z’inyuma hashize akanya numva umuntu umfashe mu bitugu mpindukiye nkubitana na kiss ku itama, mpuza amaso na Destine ahita yicara iruhande rwanjye.
Abantu bose baraturangariye birumvikana, uwari kubabwira ko dukorana bari kumirwa noneho! Nibazaga umunsi twavuye i Huye tugasubira mu kazi uko bizagenda nkabura igisubizo!
Destine yakomeje kwicara aho, ariko tutavugana abantu bose barinjira, nkomeza kurangaguzwa hose ndetse na Destine arabibona ariko agiye kumbaza, Mwarimu aba afashe umwanya atangira kwigisha.
Twarize turongera turasoma karahava, murabizi ko ibintu by’amasomo nabaga nkanuye nta kureba ku ruhande, hashize nk’iminota mirongo itatu mwarimu ahita avuga.
Mwarimu – “Vraiment birababaje kubona hari abantu basa nk’aho batazi icyabazanye, buriya nkuriya koko aje aya masaha yarari hehe?”
Mwarimu yamaze kubivuga mbona abantu bose barebye inyuma na njye ndebayo, nkubita amaso wa Mwana w’umukobwa wateye umutima wanjye kwibuka ubwiza nabonye mu buto bwanjye, yari Jane sha Umwarimu yavugaga!
Nkimara kubona ko ari we nahise ngarura amaso nirebera imbere, ngabanya amaso yamurebaga akamutera isoni.
Mwarimu – “Rero ibi bigiye gutuma duhindura gahunda, ubu tugiye gukora akantu kazajya gatuma mbona abataje n’abakerewe.”
Mwarimu yahise atwaka ama badges, aratubwira ngo duhaguruke duhagarare inyuma, twese tujyayo.
Mwarimu – “Donc, umuntu mpamagara arajya aza hano imbere mwereke aho yicara!”
Mwarimu yarahamagaye arongera arahamagara, numva ahamagaye Destine twari duhagararanye inyuma, aba aragiye ariko yikaraga ubona ko atabishaka.
Mwarimu yarakomeje arahamagara numva arampamagaye ndagenda anyicaza imbere. Arakomeza arahamagara, hashize akanya numva ahamagaye Igihozo Jane, mpita mpindukira ngo ndebe aho bamujyanye, mwarimu ahita avuga.
Mwarimu – “Wowe nabonye ukererwa ndagushaka hano imbere, uricara he raaa! Icara aho impande y’uwo musore.”
Guys, burya iby’Imana birikora, Mwarimu yazanye Jane amutereka neza impande yanjye numva utuntu tunyirutsemo ku mutima nti noneho hehe no guseba ngongana n’abantu mu nzira, nzajya nkurangarira nkwicaye iruhande!
Ibyo birangiye Mwarimu yahise asohoka gato ajya kwitaba telephone, mpita mpindukira.
Njyewe – “Salut Jane!”
Jane – “Salut! Eeeh, mbega ni mwebwe?”
Njyewe – “Yego ni njyewe, wambaye neza ubanza ariyo mpamvu wakerewe”
Jane – “Merci”
Ngiye gukomeza Mwarimu yahise agaruka, tuba dukomeje icyatuzanye, Saa sita zageze twese twarambiwe si twe twabonye dusoza, mpita mpindukira vuba.
Njyewe – “Jane nishimiye kongera kukubona kandi nishimiye no kwicara nawe!”
Jane – “Murakoze”
Njyewe – “Uze kuryoherwa kandi.”
Jane – “Murakoze namwe muryoherwe!”
Twarahagurutse nkomeza kumwitegereza, ako kanya Destine ngo baaa! Aba amfasheho turasohoka.
Destine – “Mbega umwarimu mubi, njye mpise nanamwanga, ubu nzajya nkubona dusohotse koko?”
Njyewe – “Yego tuzajya tubonana buriya dusohotse hari ikibazo se?”
Destine – “Nyine nzabyihanganira nta kundi, maze nabonye bakwicaranyije na wa mukobwa mwiganye, uuuuh sha Eddy njye ntabwo mbyishimiye.”
Byahuriranye n’uko twari tugeze kuri Restourant ibyo kumusubiza biherera aho, tujya kwarura turicara turarya ariko noneho mu kurangaguzwa nk’indwara nari ndwaye icyo gihe sinabona Jane!
Twarangije kurya turasohoka Destine atamva iruhande tujya mu ka bungarow kari hirya gato, tugezeyo turicara Destine amfata mu biganza andeba mu maso ubundi arambwira.
Destine – “Eddy, nyine nako buriya nashakaga kukubaza, nako kugusaba ngo umbwire cya gisubizo cy’ejo!”
Njyewe – “Desti, niba koko ibyo wambwiye warabitekerejeho, mpa umwanya na njye, kandi nzagusubiza!”
Destine -“Basi se wabyakiriye gute?”
Njyewe – “Nabyakiriye neza cyane, urabizi gukundwa ntawe bitashimisha!”
Destine – “None se urabura iki? Mpora ntegereje icyo wowe utekereza kuri njyewe?”
Njyewe – “Desti, hashize igihe gito tumenyanye, kandi ubu icyo nshyize imbere ni akazi, usibye ko mu rukundo kuri njye hariho igikuta kimbuza gusohoka, ariko ntegereje ko isezerano rizasohora nkabona umucyo utamye, umunezero ugataha umutima umaze imyaka mu bwigunge bwo kubaho wonyine!”
Destine – “Ayiweee, uzi ko mu magambo yose uvuze nta na kimwe nkuyemo!”
Njyewe – “Ibyo byo uzabimenya buriya mu gihe nyacyo! Gusa ndagushimira kuko unyitaho, kandi byose ntabibona!”
Destine – “Eddy ndategereje kandi sinzarambirwa!”
Narahindukiye mbona abandi batangiye kwinjira, mpita mpaguruka, Destine na we arahaguruka twerekeza kuri salle, turinjira nkomeza jya ha handi banyicaje, ngezeyo nsanga Jane yahageze, ndicara ndikoroza gake.
Njyewe – “Jane, ca va?”
Jane – “Oui ca va bien!”
Njyewe – “Ko ntakubonye Resto se byagenze gute? Cyangwa uri mu masengesho ?”
Jane – “Oooh my God, mwamenye gute ko ntaje se?”
Nashatse kumubwira ko mba mwitayeho cyane, ariko ndabikupa mpita mubwira.
Njyewe – “Sha nabonye abantu bose ariko wowe sinakubonye! Byongeye kandi nk’umuntu twicarana kukwitaho ntibyabura!”
Namaze kubwira Jane gutyo, aba arasetse, mbonye inseko ye nongera kwikanga mbona iyo foto inyuze mu maso ariko nshaka aho nayibonye ndahabura! Gusa yari afite inseko nziza cyane bitangaje, yasetse rimwe ariko ako kanya byarangaje bake mu bamubonye na njye ndimo!
Jane – “Mwakoze kunyitaho, impamvu ntaje ni uko numvaga ntabishaka!”
Njyewe – “Oooooh nizere ko utarwaye!”
Jane -“Oya, ariko nababaza gato?”
Njyewe – “Yego nta kibazo Jane, you are welcome!”
Jane – “Mwambwiye neza cya gihe muta telephone n’ibindi bintu hasi mukibagirwa gutora Headphones zanyu, mwari warangariye iki??”
Nahise nsubiza film inyuma, eeeeh! Nibuka ukuntu byagenze, numva agasebo karaje ariko na none nabonye aho mpera mubwira!
Njyewe – “Jane, ntakubeshye ni wowe nari narangariye!”
Jane – “Oooooh my God me??”
Njyewe – “Yup”
Jane – “I am so sorry pe, ariko simbyumva ukuntu mwaba mwarandangariye??”
Njyewe – “Jane, ni uko ari njye wenda nagize ibyango nkagongana n’umuntu nkureba, gusa n’undi wese akubonye byamubaho!”
Jane – “Really??”
Njyewe – “Yup”
Jane – “Uuuuuh sha sinari mbizi!?”
Njyewe – “Niko biri rwose, kereka wenda unyemereye wazampa umwanya uhagije nkazakubwira icyo nakurebagaho cyatumye pisurana na wa muntu!”
Twese – “Hahhhhhhhh”.
Nahise nongera kugira amahirwe yo kubona ya nseko, nkomeza kuyirangarira, numvaga nanamukirigita agakomeza agaseka!
Tukiri muri ibyo nahise numva message, ndebye nsanga ni iya Destine, yavugaga ngo: “Ariko Eddy, ubwo waretse gusetsa undi mwana, kandi umenye ko ndi kubareba!”
Nahise nsubiza vuba nti: “Ari kunyibutsa ibya secondaire erega!”
Nkimara gusubiza Destine, nahise nongera ndahindukira, nshyushya ibiganza mbwira Jane.
Njyewe – “Jane, none se nimugoroba wambonera umwanya n’iyo waba muto ko nifuza ko tuganira?”
Jane yaracecetse murebye mu maso mbona yahanze amaso budge nari nambaye, na njye ntangira kuyireba, mbona isura irahindutse nibaza ibibaye………………
Ntuzacikwe na Episode ya 63 hamwe na Eddy muri My Day of Surprise…………………………
UM– USEKE.RW
49 Comments
Number 1. Wawu, uyu ni kabebe it.
Yuuuuu, Ariko Sistine avuga nabi!!! Ntabwo n’ubundi yari akwiye umusore wacu !!! Ese mumbwire, umuseke nabo barara bicaye nkanjye?
Kabebe arakumenye!! Ese Eddy tabwo wowe wigeze umenya amazina ye!!!
thx
Waouhh mbega byiza Eddy abonye umwanya disi wo kuvugana na Jane ntakabuza niwe kabebe tu kuko Eddy avuze ko yamwitegereje akabona amuciye mu maso, gusa ntibimubuze gukurira amahugurwa hato urukundo rudatuma yibagirwa icyamuzanye kdi company yaramwizeye ikamutuma. Destine ihangane uzabanze usabe Imana kuguhinduka mu mico nibwo uzabona umusore W’imico myiza nk’iya Eddy. Amatsiko aranyishe kbsa sinkiryama
Number one ……Yewewe ko Jane are bye budge ya Eddy akikanga wasanga atari Kabebe umenye Eddy ariko undi ntamumenye amatsiko. Com
Yesu weeee, Jane amenye Eddy nizere ko papa we atamukwangishije Eddy. ngize akoba pe
Mbaye uwa mbere. DESTINE niyitonde mu rukundo kandi niba azi ubwenge ahindure imico ye kuko siyumukobwo Eddy yifuza. Eddy fatiraho mwarimu aguhaye occasion hakanira Destine ufite imico mibi itagira ubumuntu n’ikinyabupfura. Mu minsi isigaye usuzume imico ya Jani urebe.
1
courage Eddy
plz amatsiko ni yose …..mwaduhaye akandi
Kabebe birangiye abonetse!! Turabemera cyane
eddy izi nkumi ubundi hazabura imwivugana ko bisigaye bintera ubwoba ra!
Jane yaracecetse murebye mu maso mbona yahanze amaso budge nari nambaye, na njye ntangira kuyireba, mbona isura irahindutse nibaza ibibaye!!!!!!!!!!!!!!!Jane yibutse Eddy ,Eddy nawe yibutse Kabebe ariko bose haracyarimo gushidikanya tu
Uyu mwana nizere ko papa we atamuhinduye, ngo ahinduye usura? Birabe ibyuya, nizere ahubwo ko yikanze kubwa surprise akubitaniye nayo I Huye
Ooooh! nubwo bataribwirana biragaragara ko Jane afite umutima mwiza KBS naho destine we rwose uwe wuzuyemo ubwirasi n’ibindi bitari byiza akomeza guhishurira Eddy. dufite amatsiko ya next episode. mbega mama Jane asomye iki ?? ataba ari izina RYA company ryanditse Ku iyo budge ryonyine tu
Mana weeeeee mbega byiza ndishimye ntubona ko wakoze ibyo ejo nakubwiye ngo uri mukwicisha undi mwana Jane irungu none wamushekeje thank you hhhhh ejo turategereje akandi kari gatoya ariko ejo ka Episode kazabe karekare umuseke murabambere ntawurabatwara umwanya wanyu
Very good! Its nice.
Yewe mbega amatsiko noneho bieandenze ni Kabebe wamuntu amenye Eddy
Yewe sindabona umukobwa w’imico mibi nka Destine!! Wagira ngo ni itungo.ryo mu gasozi pe!!! Eddy ubanza Jane yakumenye disi!!courage
Ariko………uyu Jane ntuyaba ari umuntu………! Umuseke mutwicishije amatsiko ntimubuze n’ikindi. Gusa ubanza iyi nkuru igenda isatira ibyishimo bya Eddy.
Mana weeeee hareluyaaaaaaaaa sukubabeshya sinari namenye ko ari Kabebe somye bwakabiri niho mbibonye amarira weeeeeeeeee no gusesa urumeza rugeretse nibutse inzira yumusaraba Eddy yanyuzemo none akaba ashubijwe abonye uwo yategereje atazi niba yarapfuye cg ariho rwose nimuze twese dushime Imana
My God uyu si Kabebe koko? Gusa Destine ni gatumwa kdi nta mwari umurimo,
Eddy yakuze yabera araterese ntibamuterese,
Uwo Ni kabebe nakabuza. Ahubwo c Eddy yaba yaramwibagiwe burundu kuburyo bahuye adahita amwibuka?
Mfite ubwoba ko kabebe yahinduwe umutima na papa we! Edy itonde kd ugende gahoro imbere hari utubazo tu……
Yewe bigeze aho biryoshye abantu basigaye bararira tu!!!Njya gusoma nsanga abandi barangije kare.
Amatsiko! yabaye ari kabebe koko? ushatse waduha akandi uyumunsi.
Kbs birashimishije cyane. Nibibwirane twumve weee. Gusa Djalia na James. Ubuse Djalia yakunze Eric koko? Disi nawe azagarukire James urukundo rwabo rwishwe na Fille. Imana izambabarire Djalia amenye ko ari Fille wabasenyeye.
Destine munabanye ntiyazatuma hari umushyitsi winjira iwawe pee!! Ni fille wigendera!!
mwaramutse mwese!!!!!!!!!!!!!gusa ndumva mfite impungenge ko kabebe papa ashobora kuba yaramubwiye amagambo atari meza kuri eddy ,reka dutegereze gusa nzashimishwa no kubona kabebe asubiranye na eddy.umuseke turabakunda cya muri aba 1
Bjr. Eddy, ndagusaba guhamagara James umujyanama wawe,ukamubwira byose biri kukubaho, ukanamubwira amazina yombi ya Jane, wenda aragufasha kumwibuka, ndetse umubwire n’amafuti ya Destine, nzi ko agutera akanyabugabo ko kumwikuraho vuba vuba. Kabebe, nizere ko atahinduwe na se. Murakoze cyane.
Kabebe yabonetse mwarimu afashijwe n’Iyo mu ijuru aba arabahuje. ..
Ibaze uziko wagirango nibwo igitangora kk Eddy ndifuza kuzakumenya!!
Mwikigora Kabebe niba atarashatse afite fiancé! Ubundi mu bwanditsi nyabwo niko byari bikwiye kumera. Dilema ni ngombwa mu gufata umwanzuro kwa Eddy na Kabebe!!
Mana weee Kabebe amenye Eddy weeee kuki atishimye se kuko isura ihindutse?ibikoba birankutse pe,nizere ko ayihinduye NGO yicalme abashe gukurikira amasomo,naho ubundi se abaye yaramubwiye bibi kuri Eddy nababara,harageze ngo Eddy agaruke mu rukundo tumubone yishimye ariko kandi Destine ntamubereye pe ,Mana nsenga mfashe Kabebe abe nawe yarategereje Eddy mbega NGO ndavuza impundu .umuseke muracyari aba kwanza kabisa ,ko episode zigeze aho biryoshye zigatangira kuba ngufi Ra!!!!ubuse disi buracya sinjye uzarota……
BJR, UBU SE YABA ARI KABEBE AKABA ATARUMVISE IZINA RYA EDDY CYAGIHE DESTINE AMUHAMAGAYE NGO NAWE ABITEKEREZEHO CG EDDY NGO ABONE AMAZINA YA KABEBE NGO AMENYE KO ARI WE? NTAWAMENYA WASANGA BARATANDUKANYE BURI WESE AZI IZINA RIMWE GUSA RY’UNDI. DUTEGEREZE!
AMAHIRWE MASA KURI EDDY NIBWIRE KO ARI KABEBE WAWE!UWO DESTINE NAKUVIRE MUBUZIMA ATAZAKUBABAZA AMATSIKO ARATWISHE MUSHATSE MWADUHA AKANDI NIMUGOROBA.
Umuseke namwe mwigore mushimishe abasomyi nkuko musanzwe mubikora muhite mudutegurira akandi ka episode gakurikiyeho uyu munsi mutaturindirije ejo, mwaba mudukoreye akantu keza cyaneee byadushimisha bitavugwa. muturwaneho amatsiko atazamura tension hahahahaaahhhhhh
Yebaba weee!! Eddy ahuye na kabebe pe!!jye ndibaza ukuntu Bose batibuka amasura bikanyobera.Gusa papa wa Jane ntabe yaramubwiye bibi kdi n’ubwo yaba yarabimubwiye kabebe afite umutima muzima ntiyabyitaho.Ariko se James na Djalia koko bite?Umuseke ntimureba ibyifuzo by a twese ku by’abo bana!?
Waaa byiza cyane kabebe ahuye na EDDY amatsiko .com reka dutengereze rendez vous yejo
umuseke niburi episode 2 kumunsi wana
Congs Eddy,biragaragara ko Kabebe yamenye Eddy,ariko Eddy we ntaramwibuka,ndumva bari buze kuganira kabebe arabanza yanjye kumwibwira,nyuma azamubaze ati wari waranyibagiwe???ndishimye nanjye peeeee!!!!
Amatsiko ngo mutahe weee!!!! Eddy atabanye na Kabebe subwo suprise yaba ibayeho igice
umuseke turabakunda mutugezaho ibyiza ariko rimwe muzumva umuntu yapfuye azize amatsikooo!!! Basi mujye muduha 2/day
SINJYE UZABONA EJO HAGERA WEEE.MBEGA AMATSIKO,MANAWEEE
ariko ntakuntu mwajya mushyiraho tubiri kweli?
Yesu weee Eddy ahuye na Kabebe na none. Imana ninzuza kabisa.amatsiko yejo aranzonze pe.umuntu ugikeneye kwinjira kurubuga rwa whatsap inshuti za Eddy yahamagara cg akohereza ubutumwa bugufi kuri 0782848247.
ICYO MFA NI UKO DESTINE ATIGARURIRA EDDY! YARANTAMYE ARIYA MUKOBWA UTAGIRA RUTANGIRA!
Mbeeeega!!!!
Comments are closed.